Ahirwe w’imyaka 22 yirengagije impamyabumenyi yo muri ‘Engineering’ ayoboka koroshi n’ubudodo (Video)

33 14-09-2017 - saa 11:14, Rabbi Malo Umucunguzi

Umwaka urashize Ahirwe Samantha Freedom atangiye ibikorwa by’ubudozi bw’imyambaro itandukanye ikorwa hifashishije ikoroshi n’ubudodo, ubu yahanze umurimo umwinjiriza amafaranga ndetse utunze abagore batandatu n’abakozi babiri badahoraho.

- Yaretse ‘Civil Engineering’ yaminujemo ayoboka ububoshyi

- Yatangiriye ku 16 000 Frw

- Amaze guha akazi abagore batandatu batifashije

- Yifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibyo akora

Ni benshi mu rubyiruko usanga bibaza icyo bakora mu mikoro make bafite ngo bihangire umurimo, ariko iko iyo ntera Ahirwe Samantha Freedom yabashije kuyirenga, ubu ni rwiyemezamirimo washinze ikigo Posh Creative Ltd gikora ububoshyi bw’imyambaro itandukanye hifashishijwe indodo n’ikoroshi.

Ni umukobwa muto w’imyaka 22 warangije amasomo uyu mwaka mu bijyanye na Civil Engineering, muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Igitekerezo cyavuye ku ntebe y’ishuri

Ahirwe yaganiriye na IGIHE ubwo twamusangaga aho akorera kimwe n’abagore bamufasha, i Rusheshe mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni mu nzu yatijwe n’ingabo zavuye ku rugerero.

Ni umukobwa ukiri muto ariko ufite ibitekerezo bireba kure, watangije uyu mushinga agamije kuzamura abagore batuye mu nkengero z’umujyi.

Yagize ati “Ubundi nashinze Posh Creative Ltd kugira ngo mfashe abagore baba ahitaruye umujyi ariko badafite akazi, ngo babashe kuzamura imibereho yabo. Hari umushuti wanjye ufite ishuri ryigisha kudoda, namubwiye igitekerezo cyanjye, ambwira ko hari abagore yabasha kumbonera kandi bafite ubushake bakajya mu mushinga wanjye.”

Igitekerezo ngo cyaje mu 2015 yiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryahoze ari KIST, icyo gihe yifuzaga kujya akora mu budodo inkweto z’abana bakivuka. Ni uko yatangiye gushyira hamwe abagore, ubu bamaze kuba batandatu kandi babona inyungu bitewe n’ibyo baboshye.

Posh Creative Ltd ikora inkweto z’abana n’abakuru, udukabutura, bikini, amasakoshi, ingofero, imirimbo n’ibindi.

Ahirwe yakomeje agira ati “Narigaga ariko nkumva hari ikintu nshaka gukora ku giti cyanjye, kugira ngo mbashe kwimenya, mfashe ababyeyi banjye, ngire icyo nigezaho.”

Imbuga nkoranyambaga zamubereye umuyoboro

Nyuma y’umwaka w’igerageza, Posh Creative Ltd yatangiye ku mugaragaro muri Mata uyu mwaka, ndetse mu minsi ishize yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali, yegukana umwanya wa kabiri mu bamurikaga ibijyanye n’ubukorikori.

Ahirwe avuga ko yatangiye afite 16 000Frw agura indodo n’utundi dukoresho two kwifashisha mu kudoda inkweto z’abana, agafatanya n’umukozi umwe.

Yaje kugera igihe, nk’abandi banyeshuri bose, we agira umugisha wo kujya kwimenyereza umwuga, ariko we ajya mu kigo gikomeye cy’ubwubatsi Aspen Heights Partners muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Agarutse yahanze amaso umushinga we, ahubwo amafaranga yavanyemo ayongera mu budozi bwe.

Uyu munsi buri mugore akoresha ahembwa bitewe n’ibyo yakoze, kuri buri kintu cyose hatabanje kurebwa niba cyacurujwe cyangwa kitaragurwa.

Ahirwe ati “Icyo ngamije ni uguteza imbere ubuzima bwabo. Ntabwo rero nabahemba nyuma ari uko twagurishije, ngerageza kubahemba tutaranagurisha ibyo bakoze.”

Mu ku bicuruza, Ahirwe yifashisha imbuga nkoranyambaga nka Instagram na Facebook, agashyiraho amafoto y’ibyo bakoze, ugize ikimunyura agahamagara ku nimero za telefoni zigaragaraho.

Yagize ati “Intego yacu ubu ni uko abantu barushaho kubibona, turashaka kubishyira n’ahantu hatandukanye, hari abo twavuganye nko kuri Meze Fresh, dushaka kwegera cyane hoteli, cyane cyane ko abanyamahanga bakunda kugura ibintu nk’ibi.”

Posh Creative inakorana na madeinrwanda.online mu kugeza hose ibyo bakora, uyu munsi bifite ibiciro hagati ya 4000Frw na 15000Frw.

Inzira si umucyamo gusa…

Ahirwe avuga ko Abanyarwanda bagaragaza ko bakunda ibyo akora. Gusa ingorane ntizibura, harimo n’ubumenyi bwatuma bahangana n’abo basangiye isoko, cyangwa se amikoro yatuma bakorera ahantu horoshya akazi. I Rusheshe, bakorera mu ntizanyo y’umudugudu w’abasezerewe mu ngabo.

Yakomeje agira ati “Hakenewe ko ibyo dukora biboneka mu buryo buhoraho, ariko usanga ubushobozi budahagije. Abagore dukorana baboha ibigize inkweto, ariko biragoye kuziteranya ngo hajyeho umupira wo hasi. Usanga bitaramera neza ngo byose babashe kubyikorera.”

“Ikindi ni ukubona ahantu dukorera ngo tubashe no kwerekana ibikorwa byacu. Hari n’abantu baba bareba nk’inkweto zacu zikoze mu budodo bakatubaza ngo ese ubu zamara igihe kingana iki, ugasanga turacyakeneye abantu bihariye bo kuduhugura mu gukora inkweto neza, ngo noneho dutere indi ntambwe ku byo dukora.”

Ahirwe yarangije muri Kaminuza y'u Rwanda muri Civil Engineering ariko akora ibijyanye n'ubudozi

Icyizere ni cyose

Ahirwe avuga ko nibura mu myaka itanu iri imbere Posh Creative Ltd yifuza ko izaba ari ikigo kimaze guhindura ubuzima bw’abagore bo mu cyaro, haba mu kwibonera amacumbi no gutunga imiryango yabo.

Yakomeje agira ati “Harimo no kwaguka mu buryo bw’abakozi n’ubumenyi tukabasha gukora ibintu byiza cyane, ibicuruzwa byacu bikambuka umupaka n’abanyamahanga bakabimenya.”

Avuga ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere ibikorwa bye birebana n’ubugeni, iby’ubwubatsi yize akazabishakira umwanya nyuma.

Kugeza ubu ibikoresho bifashisha ntibirabasha kuboneka mu Rwanda nk’indodo z’amabara bifuza ahubwo ngo biva muri Kenya.

Ashima guverinoma yashyizeho gahunda zifasha ba rwiyemezamirimo bato harimo n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yabafashije kwitabira imurikagurisha riheruka, ku buryo hari icyizere cy’ahazaza.

Bagitangira ngo wasangaga hari amafaranga bashora adahita agaruka kuko hari umwarimu wigisha abagore, agakenera guhembwa kandi bataratangira gucuruza. Gusa ubu bitangiye kujya mu buryo, kuko Ahirwe atabura nibura inyungu isaga 100 000Frw buri kwezi.

Abakorera Ahirwe batangiye kubona impinduka

Mukarwego Theodosie umaze amezi abiri akora muri Posh Creative Ltd, agaragaza ko ububoshyi yifashishije ikoroshi bumaze kumufasha cyane, kuko bwahinduye ubuzima yabagamo mu cyaro.

