IGIHE

Uko Ally Soudy n’umuryango we bihishe mu kazu k’imbwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

2 8-04-2019 - saa 08:48, Uwiduhaye Theos

Umushyushyarugamba mu birori wanabaye umuhanzi n’umunyamakuru wamenyekanye cyane mu Rwanda Ally Soudy Uwizeye yatanze ubuhamya bwuzuye agahinda aterwa no kubura umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka icumi.

Mu myaka 25 ishize uyu mugabo ari mu bahorana intimbwa ituruka ku kuba benshi mu muryango we barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubyeyi wa Ally Soudy witwaga Wibabara Daphrosa, sekuru na nyirakuru [Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie], ba nyinawabo, ba nyirarume na babyara be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ally Soudy mu buhamya yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko we n’abo mu muryango we babaga i Kabuga mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Ku wa 8 Mata 1994 Interahamwe zasakuje inyuma y’urupangu rwabo rwari rufunze zishaka kurumena ngo zinjire zibice, barasimbuka baca mu gikari bakajya kwihisha.

Arakomeza ati “Twarasimbutse tugwa inyuma mu rugo rw’umuturanyi wari umupasiteri. Kubera ubwoba nawe yagize kuko bari batangiye kudushakisha mu ngo z’abaturanyi yaduhishe mu kazu gato cyane imbwa ye yabagamo ariko itagihari.”

“Twagiyemo twese kandi dukwirwamo twari abantu bagera kuri barindwi, maze imbwa (iyi yari iyacu) yaradukurikiye iraza iryama imbere yako kazu yanga kuhava.”

“Twabayemo iminsi ntazi umubare, gusa interahamwe zarazaga gusaka ahantu hose zagera kuri ako kazu imbwa ikabamokera cyane bagasubirayo bavuga ngo ni akazu k’imbwa, ngo Daphrose ntiyakwirwamo n’urubyaro rwe.”

Asoza ati “Nyuma interahamwe zaje gusaka muri urwo rugo na none zigeze kuri ka kazu zigira amakenga ziti ni gute iyi imbwa itajya iva hano kandi igahora itumokera cyane? Bafata umwanzuro wo kuyihakura maze bafungura ka kazu badukuramo twese, batangira kutugera amacumu, n’imihoro...Gusa iyo isaha itaragera iba itaragera.”

Ally Soudy ni umwe mu banyamakuru bazwiho kuba baragerageje gukundisha Abanyarwanda umuziki wabo, aho indirimbo z’inyamahanga zari zarigaruriye imitima ya benshi.

Yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus akora mu kiganiro cy’imyidagaduro cya ‘Salus Relax’, akomereza kuri Radio Isango Star mu biganiro birimo Sunday Night, ahava mu 2012 ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo usigaye aba muri Leta ya North Dakota aho abana n’umuryango we [umugore n’abana babiri]. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabanaga na nyina kuko se yari yarapfuye mu 1993.

Ally Soudy n'umugore we Umwiza Carine basigaye batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubu Ally Soudy afite abana babiri barimo uwitwa Waris na Gia
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
AL 2019-07-10 09:46:51

Mama wawe yari afite umutima mwiza, agakunda abantu! Yari uw’igikundiro. Uzakurikize ubupfura bwamurangaga, nabo mu muryango bose. Yoo unteye agahinda shenge! nibutse bya bihe bibi twabayemo, nibutse kandi ibihe twagize tugifite izo mfura. Baruhukire mu mahoro!

2
Personal opinion 2019-04-08 03:28:26

Komera Soudy!

Kwamamaza