Abagore bahararukwa gutera akabariro nyuma y’umwaka bashyingiwe

6 16-09-2017 - saa 10:09, Bizimana Jonathan

Abagore bamaze igihe kirenze umwaka umwe babana n’abagabo babo, ntibakunze gushishikazwa no gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abagore bamaze igihe gito bashyingiwe, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Southampton bwabigaragaje.

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo habaye gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, yaba abagabo cyangwa abagore bashobora kuzinukwa kuyikora.

Ikindi gishobora gutuma habaho guhararukwa gukora imibonano mpuzabitsina harimo kuba umuntu afite ikibazo mu buzima bwo mutwe, kumva atameze neza mu mubiri, cyangwa se yarigeze kurwara zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ku bagore by’umwihariko, uwahuye n’abagabo batatu cyangwa barenze mu mwaka umwe, ndetse n’abafite abana bari munsi y’imyaka itanu, ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina biragabanuka.

Professor Cynthia Graham, umushakashatsi akaba n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ubyigisha muri Kaminuza ya Southampton, yatangaje ko ubu bushakashatsi bwerekanye impamvu itera guharurukwa gukora imibonano mpuzabitsina, haba ku bagore cyangwa abagabo.

By’umwihariko, abagore usanga uburyo baganiramo n’abagabo babo, uko babanye ndetse n’igihe bamaze babana bigira uruhare rukomeye mu gutuma bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko bitangazwa na Daily Mail, mu bantu ibihumbi 11 bakoreweho ubushakashatsi, abagera ku bihumbi 6669 bari abagore, mu gihe abandi ibihumbi 4839 bari abagabo. Bose bakaba bari bafite nibura umuntu umwe bakorana imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’amezi 12.

Abagore nibo batinyuka kuvuga ku byerekeye imibonano mpuzabitsina kurusha abagabo nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kumwe Ikigo gikora ubushakashatsi ku gitsina, uburinganire no ku buzima bw’imyororokere, Kinsey Institute, giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Indiana, gisohoye ubundi bushakashatsi bwerekana uko abantu bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’imyaka bafite.

Muri ubwo bushakashatsi bwa Kinsey Institute, buvuga ko abantu bafite imyaka hagati ya 18 na 29 ugereranyije, bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 112 ku mwaka. Abafite imyaka hagati ya 30 na 39 bo, ngo ni inshuro 86 ku mwaka, mu gihe abafite imyaka hagati ya 40 kugeza kuri 49 bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 69 ku mwaka.

Kaminuza ya Southampton yanzura ubushakashatsi bwayo ivuga ko kugira abana bigira ingaruka mu bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore gusa.

Abagore bafite umwana umwe cyangwa benshi, 50% byabo ntibishimira gutera akabariro ugereranyije n’abagore batarabyara. Babajijwe niba barabuze ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu mezi atatu ashize, ababyeyi benshi bavuze ko babangamiwe n’abana babo kuko bashoboraga kubarogoya mu gihe igikorwa cyo gutera akabariro cyari kigeze aharyoshye, cyangwa se bakanga gutera akabariro birinda gukangura umwana.

Abahanga mu byerekeye imibanire y’abagore n’abagabo, bagira inama abashakanye yo guhana umwanya bakaganira, bakisanzuranaho cyane n’ubwo baba batagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
shalom hirwa 2017-12-08 05:34:28

njye naramuzinutswe kuko yatinyutse kuntukuka ( ngo ndi ka gatungo kamoka)tumaranye amezi make.kuko nari ntashye mu rugo nta frw nzanye kandi ashonje.
si nibyo yakomoje no ku by’amateka y’igihugu. namubajije nti wandikiye nde usaba ubwoko uzavukamo,ese wampinduye niba urema abantu uko ubashaka. Namushubije ntyo kuko hari haciyeho amezi 3,ampoza kunkeke. ba saza nabo ntabumva.
IBYATUMA UZINUKWA NIBYINSHI KANDI BIRANYURANYE.

2
Mutesi Akimana 2017-09-19 01:57:25

Hhahahha, iyi nkuru irasekeje ariko irimo n’ubutumwa kuko burya guhararukwa igikorwa nyamukuru cy’abashakanye ni ikibazo gikomeye. Niba ufite icyo kibazo waba uri umugabo cyangwa umugore watugana tukagufasha kuko akenshi kubura ubushake biterwa n’uburwayi. Duhamagare kuri 0785714747.Ingo zirongera zikubakika mukongera kwishimana nk’uko mwishimanaga mbere

3
Mugabo Fred 2017-09-19 01:24:02

Mugabo ufite ikibazo cyo guhararukwa cyangwa kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Habonetse igufasha gukira ubu burwayi. Uretse gufasha kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, uyu muti nanone ufasha abagabo batakibasha gukora imibonano mpuzabitsina (impuissant), abarangiza vuba, abatinda kurangiza, abafite intanga nke cyangwa intanga z’amazi ndetse n’abagabo batabyara. Iyi product nta ngaruka n’imwe mbi igira Ku buzima. Iyi miti ikomoka Ku bimera gakondo ry’abashinwa. ESE waba Uzi ufite ubu burwayi cyangwa se uburwayi. Witindiganya hamagara tugufashe kuri 250788976014. Tugufitiye n’indi miti ikomoka Ku bimera gakondo by’abashinwa. Tugufitiye kandi abaganga b’inzobere bagufasha Ku bundi bw’ibikatu burimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, igifu, za hepatite, impyiko n’ibindi. Ku bindi bisobanuro hamagara kuri 250722976014.

4
ggg 2017-09-18 13:50:15
5
Rubya 2017-09-16 14:03:06

Huuuuu mwasetsa nuvuye gushingura nyina uwo mushakashatsi kuki atanyuze iwanjye Koko jyewe nunvibyavuga aribinyoma sha uwanjye maranye nawe imyaka mirongwitatu atera akabariro neza adahusha namba abana babayicyenda ndigusaba imbabazi nawe ngo ngwiki. Uzaze utubaze neza tuguhe Amakuru yinvaho apana ibyo wiyandikira

6
Aaron 2017-09-16 05:00:31

None se nimba abana babangamira abagore mwico gihe ntabwo byaba byiza iyo muteganya kubikora umwana mukamuryamishya mukindi cyumba?? Nimba byanashyoboka ndumva mwaza mufata umwanya mugasohoka,mukajya ahandi atari muhira,nabyo ndumva byaba byiza.kuko nimba mutakwishyimira imibonano,nabwo ndumva harimo ikibazo,kuko niyo yongera urukundo hagati yabashyakanye.

Kwamamaza