Yagize ati “Nari mfite akandi kazi katampa amafaranga cyane, ariko ubu mbasha gukora nkizigamira kandi nkabasha kwishyurira umwana wanjye wiga mu ishuri ryigenga kandi nkibeshaho.”

“Iyo nakoze ubundi buri cyumweru nizigama 2500Frw. Iyo twakoze neza atari ukuvuga ngo ni akantu gakenewe kihutirwa, ku munsi nkora nk’inkweto enye nkabona 4000Frw.”

Mukamusoni Verene w’imyana 61, we avuga ko yatangiye gukoresha ikoroshi afite imyaka 20 nyuma yo kurangiza amashuri mbonezamuryango (Ecole Familiale), nawe ubuzima bwe bukaba bugenda buhinduka.

We yagize ati “Amafaranga mvanyemo amfasha kwizigamira kandi nkabasha guhaha utwo nkeneye. Ku buryo namara kugwira hari ikindi kintu kiremereye umuntu azakora.”

Ahirwe avuga ko urundi rubyiruko cyane cyane abakobwa bagenzi be bakwiye kureka kwitinya, ahubwo bakareba ubushobozi bifitemo bakabukoresha.

Yagize ati “Hari abantu benshi twigiraho ugasanga batangiye ari bato ariko uyu munsi barakuze. Burya icy’ingenzi ni ukumenya gukoresha neza ubushobozi bwose ufite bigatuma ubasha kugera ku ntego zawe.”

Yashinze ikigo gikora inkweto mu budodo
Ahirwe akoresha abagore bazi kudoda muri aka kazi kandi bahemberwa ibyo bakoze hatitawe ku kuba byagurishijwe
Indodo zikoreshwa na Post Creative Ltd zimwe ziva mu mahanga kuko mu Rwanda zitahakorerwa
Nyuma y’umwaka w’igerageza, Posh Creative Ltd yatangiye ku mugaragaro muri Mata uyu mwaka, ndetse mu minsi ishize yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali, yegukana umwanya wa kabiri mu bamurikaga ibijyanye n’ubukorikori
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
UMUNTU 2017-09-19 05:06:13

nagirango mvuge kuri benshi bagaragaje ko bazi ubwenge cyane kandi batunze nibya mirenge. niyo waba ufite ubwenge bungana iki nta support = 0. wowe ufite company ikoresha abakozi mirongo muburayi kandi uri umunyarwanda niba uri umunyakuri subiza amaso inyuma urebe uko byagenze kugirango ugere aho uri ubu niba ntamuntu wundi wabigizemo uruhare!!!!! birababaza kumva umuntu yirata akaniyemera kandi mubyo atunze uruhare rwe ari ruto cyane. ngaruke kuri uyu mukobwa nibyiza cyane kandi nange nubwo ntabishobora ariko mbitekereza kenshi ariko nkabura aho mpera, kuba afite inzu akoreramo yubuntu kandi yahawe ningabo zavuye kurugerero( this means another thing I wont say here), kuba yaragiye guhugurwa muri america its ( also another thing I cant say here) ahubwo iyo mbawe sinari bugaruke kwijombagura inshinge nabonye amahirwe yo kujya aho bakimaze, ikindi navuga nuko iyo imana igusanze ufite ubwenge byose ntakidashoboka naho ubundi no kuba nibura ibikorwa bye bigeze ku igihe.com nacyo kerekana ikindi kintu ntavuze . ahubwo jye ndabona uyu mwari ari uwo kugawa ( AMABABARIRE) kuko bigaragara ko yagira amahirwe menshi cyane yo kuba yabona ibyakora bihambaye bitari ugufuma

