IGIHE

Rutamu yerekanye umukunzi we

8 21-04-2019 - saa 13:10, Uwiduhaye Theos

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye mu kogeza imipira mu Rwanda, yerekanye umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Nyinawabeza Rebecca.

Rutamu mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko uyu mukobwa yamutwaye umutima ubu amarangamutima ye yose akaba asigaye yibera kuri we.

Yagize ati “Umutima wanjye wose nawuguhaye ku munsi twahuriyeho. Ndagukunda.”

Aya magambo ya Rutamu yari aherekejwe n’ifoto ari kurebana akana ko mu jisho n’uyu mukunzi we, bicaye muri restaurant.

Nyinawabeza Rebecca ukundana na Rutamu, asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza amasomo y’impabumenyi y’ikirenga mu buvuzi muri iyi kaminuza.

Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize yerekeza muri Amerika asiga avuze ko agiye gukomereza amasomo ye mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Hari n’andi makuru yacaracaye yemezaga ko uyu musore yari yasanzeyo uyu mukunzi we.

Uyu musore yamamaye mu kogeza imipira ku maradiyo atandukanye akomeye mu Rwanda arimo Radio Flash, Isango Star aho yavuye kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Théogène banoza umugambi wo kwimukira kuri Radio 1 aho yavuye mu 2018 bamaze kwigarurira ababumva batari bake.

Rutamu yavuze ko yeguriye umutima we uyu mukobwa ku munsi wa mbere bahura
Rutamu n'umukunzi we bari kurebana akana ko mu jisho
Rutamu ni umwe mu banyamakuru bubatse izina rikomeye mu bijyanye no kogeza imipira mu Rwanda
Rutamu amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fndayisenga 2019-05-20 12:40:17

courage Muhungu wacu Rutamu burya ntawukundira undi urukundo rwawe nuwo mwashimanye,IMANA izabubabakire kdi umenyeko wasezeye kubyumupira tukigukunda

2
NDAHAYO,INNOCENT 2019-04-25 13:11:30

UMUKUNZI,ARIHE

3
Robert Masimo 2019-04-23 16:37:58

Ariko abanyarwanda muzakira amashyari ryari? Muravuga ngo yarongowe ninkumi ngo yarigushaka inkumi yitereteye, urabona uriyamwana arinkumimbi kuburyo ariwe wagiye kumutereta? Uboshye apfuye ijisho cyangwa arumukecuru ngo tuvugeko yamuguze? Wowe niba urumugabo watereta bingana iki kugirango uburi mucyimbocye? Cyangwa uribazako umukobwa usagutya, ugiye kuba doctor muri iyo America abamo ntabagabo babayo barikwifuza ko aribo ahitamo? Mwamenyereye gusebya abashaka abazungu, abashaka abakecuru none mwabonye Rutamu yaritomboreye umwana wujuje ibintu birenze ubwenge bwanyu, umwana na ugiye kuba doctor, bangana kandi mwiza, bazabasha gushyigikirana bagaterana imbere muti iyashaka uwaha Ikigali yitereteye! Cyangwa muribene twatugabo kadashobora kubana numugore ukarusha amashuri cyangwa ukorera umushahara uruta uwako ngo yagasuzugura? Ngo ntazabasha kwirebera izindi nkumi? Ubuse agiye kumushaka kugirango akomeze anareba izindi nkumi? Ahobigeze mukwiriye gushyira ayomashyari hasi mukiyubaka mukareka kubabazwa nibyabandi bigereyeho! Iyomwe mugira nuburozi mwabutanga kuko muribabi peee! Bantamunoza gusa. Shyiiii!!!

4
john 2019-04-22 12:22:49

Ikibazo mukunda kwifotoreza heza kandi atari mwe mwahagize heza aho mwagatunganije iwanyu hakaba heza.

5
Nsabimana Elie 2019-04-22 08:23:08

Hhhhh iyo uvuka heza nawe urimwiza ukabana nabeza ntakabuza urya neza so let our gentleman enjoy his.............lover

6
Gisyo 2019-04-22 06:48:23

Ibaze umuntu w’umugabo urongorwa n’inkumi ngo ni uko iba muri Amerika! Shame on you guy! Wabuze inkumi yawe witeretera ariko ukareka gutwarwa muri valise n’umukobwa Koko! Reka atangire ajye agusuzugura Sha cyangwa igihe uzaba wihaye kurebuzwa izindi nkumi!

7
mark 2019-04-22 03:28:54

Hahahaha nawe agiye mumubare wabarongowe sha nkabandi bose

8
Germain 2019-04-21 06:48:17

Nibe nawe abandi babuze iki?

Kwamamaza