Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we, Diana Kamili, bemeranya kubana akaramata.
Dr Butera ugiye kumara ukwezi muri Guverinoma, yasezeranye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu mu Rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’iminsi ibiri n’ubundi asezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukobwa mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.
Dr Butera Yvan w’imyaka 32, ni we muto mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!