IGIHE

Young Grace yavuze amagambo akomeye ku mwana yenda kwibaruka

6 9-05-2019 - saa 13:34, Uwiduhaye Theos

Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace mu muziki, yavuze ko n’ubwo yatwise atabiteguye bidakuyeho urukundo rwa kibyeyi agomba umwana we.

Uyu muhanzikazi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram mu magambo yari ku ifoto iriho umubyeyi uteruye umwana, yisanisha nawe agira ati “Kuba bitari byateguwe… ntabwo bivuze kuba atarashakwaga cyangwa adakunzwe. Ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bumenya icyo nari nkeneye mbere y’uko ngikora.”

Young Grace yatangaje ko atwite ku wa 8 Werurwe 2019, abinyujije kuri Instagram ahishura ko ari kwitegura kwibaruka umwana we w’imfura.

Icyo gihe yashyizeho amashusho agaragaza umwana wisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ko ari kunyura mu bihe bidasanzwe umubyeyi wese anyuramo.

Hari hashize iminsi hacicikana amakuru y’uko yaba atwite ariko nta gihamya kuko atari agikunze kugaragara.

Young Grace asanzwe akundana n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri ndetse ni nawe se w’umwana atwite.

Tariki 19 Nzeri 2018 mu birori uyu muhanzikazi yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, uyu musore yambitse impeta y’urukundo Young Grace bemeranya kuzabana.

Mu mafoto y’uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze yagaragazaga ko ari hafi kwibaruka ndetse umwana yanamaze kumwita Diamantëë.

Young Grace arakuriwe
Young Grace aherutse kuvuga ko muri uku kwezi ashobora kwibaruka
Ubwo umukunzi wa Young Grace yamwambikaga impeta amusaba kuzamubera umugore
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
KANYONI 2019-06-07 05:28:51

ye mukobwa we suko ababyeyi twambara reka kudusembya pee

2
DADA R I 2019-05-10 14:49:59

I C Y A MA I Y O M Y A M BA RI R E I G A C I K A M U R W A N DA P E

3
A L O Y S 2019-05-10 12:23:34

U K O N I UK W I S E B Y A K A B I S A

4
zunguza 2019-05-09 14:36:18

Uyu mugore aritandika kweri kweri

5
kanuma 2019-05-09 07:24:27

jye aba bantu mbona batujuje ubwenge kabisa yiyambitse ubusa ngwaratwite ninde se abyereka kuburyo abishira kukarubanda aratwite nyine umwana nuwe ahubwo uriya muhungu hubert nadapimisha ADN azarera umwana wumu Rayon ndababwiye.

6
Minani 2019-05-09 07:20:21

Ndebera iyo nyicaro pe!Imana igira amaboko!

Kwamamaza