Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, Uwimana Clarisse, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Isezerano rya Uwimana na Kwizera barihamirije imbere y’Imana, inshuti n’imiryango yabo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nzeri 2022.
Mbere yo gusezerana muri Kiliziya ya Sainte Famille, Uwimana Clarisse yabanje gusabwa no gukobwa na Kwizera Bertrand mu muhango wabereye mu busitani bwa Heaven Garden Rebero.
Bari bagaragiwe n’abantu batandukanye barimo n’ab’ibyamamare nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye mu gihe Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa yamubereye maraine.
Kwizera yasabye, anahabwa Uwimana Clarisse nyuma y’uko aba bombi bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.
Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane kugeza ubwo mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2022, Kwizera yarambikaga ivi ku butaka agasaba Uwimana Clarisse ko bazabana akaramata, akamubera umugore w’amahitamo ye.
Kuva icyo gihe ni bwo bahise batangira umushinga w’ubukwe ndetse ku wa 18 Kanama 2022 bahamije iryo sezerano imbere y’amategeko.
Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe; yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM na B&B FM Umwezi akorera uyu munsi.
Uwimana Clarisse yasabwe aranakobwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!