Abantu babiri badashobora guca inyuma abo bashakanye

8 14-11-2017 - saa 14:56, Umutoni Rosine

Gucana inyuma hagati y’abashakanye bisa nk’ibyabaye ikintu gisanzwe, igisigaye kigoye ni ukubona umuntu w’indahemuka kuri mugenzi we nubwo yahura n’ibishuko cyangwa ibindi bimuganisha mu gukora iryo kosa.

Ari abagabo ari n’abagore bose barabikora hari abantu b’inyangamugayo badashobora kugwa muri iryo kosa uko byagenda kose.

Urubuga elcrema rugagaza ingeri ebyiri z’abantu badashobora kwirengagiza amasezerano bagiranye n’abo bakunda ngo babace inyuma uko byaba bimeze kose.

1.Umuntu wishimye mu rukundo

Ubushakashatsi bugaragaza ko 70% by’abantu baca inyuma abo bashakanye ari uko baba batishimye mu rukundo rwabo bakagerageza gushakira ahandi uwo munezero.

Umuntu wishimiye urushako, wumva anyuzwe, biragorana kugira ngo abe yatekereza guca inyuma mugenzi we kuko aba yanga icyamuvana mu cyizere agirirwa na mugenzi we ndetse n’ibyishimo amubonaho.

2.Umuntu w’indahemuka mu mico

Kuvuga ko umuntu ari indahemuka mu mico bisobanuye umuntu urinda isezerano ry’ubwizerane n’ubudahemuka yagiranye na mugenzi akaba atarirengaho.

Ntabwo kugira imitekerere nk’iyi yo kurinda indahiro bituruka ku kuba umuntu ari umunyedini ahubwo biva muri we ubwe n’uburyo yiyubaha.

Si uko aba ari umuntu udahura n’ibishuko ahubwo agerageza kubirwanya no gukumira icyamushyira ahantu nk’aho ashobora guhurira n’ibibazo.

Agerageza guhindura inshuti ze zishaka kumushora muri iyo ngeso ndetse no kwirinda kujya ahantu hashobora kumushyira mu kaga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Cecile Mukeshimana 2017-12-19 04:58:54

Hi, ni Cecile wongeye kwibutsa. Regards

2
mupenzi 2017-11-24 05:11:55

icyo kuba nta munezero umuntu yigeze byo nukuri kwatuma ducana inyuma nkanjye nashakanye numugabo wari ufite undi mugore ariko ambeshya ko ari umusore nari mfite 15 ans ariko yanteye umuruho ntazibagirwa mu buzima ubwo ngiye gushaka uwo munezero sinaba mpemutse

3
Palu 2017-11-15 11:49:57

Reka mbona ibyubu nta formule bigira

4
Palu 2017-11-15 11:49:53

Reka mbona ibyubu nta formule bigira

5
Munezero 2017-11-15 08:42:38

Mbona biba genes cg uko umuntu yavutse akanarerwa n’ababyeyi agakurana kirazira muri we. Ko guhemukira uwamuhariye ubuzima bwe ari ikizira.

6
Dallas 2017-11-14 15:07:09

ndashaka Umukunzi Ufite Urukundo Ndore Aka Number 0726775640

7
cyntia 2017-11-14 12:45:35

Nibyo disi!!

8
Twin Yeah 2017-11-14 09:19:34

That is true.

Kwamamaza