IGIHE

Rusheshangoga Michel yarongoye Nakazungu bamaze imyaka itatu bakundana (Amafoto na Video)

9 27-07-2019 - saa 18:05, Eric Tony Ukurikiyimfura

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo muri AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rusheshangoga Michel, yarushinganye n’umukunzi we, Nakazungu Aimée, bahamije isezerano ryo kubana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko.

Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatandatu, aho aba bombi bari bamaze imyaka itatu bakundana, bateye indi ntambwe mu buzima bahitamo kwerekana ibirori by’ubukwe bwabo.

Baherekejwe n’abagize imiryango yabo, abavandimwe n’inshuti, Rusheshangoga na Nakungu Aimée uzwi nka Njungu, barahiriye kuzabana nk’umugabo n’umugore ndetse bakazatandukanywa n’urupfu.

Rusheshangoga yaserutse agaragiwe n’umuhanzi Tom Close wabaye Parrain we mu gihe abiganjemo abakinnyi babanye muri APR FC aribo basore bamwambariye ku munsi w’ibirori bye.

Isezerano ryo kubana kwa Rusheshangoga na Nakungu ryaheshejwe umugisha n’Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Fidèle Masengo.

Aba bombi bagiye mu rusengero nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu ari bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye kuri Queen Land Park i Kanombe.

Ku wa Kabiri ni bwo Rusheshangoga Michel na Nakazungu Aimée basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Rusheshangoga asanzwe ari umukinnyi w’Amavubi guhera tariki ya 1 Ukuboza 2012 ubwo u Rwanda rwakinaga na Erythrée muri CECAFA Senior Challenge Cup.

Uyu mukinnyi yakuriye mu Ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA ryaje gutanga ikipe ya Isonga FC ubwo yari ivuye mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.

Mu 2012 nibwo yerekeje muri APR FC yari imaze gutangiza politiki yo gukinisha abenegihugu gusa, ayikinira mu gihe cy’imyaka itanu, aho yivuyemo mu mpeshyi ya 2017, yerekeza muri Singida United yo muri Tanzania, yamuhaye akayabo k’ibihumbi $50.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, agaruka muri APR FC mu mpeshyi ya 2018, aho yayikiniye mu mwaka ushize w’imikino, ari umusimbura wa Omborenga Fitina ku ruhande rw’iburyo na Rugwiro Hervé mu mutima wa ba myugariro.

Nyuma yo kugorwa no kubona umwanya ubanza mu kibuga, ari mu bakinnyi 16 basezerewe mu Ikipe y’Ingabo mu mpera z’ukwezi gushize.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2019 nibwo yumvikanye na AS Kigali yasinyiye gukinira muri uyu mwaka w’imikino 2019/20 n’ubwo kugeza ubu ataratangira imyitozo kuko abandi bayitangiye ku wa Kabiri ubwo yari yagiye gusezerana mu Murenge.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali iri kwitegura ijonjora ribanza izahuramo na KMC FC yo muri Tanzania muri CAF Confederation Cup, imikino yombi izaba mu kwezi gutaha.

Rusheshangoga Michel yarongoye Nakazungu bamaze imyaka itatu bakundana
Rusheshangoga Michel yasezeraniye imbere y'Imana na Nakazungu bamaze imyaka itatu bari mu munyenga w'urukundo
Nkinzingabo Fiston ari mu basore bambariye Rusheshangoga Michel
Umuhanzi Tom Close ni we wabaye Parrain wa Rusheshangoga Michel
Inshuti n'abavandimwe bagaragiye Rusheshangoga Michel na Nakazungu mu birori by'ubukwe bwabo
Umunyamakuru wa Radio na Flash TV, Mahoro Nasri yambariye Rusheshangoga Michel
Iradukunda Bertrand wa Mukura VS yambariye Rusheshangoga bakinanye muri APR FC
Rusheshangoga yemeye imbere y'imbaga ko azabana n'umukunzi we Nakazungu mu byago no mu makuba
Nakazungu na we yahamije ko azabana n'umugabo we yaba arwaye cyangwa ari muzima
Nakazungu yahamije isezerano arishyiraho umukono
Abageni bamaze gusezeranywa barambikwaho ibiganza
Nyuma y'umuhango wo gusezerana imbere y'Imana bahawe icyemezo cyo gushyingirwa
Rusheshangoga n'umukunzi we bafashe ifoto y'urwibutso bagaragiwe n'Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Fidèle Masengo n'umugore we
Rusheshangoga na Nakazungu basomanye bishyira kera, bagaragarizanya urukundo
Songayingabo Shaffy yambariye Rusheshangoga bakinanye muri APR FC, kuri ubu bakaba bari kumwe muri AS Kigali
Rusheshangoga Michel yari agaragiwe na Mahoro Nasri (ibumoso) na Nshuti Innocent bamwambariye
Umunyamakuru uri mu bazwi mu kogeza imipira mu Rwanda, Mahoro Nasri yaherekeje Rusheshangoga Michel
Rusheshangoga Michel na Nakazungu bari bafite akamwenyu ku maso ku munsi wabo w'amateka
Nakazungu n'abakobwa bamugaragiye bari bafite akanyamuneza

Amafoto: Munyarugerero Gift
Video: Hakizimana Alain

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jonas ntakirutimana 2019-07-30 01:40:39

Andika hano: mbega gutanga akabizu vyoba ari vyiza ntihohava havamwo ingeso mbi

2
mugume 2019-07-29 01:18:45

ni byiza courage but igitego waduteye aba rayon muri metero 55 kiracyaturya ahantu niyo mpamvu ntagutwerereye

3
mugume 2019-07-29 01:18:44

ni byiza courage but igitego waduteye aba rayon muri metero 55 kiracyaturya ahantu niyo mpamvu ntagutwerereye

4
Emmy 2019-07-28 22:14:54

cz Michel , Imana ibubakire bikomere.

5
gatare 2019-07-28 10:15:48

Congratulations Rusheshangoga and Madame.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

6
Rukundo 2019-07-28 08:57:05

yego Gis we yezu ati wabimenye aba n’abana b’imfura Rusheshangoga na Nyakazungu umukobwa w’inzobe itamuruye izira mukorogo

7
Gis 2019-07-27 22:12:23

Nabanyamulenge ariko?

8
Tuyisenge 2019-07-27 17:32:45

Felecitatione
Muvandimwe
Mugire urugo ruhire

9
Claude 2019-07-27 17:00:20

Muraberewe Imana ihe umugisha urugo rwanyu maze muzabyare hungu na kobwa

Kwamamaza