IGIHE

U Bwongereza: Ubushakashatsi bwerekanye ko ikigero abantu bakoraho imibonano mpuzabitsina cyagabanutse

3 8-05-2019 - saa 10:13, IGIHE

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibanonao mpuzabitsina mu bashakanye mu Bwongereza byagabanyutse mu myaka 20 ishize.

Icyakora uko kugabanyuka ntikwageze ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 by’umwihariko ku bagabo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ishuri ryo mu Bwongereza, London School of Hygiene and Tropical Medicine, bwasesenguye amakuru y’abantu 34 000 bari hagati y’imyaka 16 na 44 bagiye bakorerwaho andi magenzura y’imyitwarire ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu myaka ya 1991, 2001 na 2012.

Basanze hagati ya 2001 na 2012, umubare w’abagabo batangaje ko badaheruka imibonano mpuzabitsina waravuye kuri 26 % ugera kuri 29.2 % naho ku bagore biva kuri 23 % bigera kuri 29.3 %.

Nibura umuntu umwe muri batandatu niwe wagiye avuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro zirenze icumi mu mezi ya mbere ya 2012. Ni mu gihe mu 2001, umuntu umwe muri batanu ari we wari wagaragaje ko yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro zirenze icumi mu mezi ya mbere y’uwo mwaka.

Igenzura ryo mu 2001 ryagaragazaga ko abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kurusha mu 1991 ariko mu 2012 byagabanyutse kigero cyo hasi kidafite aho gihuriye n’iyo myaka ya mbere.

Nubwo mu bashakanye imibonano mpuzabitsina yagabanyutse, mu rubyiruko ntabwo byigeze bigabanyuka kuko nibura 43.4% by’abasore b’ingaragu babajijwe nibo batangaje ko nta mibonano bakoze mu gihe mu mwaka wa 1991 abasore bavuze ko nta mibonano baherukaga gukora bari 50.3 %.

Ntabwo hagaragajwe impamvu y’uko kugabanyuka ko gukora imibonano mpuzabitsina mu bashakanye ariko no mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byaragabanyutse.

Inyigo yakozwe mu 2017 igatangazwa mu kinyamakuru Archives of Sexual Behaviour yagaragaje ko uburyo imibanano mpuzabitsina mu banyamerika yagabanyutseho inshuro icyenda ugereranyije no mu myaka ya 1990.

Nubwo nta mpamvu ifatika igaragaza igabanyuka ry’imibonano mpuzabitsina, bivugwa ko bishobora kuba biterwa nuko abashakanye basigaye babyara bakerererwe bigatuma bamara igihe bita ku bana babo bakarambirwa imibonano mpuzabitsina.

Prof Kaye Wellings wayoboye ubushakashatsi yatangaje ko bakeka ko imibereho y’ubu yo gushakisha ubuzima iri mu bituma gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bigabanyuka nkuko CNN.

Nubwo byagabanyutse, inzobere mu buzima zagiye zigaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina bifite inyungu zirimo kugabanya imihangayiko, gukora neza k’umutima no gusinzira neza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
hitimana 2019-05-08 11:38:49

Iyo abashakanye batabikoze,bitera ibibazo,ndetse benshi bagatandukana.Kubikora ni itegeko ry’Imana nkuko tubisoma muli Imigani 5:15-20.Ndetse nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 7:5,Imana iravuga ngo "Ntimukimane".Gusa tugomba kwibuka ko Imana itubuza Gusambana.
Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

2
Mimi 2019-05-08 06:34:29

cyore, Moses we ndumva ubabaje rwose! mbuze n’inama naguha.

uzisuzume neza urebe niba nta kindi kibazo wifitiye rwose cyaba kibitera, ubundi uzajye no kwa muganga da

3
MOSES 2019-05-08 03:22:04

Ninaha icyo cyorezo kirahari,nkanjye mbyaye kane mfite imyaka 40 ariko mba numva ntashaka imibonano na madam wanjye nukuri,nigitsina cyanjye kigenda kiba gito cyane sinzi impavu,uwandangira umuti yaba amfashije

Kwamamaza