2
UMUNTU 2017-09-19 05:06:13

nagirango mvuge kuri benshi bagaragaje ko bazi ubwenge cyane kandi batunze nibya mirenge. niyo waba ufite ubwenge bungana iki nta support = 0. wowe ufite company ikoresha abakozi mirongo muburayi kandi uri umunyarwanda niba uri umunyakuri subiza amaso inyuma urebe uko byagenze kugirango ugere aho uri ubu niba ntamuntu wundi wabigizemo uruhare!!!!! birababaza kumva umuntu yirata akaniyemera kandi mubyo atunze uruhare rwe ari ruto cyane. ngaruke kuri uyu mukobwa nibyiza cyane kandi nange nubwo ntabishobora ariko mbitekereza kenshi ariko nkabura aho mpera, kuba afite inzu akoreramo yubuntu kandi yahawe ningabo zavuye kurugerero( this means another thing I wont say here), kuba yaragiye guhugurwa muri america its ( also another thing I cant say here) ahubwo iyo mbawe sinari bugaruke kwijombagura inshinge nabonye amahirwe yo kujya aho bakimaze, ikindi navuga nuko iyo imana igusanze ufite ubwenge byose ntakidashoboka naho ubundi no kuba nibura ibikorwa bye bigeze ku igihe.com nacyo kerekana ikindi kintu ntavuze . ahubwo jye ndabona uyu mwari ari uwo kugawa ( AMABABARIRE) kuko bigaragara ko yagira amahirwe menshi cyane yo kuba yabona ibyakora bihambaye bitari ugufuma

3
G.rwigema 2017-09-15 16:53:37

@Hardworkpays,uri interesting,simbasha kumenya niba uri umu ideologue, cyangwa niba uri umuntu usanzwe ushaka ikiza kugihugu cye.
Reka njyerajyeze kuganira nawe kubintu bimwe na bimwe uvuze(nubyifuza yenda uransubiza)...
Nibyo ntagihugu nzi abantu bose bakora ibyo bize;kuko nawe urabizi, mukazi, buri munsi uriga, ukanamenya ibindi bintu, ndetse ukagira na experience. ntamuntu wiga experience kwishuri;murubwo buryo ntamuntu numwe kwisi ukora ibyo yize.
niba uvugako abantu bose batakora muri sector bizemo,navugako ari highly debatable.
ariko ufashe example y’uyu mukobwa, yigaga civil engeneering;nonese wavuga ko urwanda rufite excess yaba civil engenering?
kubyo uvuze "gukora aho gutejyereza abadutamika"!,ntabwo nkora promotion y’ubunebwe,njye nkora promotion y’umurimo, ariko ntekereza ko bigomba guca muri public sector, ndetse urwanda rugakora plan ishingiye kubyo abanyabihugu bacyeneye.
bijyenze gutyo, byakoroha guteza igihugu imbere,kurimbura ubu chomeri ndetse no kuvanaho taxes nyinshi.
ultimately,umurimo niwo urema ubukungu,ntabwo ari capital(ufite million y’ama euro utazi kworora cyangwa guhinga,wakwicwa n’inzara)
uti "ibihugu byose bitera imbere ni capitalist!" niba utari ideologue,uribeshya. Ntagihugu kwisi kijyeze gitezwa imbere n’iyi concept dukurikira; Ariko,abafitemo unyungu yuko utekereza gutyo,bakora uko bashoboye kugirango ugire iyo illusion.
kuri china, ibintu byose bajyezeho,babijyezeho kubera effort bakoze muri 50;60;70;80s.
abazungu bavugako ari kubera ko bafunguye igihugu cyabo kuri foreign investemnt ariko sibyo, imibare yose yerekana the opposite.

4
hard work pays 2017-09-15 11:51:37

@ g.rwigema , ibyo mvuga ni ibintu bigaragarira buri wese ufata umwanya wo kwibaza impamvu abantu bose batabona akazi kandi barize ! mbwira igihugu waba uzi abantu bose bakora ibyo bize , byongeye akazi bahawe na leta ! njye mfite amakuru ahagije ku byo mvuga , kuko nibyo nabonye , nakozemo , nabayemo nubu mbamo ! njye mfite company mu burayi , nkoresha abakozi 37 , 3 muri bo nibo bonyine bafite diplome zibyo bakoramo ! abandi bose ni courses bakoze , kandi nibo nari nkeneye mu myanya barimo ! technicians kurusha abambwira amagambo yo mu bitabo ! nanjye ibyo nize si byo nkora , ahubwo nkora ibimfitiye inyungu .capitalism kandi si icyaha nta nikibi kirimo , iba twese twabaga bo , isi yagira amahoro , tugaharanira gutera imbere kurusha gutegereza abadutamika... ikindi nibaza ko utazi neza : ibihugu byose bitera imbere ni capitalism , gouvernement socialiste , communiste zose zarananiwe .... injyero nazo ni nyinshi ! mindset ikenewe ni ugukora , ntago ari ugusangira ibo abandi bakoreye ! no mu kinyarwanda baravuga ngo "ufite ake ntabura akabandi " duharanire kwigira kurusha gutegera amaboko abandi , ngo bazaduha akazi ! URUGERO RWOROSHYE , UZAREBE UBUSHINWA BWO MU GIHE CYA COMMUNISME UREBE NUYU MU NSI ....

