IGIHE

Rusheshangoga Michel yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko

11 23-07-2019 - saa 15:36, Eric Tony Ukurikiyimfura

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rusheshangoga Michel, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Nakazungu Aimée, bazashyingiranwa mu mpera z’icyumweru.

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Rusheshangoga yasezeranye imbere y’amategeko na Nakazungu Aimée ‘Njungu’ bamaze imyaka isaga itatu bakundana, mu muhango wabereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Aba bombi bazashyingirwa ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa Gatanu muri muri Queen Land Park i Kanombe.

Rusheshangoga w’imyaka 24 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yaguzwe na AS Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo gutandukana na APR FC yatangiye gukinira mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, akayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa hano mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika (42 500 000Frw), aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara w’amadorali ibihumbi bitatu ku kwezi (2 500 000Frw) mu gihe yanagenerwaga andi $500 mu gihe ashoboye gutanga umupira wavuyemo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama umwaka ushize.

Nyuma yo kugorwa no kubona umwanya ubanza mu kibuga dore ko ku ruhande rw’inyuma iburyo, yahahuriraga na Omborenga Fitina, ni umwe mu bakinnyi 16 basezerewe na APR FC mu mpera z’ukwezi gushize.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bazaba bayoboye ubwugarizi bwa AS Kigali izakina CAF Confederation Cup, aho izatangirira kuri KMC FC yo muri Tanzanie mu ijonjora ribanza rizakinwa mu kwezi gutaha.

Rusheshangoga Michel yasezeranye n’umukunzi we Nakazungu Aimée ‘Njungu’ imbere y’amategeko
Rusheshangoga n'umukunzi we bazasezerana imbere y'Imana ku wa Gatandatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Etienne 2019-07-29 20:31:31

Congaturation Kuri Rusheshangoga Michael na
Nakazungu Imana izabubakire

2
mugunya 2019-07-25 13:54:37

ahubwo clement arebe neza niba cherie we atarakoze mariage ebyiri hahaha

3
Rutahizamu 2019-07-24 05:23:32

Rusheshangoga w’imyaka 24 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho

Murakoze kongeraho ako kantu k ibyangombwa

4
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-24 00:33:27

N’akazungu(kazi) koko, mbega inzobe idahanda..

5
Rukundo 2019-07-24 00:00:55

uyu mukobwa ntacyo apfana na Knowless gusa abantu ngo basa ntacyo bapfana.

6
Tamimu 2019-07-23 12:54:32

hahahahaha Tamimu nawe ntukansetse ngo Rusheshangoga w’imyaka 24 koko

7
Maurice MAKAMBA 2019-07-23 11:49:50

Wow..ko umukunzi asa na Butera Knowless bapfana iki?

8
K.d 2019-07-23 10:42:40

Ko asa na knolesi

9
joe 2019-07-23 10:08:38

Congratulations Micheal for the step foward

10
dddd 2019-07-23 09:14:51

eh ko asa na Knowless we? sinziniba arijye uri kubibona gusa, any way urugo ruhire

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza