Hakozwe porogaramu ya telefoni ihuza abashaka gutera akabariro

11 4-05-2017 - saa 11:40, Nshimiyimana Gonzalde

Isi irakataje mu iterambere, ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi mu mibereho ya benshi bituma hahangwa uburyo bushya bwo kuganira no guhanahana amakuru. Kuri ubu hakozwe porogaramu ya ‘Feeld’ ifite umwihariko wo gufasha itsinda ry’abantu bashaka gutera akabariro kugabanya ingendo bakoraga bakaba babivugana no mu gihe bari ku kazi.

Feeld yahoze yitwa ‘3nder’ cyangwa ‘Tinder for threesomes’ mu Cyongereza, yashyizeho serivisi nshya y’ubutumwa bugufi bwohererezanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku bantu bifuza kujya mu rukundo.

Iyi serivisi ifasha abantu bakorana ku kazi runaka koherezanya ubutumwa bababaza niba bashobora kuryamana. Ifite umwihariko kuko uwohererezwa ubutumwa atashobora kumenya ko ari gusabwa urukundo kugeza igihe bimujemo akisanga yabyemeye.

Ubuyobozi bwa Feeld bwashyizeho ubu buryo mu rwego rwo gufasha abantu kugaragaza ibyiyumviro by’imibiri yabo no mu gihe bari mu kazi, ibintu bavuga ko bifasha abatari bake kugira ubuzima bwiza.

Ubu buryo bwahoze bwitwa ‘Threesome’ bwahinduye izina ariko ntibwahinduye imikorere kandi ababukoresha ntibagomba guteshuka ngo barenge imbibi z’amategeko abagenga aho bakorera.

Ubuyobozi bw’uru ruganda bukomeza butangaza ko “Kwidagadura no gutebya uri ku kazi ni byiza, ariko kugaragaza ibyiyumviro byawe twizera ko bitugira abo dushaka kuba bo.”

“Uko byaba bimeze kose akazi ni akazi. Iteka jya uzirikana ko ugomba gukora ibinogeye abo mukorana.”

Haracyarebwa amabwirizwa ngenderwaho, nko kuba abakoresha ubu buryo basezeranya ko hatazabaho kugirirana nabi hagati yabo kandi ko bazakomeza kugira amatsiko yo kumenya umuntu ubashakaho ubucuti no kwirekura mu gihe bamaze kumenyana.

Igihe iyi porogaramu izajya iba yashyizwe muri telefoni, uzajya wandika izina ry’uwo ushaka gusaba urukundo kandi amakuru yose utanze azajya agirwa ibanga mu gihe mutarahuza.

Aba bombi bazajya bahuzwa mu gihe ubu buryo bwemerera ubutumwa kugera kuri nyirabwo na we agatera intambwe yo kwiyumvamo mugenzi we. Iyi porogaramu izajya ikugaragariza ubutumwa buvuga ko runaka akwiyumvamo ushobora gutangira kumuganiriza.

Feeld yakozwe n’ikompanyi yo mu Bongereza yitwa Feeld Ltd n’Umunya-Bulgarian witwa Dimo Trifonov mu 2014.

Mu 2015 yatangiye gukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kugeza mu ntangiriro za Kanama 2016, yari imaze gukoreshwa n’abasaga miliyoni imwe n’igice.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Daniel 2017-06-08 13:59:35

Dusenge Nyamuneka ntibyoroshye pee!!

2
the best rapper 2017-05-25 17:26:06

yewe yew isi ndabona igeze aharindimuka pe. nukuri igeze iwa ndabaga
nkibyo nabyo ngo ni terambere koko?

3
MusengamanaValens 2017-05-22 10:12:33

iyigahunda ninziza cyane izafashabenshimuritwe

4
haha 2017-05-06 13:11:57

Ibyo mugihe cyanone ndabireba bikanshisha,nkahinda umushyitsi mwinshi iyo nibutse ibyabaye kuri sodoma na gomora bivugwa muri Bibiliya n’impamvu yabiteye ndabahamiriza ukuri yuko aribyo bigiye kugwirira iyisi yanone pe!

5
GIRIMPUHWE 2017-05-05 01:50:43

Abakozi ba satani babaye benshi,abakiranutsi twongere amasengesho anticlist yakanuye amaso pe?

6
A ngabo 2017-05-04 23:13:12

mutubwire uko Iyo programe ikora Kbx thx

7
Ryubuzima 2017-05-04 13:10:40

mureke abarira ituru biborohere kuyibona nubundi byatugoraga .... Ngize nti turye ituru nurupfu rurya abantu abubwo nino bayitugeho turye abana na ba nyina

8
ndonkeye 2017-05-04 07:27:33

Ndabona ariyo kugaragaza imibare y’abasambanyi gusa.

9
K Rukundo 2017-05-04 06:11:25

Nibyo koko, ni Technology! Mumbwire uburyo iyi Program twayibona, icyobisaba kugirango tuyikoreshe.

Thx

10
Munyarwanda 2017-05-04 05:09:04

Shetani ni se w’ikinyoma. Ubwo n’uburyo bwibanga bwo guteza ibyaha byubusambanyi. Babyeyi mube maso...

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza