Bizimana warangije ‘Masters’ mu by’uburenganzira bwa muntu arakataje mu gukora ibiryamirwa

10 1-05-2017 - saa 11:55, Tombola Felicie

Ku myaka 29 Bizimana Liliane warangije amashuri ku rwego rwa ‘Masters’ mu by’uburenganzira bwa muntu muri Kaminuza ya Annamalai yo mu Buhinde, yatangiye gukora ‘couvre-lit’, amashuka, imisego n’indi myambaro akaba yararenze ku mvugo imuca intege ko mu Rwanda ubushabitsi butagenda ahubwo akabikora nk’ibintu akunda.

Bizimana avuga ko kuva mu bwana bwe yakuze akunda gushushanya (designing), yajya mu mashuri ntabibonere umwanya uhagije ariko igihe yumva ananiwe cyangwa arimo kuruhuka akishushanyiriza imyenda ye akayidodesha ahandi ariko ari we wayishushanyirije.

Byarakomeje arangije amashuri ye muri kaminuza akajya yishushanyiriza cyangwa akabikorera inshuti ze na zo zikabikunda.

Muri 2015 amaze gutangiza ikompanyi itanga ubufasha mu by’amategeko, ngo hari ubwo yabaga nta bakiriya afite akaba ashushanya nk’ibintu yiyumvamo kandi akunda.

Abantu bakomeje kumwereka ko ari impano yifitemo kandi ko ashobora kuyibyaza umusaruro.

Asobanura uko yatangije ikompanyi yitwa Gender Nomics yagize ati “ Gender Nomics navuga ko igaragaza ko yaba umugore cyangwa umugabo agomba kugira uruhare rugaragara mu iterambere (gender economics). Ni ikompanyi ikora ubucuruzi bujyanye n’imyambaro ndetse ikagira n’igice cy’ubujyanama ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’amategeko dore ko ari byo nize.”

Avuga ko iyi kompanyi ubwayo imaze amezi atandatu ivutse ariko yatangiye muri 2015 akorera aho yatangiraga ubufasha mu by’amategeko, amafaranga abonye akayabika kandi kuba abantu barabikunze bikaba ari byo byatumye yagura ibikorwa.

Umwihariko wa couvre-lit bakora

Bizimana ati“ Dukora couvre-lit ziba zirimo ipamba mo imbere, inyuma tugashyiraho ibitenge cyangwa se indi myenda bitewe n’icyo umukiriya ashaka. Ni couvre-lit ziba zifite ireme kandi umwihariko wundi ni uko ziba zakorewe mu Rwanda.

Twebwe dutumiza ibikoresho nk’ibiba bitaboneka hano mu Rwanda ariko kuva itangiye gukorwa kugeza isoje tuyikorera hano.”

Ku munsi umwe we n’abakozi badahoraho akoresha bashobora gukora couvre-lits enye kandi ngo iyo byagenze neza imwe igura hagati y’ibihumbi 80 na 140 by’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo biterwa n’isoko riba ryabonetse.

Bakora n’ibitambaro byo gutegura mu nzu mu moko atandukanye, imyenda yaba iy’abagabo cyangwa abagore ifite imiterere ifite umwihariko.

Impano z’abantu ni cyo gishoro gikomeye

Bizimana ahamya ko gukoresha impano abantu bifitemo ari cyo gishoro gikomeye kurenza ibindi abantu bibwira.

Ati “ Ikintu cyose ukoze wumva ko ari impano yawe ugikora neza, ntabwo uba uhatiriza, wunguka ibitekerezo byinshi vuba. Nabaga nicaye numva naniwe nkahita ntangira gushushanya cyangwa gukata umwenda. Ibyo rero ni byo byampaye amafaranga nagiye nzamukiraho.”

“Nta muntu nagujije, nta kintu cyanjye nagurishije, nta nguzanyo ya banki natse; nakoresheje amaboko yanjye nkoresha n’amafaranga nagendaga mbona mu byo nakoze. Kugeza ubu mbaze umutungo mfite mu bikoresho urarenga miliyoni eshatu.”

Atera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri

Bizimana avuga ko ashimishwa n’uko abakiriya be mu bijyanye n’ubujyanama mu by’amategeko bahinduka n’abakiriya be bagura ibyo akora mu bijyanye n’ubudozi.

