Abanyarwanda batatu ku rutonde rw’Abanyafurika bato bavuga rikijyana

7 31-08-2017 - saa 08:15, Ferdinand Maniraguha

Abanyarwanda Jean Bosco Nzeyimana, Nancy Sibo na Sonia Mugabo basohotse ku rutonde rw’urubyiruko rw’abanyafurika 100 bavuga rikijyana (Influential Young Africans).

Uru rutonde rusohorwa buri mwaka n’umuryango Young Africa Awards, rugasohokaho urubyiruko rw’abanyafurika rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa uwo mwaka.

Nzeyimana na Mugabo bari ku rutonde rumwe n’Umuhanzi wo muri Tanzania Ali Kiba, Diamond Platinumz, Davido wo muri Nigeria, Wizkid, Umukinnyi w’icyamamare wo muri Senegal Sadio Mané ukinira Liverpool n’abandi.

Nzeyimana w’imyaka 24, ni rwiyemezamirimo washinze ikigo kitwa ‘Habona Ltd’ gikora ibijyanye no gukusanya imyanda kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquette’, zitangiza ibidukikije, biogas yo gutekesha n’ifumbire y’imborera ifasha abahinzi guhunga neza kandi bakeza.

Uyu musore mu mwaka wa 2015 yahuye na Perezida Barrack Obama wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda ya Yali ihuza ba rwiyemezamirimo bato barangije amashuri yabo muri Amerika.

Nzeyimana kandi yanahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame ubwo hatangwaga ku nshuro ya Gatanu ibihembo bihabwa urubyiruko rufite icyo rwagezeho kizwi ku izina rya “Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA) Awards.

Nancy Sibo waje ku mwanya wa 73, mu 2015 yatoranyijwe mu bantu 60 bakiri bato baturuka mu bihugu byose bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Common wealth), bagize uruhare mu kuzana impinduka mu ngeri zinyuranye, nk’ubuzima, uburezi, uburinganire, ibidukikije, kuringanira ku bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubundi bunyuranye, bagenewe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Sonia Mugabo waje ku mwanya wa 87, ni umunyarwandakazi w’umunyamideli ubimazemo igihe. Afite inzu y’imideli izwi nka SM ikora imideli itandukanye yaba imyambaro y’abagabo ndetse n’iy’abagore.

Mugabo w’imyaka 27 umwaka ushize yafunguye iduka rishya ry’imideli muri Marriot Hotel.

Umwaka ushize Nzeyimana, Mugabo na Teta Isibo basohotse ku rutonde rukorwa n’Ikinyamakuru Forbes Magazine mu banyafurika bakiri bato 30 batanga icyizere cy’ejo hazaza ku mugabane.

Perezida wa Young African Awards, Prince Akpah, yavuze ko urutonde rw’uyu mwaka rwashyizweho abantu bari hagati y’imaka 15 na 36 bo mu bihugu 28 byo muri Afurika. Ibihugu bifitemo abantu benshi ni Nigeria ifite 19, Afurika y’Epfo ifitemo 18, Ghana ifitemo abantu 10 na Kenya ifitemo abnatu 7.

Mu rubyiruko 100 rwatangajwe, 45 ni abagore naho 55 ni abagabo. Akpah yavuze ko kuba abagore ari benshi ari iby’agaciro kuko bitera ingufu n’abandi bagore gukanguka bakigaragaza mu byo bashoboye.

Nzeyimana w’imyaka 24, ni rwiyemezamirimo washinze ikigo kitwa ‘Habona Ltd’ gikora ibijyanye no gukusanya imyanda kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquette’
Sonia Mugabo waje ku mwanya wa 87, ni umunyarwandakazi w’umunyamideli ubimazemo igihe. Afite inzu y’imideli izwi nka SM ikora imideli itandukanye yaba imyambaro y’abagabo ndetse n’iy’abagore
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Assephash 2017-09-12 01:25:28

Kora neza niyo nzira izira inzara inzozi zikaba impamo

2
rugamba 2017-09-01 13:30:01

ryijyana rijyahe,ahubwo bashake ubuzima kko ntibarabubona.

3
Jo 2017-09-01 10:19:32

Uhagarikiwe ningwe aravoma

4
Zara 2017-08-31 16:42:36

Ariko se ibi byadutse ngo baravuga rikijyana,hahh babwira nde se? Rikajya hehe se,ko njye naringeraho,hahhhh ntawe mu isi uvuga ngo ringereho niyo mpamvu ntawe uvuga ngo ryijyane.

Ibi bintu mukuru muri barutuku basaze muba mubizana iwacu ngo bitumarire iki,ko abavuze rikijyana bari abami b i Rwanda bo badutoje umuco mwiza tugenderamo nubu ukatumurikira kuko wuzuyemo ijambo ry Imana y i Rwanda yaturaze urukundo akaba ari nayo yambere ivuga rikijyana,ibi bindi muzana ni ibiki ra?

5
Ngabo 2017-08-31 08:07:27

Bavuga rikijyana he c man ? ibi nibyo abakoloni badushukisha rero tukaduka twumva ngo turakaze tugatangira gusuzugura abahisi nabagenzi

6
Muhozi 2017-08-31 04:42:04

Huummmmm, murasekeje ndatemba

7
MUKAMA 2017-08-31 02:22:13

HARI UWO MUTAVUZE...UWITWA NANCY SIBO..NAWE NI UMUNYARWANDAKAZI..NO73

Kwamamaza