5
G.rwigema 2017-09-15 05:10:48

@hardworkpays niba udafite specific ideology/agenda,uribeshya.iyi speech ukoresheje niyo abantu bemera concept ya capitalism(kuko ibahira) bakoresha,kugirango abantu ntibabashe kubona ko iyi concept ariyo ituma abantu benshi bagomba gukena, kugirango bacye bakire.
niba utabizi hari ibihugu bitanga umurimo 100% kubana babo bose barangije amashuri.

6
john 2017-09-15 04:13:21

nonese ubwo amafranga yakoreshezwe yiga civil engeneering nukuntu ihenda (1,500,000 RFW ku mwaka) ibona umugabo igasiba undi yapfyuye iki? Afazari iyo ijya kwiga gufuma hakiri kare uwo mwanya yigiyeho muri kaminuza ugahabwa undi wari kuwubyaza umusaruro n’igihugu kigatera imbere aho kujya kuzana abashinwa bakora ibyo abanyarwanda bagombye nabo bazi gukora. None se ubwo made in Rwanda izashoboka ite mu gihe umuntu yiga civil engeneering yarangiza akajya kudoda imipira n’amasogisi?

7
umwari 2017-09-15 02:36:40

Mumpe number ziwe ndondeshe yo akantu.

8
rugaju 2017-09-15 01:44:10

CONCLUSION: KWIGA NTACYO BIMAZE!! IKIGARAGARA IYO ADATA UMWANYA YIGA ENG...., UBU ABA AGEZE KURE.

9
Migambi 2017-09-14 20:48:17

Ntitugakine urubyiruko ku mubyimba! Uyu mukobwa iyo aza kubona akazi kajyanye n’amashuri yize ntiyari kujya gufuma. Twemere ko nta bushobozi dufite bwo kubonera akazi urubyiruko rwacu kandi binatubabaze bivuye ku mutima aho guhora turubeshya ko rwihangiye imirimo rujya kunyonga amagare cg. kubumba amatafari nyuma yo kurangiza kaminuza.

10
TiD 2017-09-14 12:33:53

Birababaje! Ibi ni gutesha agaciro bikomeye ubumenyi bahabwa muri za kaminuza. Ubonye iyo mutubwira ko yafashije bariya yahaye akazi akaba intwari ko wenda yafashije abantu bize koroshi kubona ibyo bakora! Ariko Engineer muzima kweli ngo yatangiye gufata koloshi!!!! Ubonye iyo afata umwiko! Ni byabindi duhora tuvuga byishe urubyiruko rwacu ruri guta umwanya mumashuri atazagira icyo abagezaho. Ibyo yakoze mugenzuye neza babyita kwirwanaho by’amaburakindi. Bitandukanye cyane n’igikorwa cy’ubutwari mushaka kugaragaza muri iyi nkuru.
Siwe wenyine dufite abana barangije kwiga muri za kaminuza mubintu bitandukanye usanga bari gupfa ubusa hirya no hino mumirimo itagize icyo ibungura mugutegura ahazaza habo.Mperutse guhura numwana nzi wize ICT muri Kaminuza ari umuhanga atwaye moto numva binkoze ahantu kabisa! Icyi ni ikibazo dufite hano gikomeye cyane kandi mbabazwa nuko mbona ntamuyobozi ubibona ko ari ikibazo ahubwo usanga bose babyita kwihangira umurimo.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza