Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yakomoje ku nkuru yo gutandukana kwe na ‘Hamida’ bari bamaze imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo ndetse byigeze kuvugwa ko basezeranye kubana akaramata.
Hamida wari wariyongereyeho izina rya Abdul ku mazina ye, ubwo yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram mu mwaka ushize wa 2021, yahishuye ko aba bombi bari baramaze gusezerana imbere y’Imana.
Rwatubyaye yavuze ko Hamida yabitangaje agamije gukuraho ibihuha byagiye bivugwa mu mubano wabo. Ni amagambo yashingiraga ku kuba umukobwa yarashakaga gutangaza ko yigaruriye Rwatubyaye, nta wundi wemerewe kumuganiriza.
Mu kiganiro na Isimbi, Rwatubyaye yemeje ko iby’urukundo rwe na Hamida byarangiye ndetse batakiri kumwe.
Yagize ati “Ntabwo gushakana cyangwa gukora imihango ya Kiyisilamu yigeze ibaho. Ni ko kuri guhari ntabwo nabeshya ikintu nk’icyo. Byabayeho ko dutegura ibyo bikorwa ariko nta kindi kiganisha ku kubana cyakozwe. Icyabayeho ni ukubitegura no gukundana mu gihe gishize ariko nta bigihari.”
Rwatubyaye yongeyeho ko atavuga icyabatandukanyije ariko hagati yabo habaye ubwumvikane, basanga nta kindi cyo gukora usibye gutandukana.
Uyu myugariro yakomeje avuga ko impamvu yabivuyemo atari ugushaka guhinduranya cyane abakobwa ahubwo yabonaga ni ko hari ibishobora gutakara mu gihe agumye mu rukundo.
Kuri ubu nta mukunzi Rwatubyaye afite ndetse ateganya gufata igihe akabanza gutekereza neza mbere yo kwinjira mu rundi rukundo.
Rwatubyaye yavuze ko akeneye kubanza kwiha umwanya akibagirwa ibyo yarimo anyuramo ahubwo akazabona kwinjira mu rundi nyuma amaze kumera neza mu mutwe.
Rwatubyaye na Hamida, Umunyarwandakazi usanzwe wibera muri Indonesia, batangiye gutinyuka guhamya urukundo rwabo mu 2019, nyuma y’uko uyu mukinnyi atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018.
Uyu myugariro wa Rayon Sports yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, Rayon Sports FC, Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia.
Mu gihe cy’umwaka n’igice, Rwatubyaye yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine, atanga n’imipira itatu yavuyemo ibitego.
Muri Kanama 2022 ni bwo Rwatubyaye w’imyaka 25, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!