IGIHE

Umukobwa wa Masasu wavuzweho gukundana na Patient Bizimana yambitswe impeta y’urukundo

6 4-06-2019 - saa 12:38, Uwiduhaye Theos

Umukobwa wa Apôtre Masasu, Deborah Masasu, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we witwa Musafiri Thacien.

Ibi byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Deborah Masasu amaze iminsi aba kuri uyu wa Mbere, uyu musore yateye ivi asaba umukobwa kuzamubera umugore bakabana akaramata.

Bibaye nyuma y’aho ku wa 19 Gicurasi 2019 Musafiri yerekanwe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church, bikavugwa ko azarushinga na Deborah ariko icyo gihe uyu mukobwa ntabwo yari mu Rwanda.

Umwe mu bo mu muryango w’uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko itariki y’ubukwe itarashyirwa hanze gusa buteganyijwe mu mpeshyi.

Mu mwaka ushize, uyu mukobwa n’Umuririmbyi Patient Bizimana bahanye ubutumwa kuri Saint Valentin buhishura ko bashobora kuba barashatse gukundana bikazamo kidobya.

Patient Bizimana yanditse asaba Deborah ko yamwiyungaho bagasangira ibyishimo by’umunsi w’abakundana ndetse amubwira ko ari wenyine bityo ko amata yaba abyaye amavuta, umukobwa yahise yandika abwira uyu muhanzi ko icyifuzo cye kitakubahirizwa kuko amazi yarenze inkombe.

Patient yagize ati “Deborah Masasu na we nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane […] Ndi njye nyine.”

Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu yahaye Patient Bizimana igisubizo amubwira ko ‘yatinze kumutumira’ ndetse amwibutsa ko yigeze kumwanga bityo ko ubu yahisemo Yesu.

Yagize ati “Patient Bizimana, ntiwanyanze se? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze cyane. Ntiwantumiye hakiri kare […] sinkiri njye nyine, ubu mfite Yesu [aya magambo yayaherekeje udutima, aka mbere kari gashinzemo icumu akandi kameze neza mu ibara ry’umuyemba].”

Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church.

Musafiri Thacien yateye ivi asaba uyu mukobwa kumubera umugore nawe arabyemera
Akanyamuneza kari kose ubwo uyu mukobwa yambikwaga impeta
Deborah Uwamahoro Masasu agiye kurushinga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
katy peace 2019-07-11 02:20:20

hhhhh.waohhh.congs Deby.
ariko subwo mwebwe mwumvaga ibye na Patient byashoboka koko?namwe ntimugakabye!!

2
Patrick 2019-06-05 22:24:11

Nice couple,I wish you all the best in you journey muzabane n Imana .Bless you

3
sezibera 2019-06-05 06:51:19

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

4
Niful 2019-06-05 05:19:36

Bizimana niyihangane bibaho. Ariko se agatima gashinzemo icumu! Izi mbugankoranyambaga nazo ziratwandagaza. Burya n’abakozi b’Imana barwazanya imitima!!!!

5
kabarisa 2019-06-05 03:10:39

Abasore batera ivi kigali ko nzi ko ari benshi,uyu ihindutse inkuru kuko arumwana wa Masasu???

6
Uwera solange 2019-06-04 09:37:38

Tumwifurije urugo ruhire nuwo yateye indobo imana imugenere umukwiye !

Kwamamaza