IGIHE

Ibiganza bibona: Ubugenge bw’abafite ubumuga bwo kutabona bakora ‘massage’

0 30-08-2022 - saa 08:27, Kanamugire Emmanuel

Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona wabashije kwiga kugera ku rwego rwa kaminuza, ntakeneye inkunga y’amafaranga cyangwa gushyirwa mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe; akeneye kwakirwa ku isoko ry’umurimo.

Hirya y’ubumuga bw’amaso, izindi ngingo zirakora. Iyo abonye akazi abasha kwibeshaho abikesha ubumenyi mu byo yize bityo ntabereho gusabiriza nk’uko bamwe bamutekereza.

Ni imvugo zigarukwaho na bamwe mu batabona bahisemo gukurikira amasomo yo gukora “massage” nyuma yo gusoza amasomo ya kaminuza ntibabone akandi kazi.

Beth Gatonye washinze ’Seeing Hands Rwanda’, umuryango ubakira, ukabigisha, ukanabashakira akazi, avuga ko yagize icyo gitekerezo nyuma yo kubona ko benshi mu bafite ubwo bumuga mu Rwanda babayeho nabi bitewe n’uko batabonaga abemera kubaha akazi nubwo baba barize.

Uyu muryango ukorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru munsi ya Ambasade ya Amerika.

Intego ye kwari uko abo muri iki cyiciro bahabwa akazi ari benshi mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu bijyanye na serivisi za massage, izo ahamya ko bakora neza kurenza abadafite ubumuga nk’ubwabo.

Inkuru y’abatabona muri serivisi za massage mu Rwanda yatangiye mu 2017; icyo gihe ntibyari byoroshye. Benshi ntibemeraga kubakoresha kubera kutizera umusaruro wabo naho abandi barabanenaga ntibiyumvishe uko bakorerwa massage n’umuntu utabona.

Ku bwa Gatonye umuntu utabona akwiye kugira uburenganzira n’urubuga kimwe n’udafite ubwo bumuga ashingiye ku bihe bamaranye byamweretse ko na bo bafite ubushobozi.

Ubwo bushobozi abakoresha benshi ngo ntibabubona ahubwo iyo ufite ubwo bumuga agiye gusaba akazi icya mbere bamusomamo ni intege no gukemanga umusaruro we.

Gatonye ati “Iyo ufite ubumuga udashobora kubona, izindi ngingo z’umubiri ziremamo ubushobozi bukomeye. Aba dukorana na bo ntibabona ariko ibiganza byabo birabona. Bashobora gukorera amafaranga bakoresheje ibiganza byabo. Ni abantu bazi gukora massage neza cyane. Nta burangare bagira, umwanya wabo bawukoresha uko wakabaye."

Yakomeje avuga ko ubumuga budakwiye kubabera inzitizi zo kuba abakoresha batabaha akazi.

Uwashinze akaba anahagarariye mu mategeko umuryango 'Seeing Hands Rwanda, Beth Gatonye

Mukayiranga Josiane yatangiye gukorana n’uyu muryango mu 2019 nyuma yo kurangiza amasomo mu bijyanye n’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ariko ntiyahita abona akazi.

Ati “Namenye ko uyu muryango wakira abatabona ukabigisha gukora massage ntacyo ubishyuza. Nibwo nari ndangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ariko nari ntarabona akazi. Mu mezi nk’atandatu nari maze kubimenya kuko twiga dushyira mu bikorwa amasomo duhabwa.”

Ahamya ko amaze kumenya ubwoko butandukanye bwa massage ndetse kwiga bikomeje kuko nubwo baba bari mu kazi, ubwoko bushya bwadutse bahita bigishwa uko bukorwa.

Ntibabona abakiliya mu buryo buhoraho ariko iyo babonetse ako kazi ni ko bakuramo ibyo bakesha ubuzima bwa buri munsi.

“Ntabwo abantu benshi barasobanukirwa akamaro ka massage ku buryo batugana mbega abakiliya ntibahoraho kandi buri kintu cyose ukuramo inyungu ari uko wakoze. Gusa mu buzima busanzwe bitubeshaho kuko na wo ni umwuga nk’iyindi.”

Iradukunda Ruth, yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Na we ntarabona akazi. Yahisemo kwiga gukora massage. Hashize amezi atandatu yinjiye muri ‘Seeing Hands Rwanda.’

Yavuze ko nubwo batinjiza amafaranga menshi, kuba umuntu ufite ubumuga wamusanga ku muhanda asabiriza bitandukanye n’uko bo bafite aho babarizwa, bafite icyo bakora ndetse ukwezi kwashira ntibagire uwo bategera amaboko ahubwo ari bo ubwabo bimenyera buri kintu bakeneye.

Ati “Ibyo twinjiza ntabwo ari byinshi ariko nta nubwo bidutunga twenyine, hari n’imiryango yacu tugenda dufasha. Icyakora mu batugana hari abagifite imyumvire ko umuntu utabona ntacyo ashoboye.”

