Abishyize hamwe nta kibananira! Iyi ni intero y’abakorera mu makoperative hirya no hino mu gihugu aho bamwe zimaze kubafasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.
Kugeza ubu urwego rukurikirana iby’amakoperative ku isi (World Cooperative Monitor) ruvuga ko 12% by’abatuye Isi ari bo babarizwa mu makoperative, mu Rwanda ho habarurwa koperative zirenga ibihumbi 10 zirimo abanyamuryango barenga miliyoni 5,3.
Muri izo koperative inyinshi zirirwa mu nduru n’ibihombo ku buryo izishobora guteza imbere abazibarizwamo ari mbarwa.
Koperative y’Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Gatsibo (Coproriz Ntende), imaze gufasha abanyamuryango barenga 3600 bayibarizwamo kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
IGIHE yaganiriye n’ubuyobozi bwayo ndetse n’abanyamuryango ku ibanga ribafasha gutera imbere no kwaguka.
Coproriz Ntende yatangiye mu 2005 ifite abanyamuryango bari munsi ya 500. Icyo gihe yahingaga kuri hegitari 70. Kuri ubu basigaye bahinga kuri hegitari 600 zihingwaho umuceri na 300 zihingwaho ibigori na soya. Abanyamuryango na bo bageze kuri 3600.
Umuyobozi wa Koperative Coproriz Ntende, Rugwizangoga Elysée, yabwiye IGIHE ko batangiye kuri hegitari badakuraho toni ebyiri none kuri ubu bageze kuri toni 5,5. Ni umusaruro bakesha gushyira hamwe bakiga, bakajya inama.
Kuri ubu bafite imodoka umunani nini zishinzwe gutunda umusaruro ziwukura muri zone 15 bafitemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi byinshi bifasha abanyamuryango kugira ubuzima bwiza no kurushaho gutera imbere.
Koperative ifite hoteli y’inyenyeri ebyiri
Coproriz Ntende kuri ubu ifite hoteli y’inyenyeri ebyiri yubatse mu mafaranga ava mu buhinzi bw’umuceri. Yubatswe kuri hegitari imwe ikaba yaratangiye gukora mu ntangiriro za 2018.
Rugwizangoga yagize ati “Twabonaga abantu baza gukorera ino amafunguro bakeneye agaturuka i Kayonza cyangwa i Nyagatare. Umuntu yakoreraga i Gatsibo yashaka aho kuryama akajya mu kandi Karere, turavuga tuti ‘twubatse hoteli ntitwakemura iki kibazo?’ Tuyubaka gutyo kandi ubu ubu itanga umusaruro ndetse yanatanze akazi ku bantu benshi; biri mu byo twiahimira.”
Itanga amafaranga y’izabukuru ku banyamuryango
Muri Coproriz Ntende bihariye agashya ko gutanga amafaranga y’izabukuru ku banyamuryango babo batakibasha gukora. Abasaga 300 nibo bayahabwa. Buri munyamuryango agenerwa ibihumbi 30 Frw ku kwezi ndetse bafite gahunda yo kuyongera akagera ku bihumbi 60 Frw.
Mbitse Bernard ufite imyaka 68 amaze imyaka ibiri afata iyo ’pansiyo’ avuga ko imufasha guhingisha imirima ye ku buryo abandi iyo bagiye gusarura na we adasigara yipfumbase.
Ati “Ariya mafaranga ni ay’icyubahiro kuko atwereka ko koperative ituzirikana, hari ubwo bayampa nkayishyuramo umuhinzi cyangwa nkanayakemuza ibibazo byanjye.”
Rugwizangoga avuga ko impamvu bashyizeho iyi gahunda ari ukugira ngo bagumane abanyamuryango babo basezeraga muri Koperative kubera intege nke, nibura ngo kuri buri gihembwe buri muhinzi asiga 2000 Frw ahurizwa hamwe agahabwa abageze mu zabukuru na bo bakabasha kuguma kwibona muri koperative.
Iduka ry’umuhinzi
Coproriz Ntende ifite iduka ry’umuhinzi rihahirwamo n’abanyamuryango ba koperative gusa. Muri iri duka usangamo ibiribwa birimo umuceri, akawunga, ibishyimbo, amavuta n’ibindi biribwa byinshi. Usangamo kandi amabati, ibikoresho by’abanyeshuri n’ibindi.
Rugwizangoga yavuze ko barishyizeho kugira ngo bafashe abanyamuryango guhaha badahenzwe. Imodoka za koperative ni zo zijya ku nganda kurangura ibicuruzwa bikenewe ku giciro gito.
Benurugo Agnes ukunze kurihahiramo yagize “Hari igihe twahinze noneho umuceri urapfa kubera izuba ryinshi. Nafashemo umufuka w’umuceri uw’akawunga ndetse na litiro icumi z’amavuta; mu rugo twamaze ukwezi kose tunezerewe mu gihe hanze rwakingaga babiri, ikindi ririya duka riba ryiza mu itangira ry’amashuri, usanga amakaye bayaduhera make ugereranyije no hanze aha.”
Coproriz Ntende mu bucuruzi bw’imiti
Koperative Coproriz Ntende kuri ubu isigaye ifite ubucuruzi bw’imiti i Rwagitima. Ni igitekerezo bagize nyuma yo kubona ko hari abanyamuryango bajya kwa muganga bakabandikira imiti ntibayibone hafi, rimwe na rimwe bakajya kuyigura i Kigali.
Ibi byatumye bashora miliyoni 32 Frw mu bucuruzi bw’imiti kugira ngo abanyamuryango babo bajye babasha kuyibona hafi kimwe n’abandi baturage.
Ubworozi bw’inkoko bufasha benshi mu banyamuryango
Abanyamuryango ba Coproriz Ntende kuri ubu buri wese yahawe inkoko zitera amagi muri gahunda yo kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere.
Ni inkoko zororwa na koperative zamara gukura bakaziha abanyamuryango zatera amagi bakayagurisha na hoteli yabo ari na ko banagaburira abana babo amagi.
Nibura buri munyamuryango afata inkoko bitewe n’ubushobozi bwe kuri ubu muri koperative yose hamaze gutangwa inkoko ibihumbi 65 mu banyamuryango 3600.
Nzamwitakuze Marie Louise yagize ati “Njye natwaye inkoko 20 ngira ngo ngerageze ubu zimpa amagi 18 buri munsi nkagurisha andi nkayaha abana banjye. Nyuma yo kubona umusaruro zimpa, ubu ndifuza gufata izindi nyinshi kuko nabonye nta gihombo kirimo.”
Abana b’abanyamuryango bishyurirwa amashuri
Akandi gashya iyi koperative ifite ni ako kwishyurira abana b’abanyamuryango amashuri umubyeyi we akazishyura ayo mafaranga ku musaruro aba azabona, nibura buri gihembwe bishyura miliyoni 21 Frw.
Ngabonziza Evase uri mu banyamuryango yagize ati “Mfite abana batanu biga mu mashuri yisumbuye urabizi iyo abana bafunguye ababyeyi benshi bagurisha inka, ihene cyangwa imyaka yabO. Twe rero tujyana ‘babyeyi’ kuri koperative bakabishyurira hanyuma ayo mafaranga bakazayadukata ku musaruro tweza. Ni ibintu byiza bidufasha kwishyurira abana ku gihe bikanaturinda kugurisha amatungo yacu dushakisha amafaranga y’ishuri.”
Inguzanyo zo kwiteza imbere ku banyamuryango
Abanyamuryango ba Coproriz Ntende barishingirwa ku bigo by’imari ubundi bagahabwa amafaranga yo kwiteza imbere. Uku kubishingira ngo kugamije gufasha abanyamuryango kubona amafaranga abafasha mu gukora ibindi bikorwa bibateza imbere, nibura buri wese yemerewe gufata miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda hanyuma iyi koperative ikamwishingira.
Hafi y’imirima y’imiceri hari kubakwa amarerero ababyeyi basigamo abana
Muri zone 15 zihingwamo umuceri hatangiye kubakwa amarerero y’abana agamije gufasha ababyeyi kubona aho basiga abana babo bakiri bato mu gihe bari gukorera umuceri.
Ni amarerero yatangiye kubakwa nyuma y’aho umwe mu banyamuryango asize umwana mu murima akaza kugwa mu muferege w’amazi agahita yitaba Imana.
Ibi ngo byatumye batekereza ku buryo bafasha abahinzi kubona aho basiga abana mu gihe bari mu murima.
Rugwizangoga yagize ati “Ubu tumaze kubaka irerero rimwe ariko turateganya kubaka amarerero 15 azadufasa kurwanya igwingira binafashe ababyeyi babo kujya gukora bafite aho basize abana, abarera abana twarabashatse kandi tuzajya tubishyura.”
Mu bindi iyi koperative ikorera abanyamuryango harimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse na Ejo Heza. Nibura bamaze kwishyurira abanyamuryango miliyoni 130 Frw hagamijwe kubafasha guteganyiriza izabukuru.
Umunyamuryango wapfushije agenerwa ibihumbi 150 Frw byo kugura isanduku agahabwa imodoka itwara umurambo ndetse akanahabwa ibihumbi 200 Frw byo kumufata mu mugongo.
Kuri ubu Koproriz Ntende irateganya kwagura hoteli yayo kugira ngo igire ibyumba byinshi kandi bigezweho. Barateganya kandi korora ingurube bazajya baha abanyamuryango babyifuza kugira ngo zibafashe mu kwiteza imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!