Ati “ N’ubundi akazi k’ubujyanama mu by’amategeko sinakaretse kuko abenshi baza bavuye mu kazi nimugoroba kandi amasaha yanjye yo gukora aba yarangiye, nta kintu bimbangamiraho.

Hari ubwo umuntu aza akeneye ubujyanama bikanarangira abaye n’umukiriya wanjye mu by’imyenda cyangwa ibiryamirwa. Cyangwa umukiriya akaza aje guhaha, yanganiriza n’ibibazo afite nabwo nkamugira inama, mbese ni nko gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri.”

Nubwo batarabona aho bakorera hihariye, Bizimana avuga ko kugeza ubu babaye batijwe ahitwa Iriba Center munsi ya Ecole Belge akaba ariho bakorera.

Afite intumbero yo kuzagira uruganda rw’imyenda

Bizimana yavuze ko ashaka kwiga ibijyanye no gukora imyenda kugira ngo bibe umwuga we ndetse bizanamubashije gutangiza uruganda rwagutse nko mu myaka itanu iri imbere.

Ati “ Ndashaka kubyiga nkazagira uruganda rukora imyenda, nk’izo za couvre-lit kandi rugakomera mu karere hose rukamenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.”

Icyo yishimira ku munsi w’Umurimo

Ati “Si ndi wa mukobwa utegereze uwamuha. Nishimira kuba mfite ikintu nkora kinteza imbere kandi gifitiye akamaro igihugu cyanjye. Nishimira ko gukoresha impano yanjye no kuyifatanya n’ibyo nize bigenda bigirira abandi akamaro kandi bikamenyekanisha u Rwanda.

Bizimana Liliane asaba abantu bose bumva ko hari icyo bashoboye kumaramaza bagatangira kugikora kuko udashobora kugira aho ugera kandi utigeze uva aho uri.

Avuga ko imbogamizi ya mbere abantu bafite ibyo bashaka gukora bahura na zo ngo ni ukubwirwa ko mu Rwanda ubucuruzi butagenda; ni na ko wasangaga abantu bamuca intege ko nta kintu azabikuramo ariko yiyemeje kugerageza kuko byari ibintu akunda.

Bizimana Liliane afite intumbero yo gushinga uruganda rukora imyenda
Couvre-lit zikorwa hifashishijwe ibitenge
Covre-lit akora ziba zifite ireme kandi zikundwa na benshi
Ibyo bakora biba bifite umwihariko urimo no kuba byarakorewe mu Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gashugi 2017-09-01 12:05:27

uwitwa rugeyo banza arwaye mumutwe akabariro na couvre lit bihurira he?

2
Rwasubutare 2017-05-08 09:23:52

Uko niko kwiga ureke abarirwa bazerera ngo baradepoza, ubundi ngo babimye akazi nibindi bigambo byinshi.
Ubuse uyu mukobwa ntaberetse uko zikenyerwa?
Leta rero nimugoboke dore ko akiri muto ayo wamuha yose yayishyura. Ubundi buryo bwo kumutera inkunga ni kumuha commande ya couvre-lit nka 50,000 z’amahoteli na hospitals na schools noneho akazamukiraho.

3
Rugeyo 2017-05-07 07:18:55

Sinshobora kuryama cyangwa gutera akabariro murano mabara.

4
Matabaro 2017-05-03 06:11:01

Ubwo birumvikana ko mu biryamirwa uburenganzira bwa muntu butarimo. Natere imbere rwose.

5
MR 2017-05-02 10:18:32

Well done girl. Keep up the good work. Ntiwumve abaguca intege success is a lonely journey. Umuntu yabona Liliane ate ngo akore order?

6
rugamba 2017-05-02 03:48:57

wow

7
dada 2017-05-02 03:12:57

nta couvre zo mubitenge mbonye!!

8
zoro 2017-05-01 12:02:18

Nice!

9
John 2017-05-01 09:58:41

Liliane nakomereze aho kandi ababishoboye ba mute re
Inkunga, n.uwo ruganda rwandais. Imyenda azarugereho

10
Mubemaso 2017-05-01 06:50:22

Woooooow!
Erega urwanda rwaburaga ko umunyarwanda yiyumvamo ko afite agaciro. Urabona ko waryama ukaruka mumabara asa nigihugu gitoshye! Komeza mukobwa mwiza utange akazi kubanyarwanda. Rwanda ndagumbuye!

Kwamamaza