“Hari umuntu uba atekereza ko niba amaso yarapfuye, ku muntu utabona byose nta kiba kigenda, nta gaciro. Ariko hari ibindi bice bishobora kwiyubaka utabona akaba yabikoresha bikagira icyo bimumarira. Uriya mubyeyi yerekanye ko ibiganza byacu bifite icyo byatumarira mu buryo bwo gutunga umuntu utabona no gufasha abandi.”

Iradukunda Ruth yize ibijyanye n'itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, ubu akora massage nyuma yo kubyigishwa muri 'Seeing Hands Rwanda'
Mukayiranga Josiane afite ubushobozi bucye bwo kubona. Yiyemeje kwiga gukora massage arangiye kaminuza mu by'uburezi

Urugendo ruracyari rurerure

Gatonye avuga ko amaze guhugura abagera kuri 50 barimo abasaga 10 barangije kaminuza ntibibona ku isoko ry’umurimo. Kuba benshi mu bafite ubumuga biga ntibabone akazi ngo bituma barumuna babo batabona akamaro ko kwiga.

Gahunda y’amasomo irakomeje ndetse ngo yabonye abafatanyabikorwa ku buryo mu bihe biri imbere bazigisha uko batahura kanseri y’ibere. Ibi ngo bizatuma benshi mu batabona babona akazi kuko barahezwa muri sosiyete.

Kwigisha ufite utabona ni ibintu bigoye kuko rimwe na rimwe bisaba ko ibyo umwigisha ubikora ku mubiri we, hanyuma agasubiramo, icyakora ngo bafata vuba kuko nta bindi bibarangaza nk’uko Gatonye akomeza abivuga. Mu myaka ibiri baba bamaze kumenya massage z’ubwoko butandukanye.

Nyuma yo kubimenya no kubona akazi, amafaranga avuyemo barayasaranganya, akanakurwamo ayishyurwa abigisha n’agurwa ibikoresho iyo nta baterankunga babonetse.

Uretse mu miryango iharanira inyungu z’abafite ubumuga, ntibyoroshye kubona abafite ubumuga bahabwa akazi mu buryo bworoshye. Si ingorane zishingiye ku kutabona akazi gusa ahubwo ngo kuba sosiyete itabiyumvamo na cyo ni ikibazo kibakomereye.

Hari n’abantu batemera kubakodesha inzu kandi bafite amafaranga. N’iyo bagiye gutega moto hari abamotari banga kubatwara bakeka ko nta amafaranga bafite.

Gatonye yavuze ko na we ubwe yahawe akato ahantu henshi kubera gukorana n’abatabona, imyifatire yifuza ko yahagarara burundu.

Ati “Hari aho nashakaga gukodesha inzu babona ngiye gukorana n’abatabona bakabyanga. Dufite abanyamakuru babyize ariko nta wemera kubaha akazi. Dufite inzobere mu by’ikoranabuhanga ariko nta wuzizera.”

Ibi kandi byanagarutsweho na Ikuzwe Callixte. Ntabona ariko yashoboye kwiga ubu ni inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga nyunganizi (Assistive Technology) rikoreshwa n’abafite ubumuga. Akorana na Seeing Hands Rwanda.

Ati “Kwizerwa hanze aha birakomeye. Abantu barakureba bakakubonamo ubumuga. Hari aho ujya gusaba akazi ikizamini bakakiguha bagononwa, imyumvire iracyari hasi. Abantu bumva ko abafite ubumuga bakora mu miryango y’abafite ubumuga gusa nyamara bafite uko bateza imbere igihugu mu buryo butandukanye.”

Ikuzwe yavuze ko leta ari yo izagira uruhare rukomeye mu gutuma abafite ubumuga babasha kubona akazi dore ko muri Afurika imirimo myinshi igitangwa na leta.

Ati “Leta igomba kumenya niba umuntu ufite ubumuga yabashije kubona ibikoresho bimufasha gushaka akazi, abakoresha bumva umuntu ufite ubumuga bakaba biteguye kumwakira mu kazi. Ibyo ni ibintu leta yakwitaho cyane ikanareba niba ibiteganywa n’amategeko y’umurimo bishyigikira ufite ubumuga byubahirizwa kuko kenshi tuba dufite inyandiko ziteguye neza ariko gushyirwa mu bikorwa ugasanga ni ikintu kigoye cyane.”

Mu Muryango ’Seeing Hands Rwanda’, amasomo ahatangirwa atangira saa Tatu abayahabwa bakiga banakora. Iyo umukiliya abonetse, ugezweho ku ngengabihe ava mu ishuri akajya kumwakira.

Saa Saba bajya mu karuhuko, saa Munani bakagasubira kwiga na ho saa Kumi bagataha kuko iki kigo kidafite ubushobozi bwo kubacumbikira bitewe n’uko aho gikorera ari hato ari na byo bituma kidashobora kwakira abakeneye guhabwa aya masomo bose.

Ikuzwe Callixte afite ubumuga bwo kutabona. Ni inzobere mu by'ikoranabuhanga nyunganizi wifuza ko abafite ubumuga bakirwa ku isoko ry'umurimo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza