IGIHE

Gicumbi wamamaye kuri Radio 10 mu kogeza imipira yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

3 21-04-2019 - saa 10:32, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunyamakuru wa Radio na TV 10, Benjamin Hagenimana, uzwi nka Gicumbi, yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe aho agiye kurushinga n’umukunzi we Umuhoza Delphine.

Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe n’abatari bake kuri Radio 10 no mu gihugu. Akunze kumvikana cyane mu kiganiro cya nimugoroba cyitwa ‘Ten Zone’ no kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi.

We n’umukunzi we, Umuhoza Delphine, bamaze gushyira hanze amatariki y’ubukwe bwabo. Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki ya 19 Nyakanga kuri Rainbow Hotel ku Kicukiro mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Kiliziya ya Lycée Notre Dame de Citeaux ku munsi uzakurikiraho.

Tariki ya 30 Ukuboza 2018 ni bwo Gicumbi yateye ivi, asaba Delphine Umuhoza ko yazamubera umufasha, na we arabyemera. Iki gikorwa cyakurikiwe n’ubutumwa bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko basazwe n’ibyishimo batewe n’indi ntambwe bateye mu rukundo rwabo.

Hagenimana Benjamin Gicumbi na Delphine Umuhoza bigeze gukorana kuri Radio/Tv 10, aho uyu mukobwa yari azwi mu kiganiro cyitwa Prime 10, gusa ubu asigaye yikorera ibijyanye no kwita ku bwiza bw’abakobwa (makeup).

Benjamin Hagenimana na Umuhoza Delphine bashyize hanze amatariki y’ubukwe bwabo
Ibyishimo ni byose kuri bombi mu rugendo rushya batangiye
Hagenimana Benjamin 'Gicumbi' agiye kurushingana na Delphine Umuhoza bigeze no gukorana kuri TV 10
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gatera 2019-04-23 12:28:27

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

2
alexis iyakaremye 2019-04-21 20:00:08

ubaka muhungu mwiza turagushyigikiye

3
Kalisa 2019-04-21 05:07:51

Niyo mpamvu abanyamakuru bo murwanda ntabumwuga bagira. Umu scientiste aba umu journaliste gute?

Kwamamaza