IGIHE

Umukobwa wa Apôtre Masasu yasabwe anakobwa n’umusore bitegura kurushinga

2 1-09-2019 - saa 09:21, IGIHE

Imfura ya Apôtre Masasu Ndagijimana uyobora Evangelical Restoration Church ku Isi, Deborah Masasu, yasabwe anakobwa na Musafiri Thacien bitegura kubana akaramata.

Uyu muhango wari ubereye ijisho wabereye mu busitani buherereye hafi y’Ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2019.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abagize imiryango ya Musafiri na Masasu barimo abo basenganye n’abo bakorana.

Ubukwe bwa Deborah Masasu bwitabiriwe kandi n’abiganjemo abo bakorana umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya se Evangelical Restoration.

Mu bazwi babutashye barimo abahanzi Gabby Kamanzi na Patient Bizimana; uyu byanigeze guhwihwiswa ko bagiranye ibihe byiza by’urukundo.

Musafiri usanzwe akora akazi k’Ubuvuzi bw’amenyo yasabiwe n’Umwepiskopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, Musenyeri Gasatura Nathan mu gihe umuryango wa Apôtre Masasu wari uhagarariwe n’abasaza barimo Rudahunga Gedeon [usanzwe ari Visi Perezida wa Rwanda Leaders Fellowship] n’Umuvugabutumwa Sandral Sebakara.

Umuhango wo gusaba Deborah Masasu watangiye ahagana saa munani z’amanywa ariko utinda gusozwa bitewe n’imvura yarindimutse mu masaha y’umugoroba.

Iyi mvura ntiyarogoye ubukwe kuko aho bwabereye hari hateguye neza ku buryo itabuhungabanya.

Deborah Masasu yasabwe anakobwa nyuma yuko ku wa 25 Kanama 2019, urungano rwamukoreye ibirori byo kumusezeraho bizwi nka “Bridal Shower” byanitabiriwe na nyina, Pasiteri Lydia Masasu.

Urukundo rwe na Musafiri rwagizwe ubwiru, ntirwakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kugeza ubwo muri Kamena Musafiri Thacien yateraga ivi akambika impeta Deborah Masasu amusaba ko bazabana akaramata undi nawe akabimwemerera atazuyaje. Hari nyuma y’aho uyu mugabo yerekanwa mu itorero tariki ya 19 Gicurasi 2019.

Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamenyekanye cyane nk’uwatangije itsinda riramya rikanahimbaza Imana mu mbyino rya Shining Stars.

Deborah Masasu na Musafiri bazaserana imbere y’Imana ku wa 7 Nzeri 2019 mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro mbere yuko abatumi bajya kwiyakirira kuri Intare Conference Arena i Rusororo.

Musafiri Thacien yasabye anakwa Deborah Masasu bitegura kubana ubuziraherezo
Musafiri (iburyo) n'uwari umugaragiye ubwo bashinjagiraga bagana mu byicaro bateguriwe
Ubukwe bwabereye ahantu hateguye neza mu buryo bunogeye ijisho
Abasaza basabiye impande zombi banyuzagamo bagatebya, abageni na bo bakamwenyura
Musafiri yari agaragiwe n'abantu batandukanye mbere yo kujya gusaba umugeni we yihebeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Uwera 2019-09-01 14:03:13

Amen Deborah wa Masasu ashyingiwe neza ku mugaragaro izuba riva:))))adakojeje se umurambo mukuru ibara:)))Imana ikwishimire rwose Ndakunezerewe:)))si kenshi abana ba abatambyi satani itabamaramaza ari weho Yezu yakugenze imbere shenge:)))))ugende wubake nuwo mwiza Imana yaguhaye
Urukundo rwanyu ruzaramve kugera kitwa ababyeyi banyu :) imana izabahe ibyiza byose
Uhesheje ishema ababyeyi:)))) ndakunezerewe cyaneee:)))))
Amata ya ababyeyi azahore ku ruhimbi nu umugisha wu uhoraho
Amen muri byose turishimye

2
hitimana 2019-09-01 09:14:13

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Kwamamaza