IGIHE

Abantu udakwiye gukorana na bo imibonano mpuzabitsina

12 12-01-2018 - saa 16:53, Bizimana Jonathan

Gukora imibonano mpuzabitsina hari ababigize imikino, babona uwo ari we wese bagasara nta no kubanza kugenzura; nyamara si byiza gupfa kuryamana n’uwo ubonye wese, kuko hari ushobora gutuma wicuza ubuzima bwawe bwose.

Urubuga Metro rwatangaje bamwe mu bantu ukwiye kwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina.

Umuntu muturanye

Si byiza kuryamana n’umuntu mubana mu gipangu kimwe. Iyi ni ya nshuti isanzwe muturanye cyane ku buryo isaha n’isaha muba mushobora guhura.

Ikibi cyo kuryamana n’uyu muntu, ni uko muhita mutangira kubaho nk’abakundana, nyamara nta rukundo rudasanzwe muba mukundana. Iyo habayeho igituma mushwana, biba bibi kuko umwe atangira kumva yava aho cyangwa bikarushaho kuba bibi kuko muhura cyane.

Umukoresha wawe

Kuryamana n’umukoresha wawe mbere yo gutangira akazi ni bibi, kuryamana na we nyuma yo kubona akazi byo bikaba agahomamunwa.

Nuramuka uryamanye n’umukoresha wawe, bizatuma abakozi bagenzi bawe bakwibazaho cyane binagutere ipfunwe igihe uri mu bandi. Ikindi kibi ni uko bizakubangamira kuko igihe cyose azajya aba akwifuza si ko wowe uzaba umwifuza.
Ikindi kibi cy’abakoresha muba muhujwe n’akazi. Nta zindi gahunda aba agufitiye, naramuka aguhararutswe mu buriri n’akazi yaguhaye uzakabura.

Umuhungu ukunda kwifotoza aho ari hose

Ushobora kuba wumva ko abahungu bose bakunda kwifotoza nta kibazo cyabo, ariko burya uzitondere gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kuko umuntu udatinya kwifotora ari kurya, mu kabari, mu musarani n’ahandi agatinyuka gushyira ayo mafoto ku karubanda, nimuryamana ntazabura gufotora ibyo bihe byiza kandi uko azakoresha ayo mafoto biri mu biganza bye.

Umunsi umwe ashobora kuzayashyira ku mbuga nkoranyambaga utanabikekaga, abana bawe rimwe bakajya bakubaza icyo wabikoreye dore ko amafoto yo kuri internet bitoroshye kuyasiba.

Uwo mwahoze mukundana

Si byiza na gato kongera kuryamana n’umuntu mwahoze mukundana.

Wenda bishobora kubaho ko mwakongera kuryamana inshuro imwe wacitswe, ariko iyo bibaye ubwa kabiri, gatatu, kane biba byatangiye kuzamba.

Umwarimu wawe

Bibaho ko wabona umwarimu wawe ukiri muto, usa neza, uteye neza, ukumva uramukunze.

Hari n’ubwo umwarimu ari we ugukunda, akakubeshyeshya ko azajya aguha amanota menshi ariko agamije ko muryamana.

Umwarimu wawe rero, yaba ari wowe wamukunze cyangwa ari we wagukunze, ntuzigere uryamana na we.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
HABIBU 2018-07-16 01:59:44

IBYO BYOSE BIBAHO KUKO URUKUNDO ARI IMPUMYI. KUBYIRINDA BIRAGOYE.

2
rwema egide 2018-02-13 07:24:50

hano pe nta butumwa burimo kuko abayatanze bashingiye kumarari cg se ku bikomere byabo bifitiye cyakora inama nuko niba ukunda umuntu banza umenye neza ibimubabaza bityo bizatuma nawe ubyirinda kdi bitume nawe umenya uko wabyitwaramo ari wowe wahemukiwe.

3
Kubwimana Erie 2018-02-04 04:34:06

Ubutaha Muzatubwire Icyakwereka Umukobwa Ugukunda

4
Claude 2018-01-26 09:58:29

Gwiza akokantukoko kukondacyekaharabotwemerewe kandi nkurikije abobatubujije abasigayenibobenshi.narumiwekoko!

5
NRG 2018-01-23 10:10:50

Nukuvuga ko abandi bose mwemeje ko gukorana imibonano mpuzabitsina ntacyo bitwaye? Mbega IGIHE! IGIHE ni IGIHE koko!

6
TWAGIRIMANA 2018-01-15 05:38:11

Turabashimira Amakuru Mutugezaho IMANA Ibarinde.

7
Kibwa 2018-01-13 08:01:28

Iyi nkuru irimo ubugoryi gusa! Noneho nukuvuga ngo abasigaye bose aho muzahurira ujye umuswera utazuyaje!!

8
Keza 2018-01-13 02:25:48

Kuva ryari Umuntu ahura n’uwo batashakanye se muhu?

9
Mohammad 2018-01-12 15:31:38

ko mutongeyeho umwana muto cg umugore wubatse cg umugabo wubatse ..umunyamwanda ....

10
JEAN 2018-01-12 10:26:43

IBI NTAGO ARUKURI , UMUNTU WESE AHAVA AKAGERA NTIMWEREWE KURYAMANA NAWE KERETSE UWO MWASHAKANYE BIGAHABWA UMUGISHA N’ IMANA.
ABANDI BOSE AHO YABA ATUYE HOSE CG ICYO MUHURIYEHO CYOSE, NTAGO BYEMEWE.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza