IGIHE

Rusheshangoga Michel wa APR FC agiye kurushinga

6 3-04-2019 - saa 14:54, Eric Tony Ukurikiyimfura

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rusheshangoga Michel, agiye kurushinga n’umukunzi we Nakazungu Aimée bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo amatariki y’ubukwe bw’uyu mukinnyi yagiye hanze, aho azasezerana na Nakazungu Aimée ‘Njungu’ bamaze imyaka isaga itatu bakundana tariki ya 27 Nyakanga 2019.

Rusheshangoga w’imyaka 24 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa hano mu Rwanda.

Rusheshangoga n'umukunzi we batangaje igihe bazarushingira

Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika (42 500 000Frw), aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara w’amadorali ibihumbi bitatu ku kwezi (2 500 000Frw) mu gihe azajya anagenerwa andi madorali 500 mu gihe ashoboye gutanga umupira wavuyemo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama umwaka ushize. Kuva ayigarutsemo, uyu mukinnyi yagowe no kubona umwanya ubanza mu kibuga dore ko ku ruhande rw’inyuma iburyo, ahahurira na Omborenga Fitina.

Mu mikino itari myinshi amaze gukina, yagiye yifashishwa cyane mu mutima wa ba myugariro nk’umusimbura wa Rugwiro Hervé cyangwa akabanza ku mwanya we ubwo Omborenga yabaga adahari. Rusheshangoga aheruka gukina umukino APR FC yatsinzemo Mukura ibitego 2-1 i Huye mu gihe atakinnye uwa Sunrise FC mu mpera z’icyumweru gishize.

Myugariro wa APR FC, Rusheshangoga Michel , agiye kurushinga
Rusheshangoga ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri APR FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Diane 2019-06-02 03:06:53

Nonese Umutoni nadia. Michel yaramukatiye ko mbona atariwe bajyiye gushaksna? Ndushijeho kumirwa da hazima uwatse kbs!!!! Gusa Michel ndumwe mu Bantu bishimira imico n’ibikorwa byawe Imana izabane nawe ikubakire KD uzabyare uheke

2
John okocha 2019-04-21 15:28:47

Wowe wiyita visit Rwanda gabanya Amatiku,ese ubwo usimbukiye mugukosora icyongereza arinde agutumiye koko! Ubu wowe tugiye kugusuzuma wasanga ntamakosa ujya ukora , kandi ubwo wasanga nu dushuri ufite tudasobanutse.
Muzajye muvanaho uhujajwa, u ure no kubabwira ko wifuza kubabona ukabatwerera none urimo kuvuga ubusa.

3
Hatangimana 2019-04-04 00:26:53

Rushengurabareyon wacu turakweme two kuri 20/4/2019.uzongere ubababaze cyane pe.naho cadaoux yawe twarayiteguye.unsuhurize equipe yose ya APR cyane cyane BIGIRIMANA isaa!APR oyeeee!!

4
gisagara 2019-04-03 12:37:05

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

5
Visit Rwanda 2019-04-03 09:11:26

Congz to RM. Gusa umuntu wabandikiye invitation yarabivanze ngo" their Childrens" bavuga children. childrens ntibibahooooo

6
kagabo 2019-04-03 08:05:03

rusherangurabarayo congz

Kwamamaza