Kamonyi: Ashengurwa no kuba mu myaka itanu amaze ashatse ari nk’aho ataratera akabariro

97 29-03-2017 - saa 09:43, Umutoni Rosine

Umuhire (izina ryahinduwe) wo mu karere ka Kamonyi, umurenge tutashatse kuvuga izina, ni umugore ubyaye kabiri wagaragaje intimba afite bitewe n’imibanire ye n’umugabo bamaranye imyaka itanu bararana ku buriri bumwe ariko bakaba basa n’abadakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore n’umugabo we ngo bakiriye agakiza ndetse bashakanye umwe ari imanzi undi ari isugi, bivuze ko nta n’umwe wari warigeze akinisha gukora imibonano mpuzabitsina mu busore bwabo.

Kera kabaye rero, muri 2011 umusore wari ufite imyaka 32 ngo abantu bamuteshaga umutwe cyane bamubaza impamvu adashaka, bituma atangira gutereta.

Ngo yarebye umukobwa basenganaga na we utarakundaga kuvuga bihuza n’uko umukobwa yamukundaga asa n’uworosoye uwabyukaga maze mu 2012 barabana.

Uyu mugore avuga ko nyuma yo kubana bamaze umwaka wa 2013 na 2014 nta mwana bafite bitewe nuko basaga n’abadatera akabariro uko bikwiriye.

Kurangiza vuba, ikibazo cyashegeshe umugabo

Uyu mubyeyi uvuga ababaye cyane ndetse akageraho akanarira, ngo byamwanze mu nda akabwira umugabo we ko igihe yumva hari icyo bari bukore azajya ahita amwegera bagatera akabariro, kuko kumutegura byatumaga nta gikorwa bageraho kuko umugabo yabaga yarangije kare mu gihe umugore we arimo kwimeza neza.

Ati “Umva mu mibanire yacu ni nk’aho ubuzima bwacu burangwa no kudatera akabariro kuko nta n’umunota amara atararangiza. Iyo ibyo byabaga narababagara kuko njyewe numvaga mbishaka, ibaze kuba ndi umukobwa ntabyo nakoze ntabyo nzi no mu gushaka nkaba mbyifuza nkabibura kandi nkijijwe ntazamuca inyuma!”

Umuhire yakomeje agira ati “Njyewe uku nguku undeba nabonaga bimurangiranye ntacyo tugezeho kandi nari natangiye kubishaka maze nkarara mpigima ngira ngo numve nibura ko ari bwisubireho ngo twongere tubikosore, maze nkumva arimo kwigonera nkumirwa.”

Kubyara kwabo ni igitangaza

Uyu mugore avuga ko na we atazi uburyo yasamyemo gusa ngo iyo yabaga ari mu gihe cy’uburumbuke yakoraga uko ashoboye igikorwa kikaba nubwo bitatindaga.

Ati “Nawe urabizi, abagore iyo bari mu gihe cy’uburumbuke baba bashyushye, nanjye rero iyo ndi mu gihe cy’uburumbuke ngira ubushake bwinshi, iyo rero nabaga mbona ntacyo abitekerezaho naramwegeraga ngo ngire icyo numva.”

“Aho niho Imana yaboneye akababaro kanjye nuko muri 2015 ntwita mu bintu utamenya aho bivuye ndetse na 2016 nahise nsama indi nda ariko ntiwabisobanura kuko nta minota ibiri turamarana turi muri icyo gikorwa kuva twabana.”

Iyo amusabye kwivuza avuga ko nta muhanga wo kurongora

Umuhire ati “Umugabo wanjye arankunda, ndetse arantetesha ariko ntacyo bikimbwira kuko iyo musabye kwivuza ngo icyo kibazo kiveho arambwira ngo ‘tuza rwose ntamuhanga wo kurongora.’Ibyo biranshengura nkibaza ukuntu buri munsi ndarana umutima wenda guturika igihe we abarimo kugona nkumva ndababaye.”

“Mbayeho mu buzima bumeze nk’uko waba uhaye umuntu ibiryo kandi ashonje maze yakoramo rimwe agiye gutamira ukabimwambura. Hari ubwo mbabara no kurya bikananira, nkamubwira ngo wagiye uganira n’abandi bagabo koko, ubundi utaha saa kumi n’ebyiri ujya hehe?”

Uyu mugabo ngo ntazerera, ava iwe agiye ku kazi, akagaruka mu rugo ntahandi anyuze ubundi akajya no gusenga, ibyo umugore akaba atabikunda ngo kuko byibura aganiriye n’abandi bagabo bamugira inama y’uburyo gahunda z’abubatse zikorwa.

Ikibazo cyo kuboneza urubyaro cyatumye umugabo abireka burundu

Umuhire ngo amaze kubyara abana babiri b’indahekana , yigiriye inama yo kuboneza urubyaro akoresheje uburyo bwa gakondo bwo kubara iminsi ye y’uburumbuke.

Ati “Narabyize ndabimenya, nsaba umugabo wanjye ko nawe nabimwigisha kugira ngo nabona ndi mu bihe byo gusama ye kunyegera , yarabyanze avuga ko kuba Imana yaraduhaye abana bihagije uwashaka yabireka.”

Uyu mubyeyi avuga ko ubu noneho bihoreranye kuko umugore adashaka kongera gusama n’abo bana batarakura kandi ngo umugabo we, n’iyo amurebye gusa we biba birangiye akamera nk’aho yateye akabariro.

Ati "Mungire inama. Ndababaye kuko meze nk’utamufite, ni wa muntu urangiza vuba; nk’iyo murebye cyangwa nkamusekera mbona ko we igikorwa akirangije.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10  

1
Ndibaza 2017-08-07 03:49:20

Uyu munyamakuru yamenye ate ko uyu mugore afite iki kibazo? Kugirango atitwa injajwa uyu munyamakuru yakabanje kutubwira n’uko bamenyanye n’uburyo yamubwiye iki kibazo kugirango kigere mu binyamakuru. Bitabaye ibyo ubu burokorwe busesa amabanga y’urugo bwaba ari ikibazo! Ariko rero madamu uretse guhigima mu buriri wowe waba uzi ko hari icyo ushobora gukorera umugabo wawe mu buriri ubushake bukaza? Mushobora kuba muhishanya ukuri ku mikorere y’imibonano mpuzabitsina mutinya gukekana bigatuma mutagira icyo mwigereraho.

2
Tuyishime gedeon 2017-07-28 19:42:04

serieusement uyu mudamu akeneye gutabarwa,akeneye umuntu wamurongora neza kuburyo arangiza ni hahandi ntabwo yasaza gutya byanze bikunze ubujiji bw’umugabo we buzamushora mu busambanyi atabigambiriye,uzi ndamutse mbonye akanumero ke ko namumara umushyukwe? murakoze n’ubwo igitekerezo cyange kitameshe ntibibujije ko ari ukuri gusa agomba kwitwara neza cyane cyane ko na sida iri hanze aha itoroshye.

3
DEVID 2017-07-27 05:48:26

uwomugabo Ntakigenda Kbs

4
DANI 2017-07-16 14:55:32

Ndashaka Umugore Muri KIREHE TEL0734750174 Ndumugabo

5
Muganga 2017-06-01 02:07:52

nibyo kandi bibaho
gsa niba atarisiramuje nabyo birimubyatuma arangiza vuba,
azamuganirize cyangwa amuteze inshuti ye yahafi imufashe kubyunva yegere abaganga bamufashe kandi bizashira.

6
the best rapper 2017-05-25 17:33:41

yewe madamu ihangane kd ntuzamuce inyuma kuko uri umurokore ndabikunze. icyindi unsenge cyanene.Imana ishobora byose. iyahumuye impumyi .igahagurutsa ikirema. ikazura razaro amaze imisi ine mumva urumva ibyo aribyo bikomeye? iyabanye na didioni ikabana na dawidi urumva yananirwa gucyemura ibyo? soma yesaya 48;6-8 wongere usome muri zaburi 121:1-6)) urakoze cyane

7
gasan 2017-05-22 06:01:04

KUBA ISUGI NTABWO URIYO ISUGI NTABWO IMENYA KOBAYIBIHIRIJE CG BAYIRYOHEREJE najye byambagaho umugabo najye kwamuganga bazamuha ibinini azaza abikoreneza

8
EMMANUEL,TURATSINZE 2017-05-05 13:31:38

MWIRIWE,NAMPAMAGARE,KURINIMERO,NGIYEGUTANGA,MUHE,UBUFASHA

9
KAMABERA 2017-05-01 02:51:36

ASHOBORA KUBA YARIKINISHIJE IGIHE KININI KANDI UMENYA BIVURWA

10
Nar Ah 2017-04-30 03:23:00

Rwose uyu mudamu arababaje. Namugira inama yo kujya gushaka mu ganga ku giti cye akamufasha kuvura umugabo cyane cyane akamuganiriza kuko akenshi na kenshi bituruka mu myumvire. ikigaragara ni uko umugabo afite imisemburo (Sperm) mizima. Akeneye inama z’abandi bagabo.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10  

Kwamamaza