Ubuhamya bwa Mukarumanzi wababariye akanabyara muri batisimu abana b’uwamutemye muri Jenoside

11 7-05-2017 - saa 20:37, Jean Pierre Tuyisenge

Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 23 ibaye, hari abayikoze bateye intambwe basaba imbabazi ariko hari n’abayirokotse bagize ubutwari bwo kubabarira gusa haracyari abanze gusaba imbabazi.

Ubutwari bwo gusaba imbabazi no kuzitanga ni bwo bwaranze Mukarumanzi Claudette na Claude Ntambara bafitanye amateka maremare afite imizi muri Jenoside.

Mu buhamya bwatangiwe mu isengesho ryo gusabira abarwayi, ryabereye kuri Stade amahoro kuri iki Cyumweru ku itariki ya 7 Gicurasi 2017 riyobowe na Padiri Ubald uzwiho impano yo gusengera indwara zananiranye zigakira, Mukarumanzi yagarutse ku buryo yatemwe na Ntambara ndetse we n’abo bari kumwe bakanamujugunya mu musarani muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukarumanzi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kubabarira Ntambara nyuma y’uko Padiri Ubald yigishije amasomo y’isanamitima, gusaba imbabazi no kuzitanga muri Paruwasi ya Nyamata iherereye mu karere ka Bugesera.

Ntambara wasabye imbabazi mu buhamya atanga, avuga ko yari umupolisi wa Komini Kanzenze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma akoresha imbunda yica Abatutsi nk’uko ngo bari babitegetswe n’abayobozi bariho icyo gihe.

Yagize ati “Ku itariki ya 11 Mata 1994, abayobozi batandukanye barimo uwayoboraga ingabo mu kigo cya gisirikare i Gako, uwayoboraga komini n’abandi, badukoresheje inama baratubwira bati dore Abatutsi bahanuye indege ya Habyarimana nitwe bagiye gukurikizaho nimubamare rero.”

Avuga ko yatangiye ubwo arasa atababarira dore ko yari afite imbunda y’akazi, abandi bari kumwe bakaba bari bafite izindi ntwaro zirimo amagerenade, imiheto na za mpongano y’umwanzi; ngo ageze kuri kiliziya ya Nyamata ahari hahungiye Abatutsi benshi bizeye gukira, ngo arabarasa harokoka mbarwa.

Avuga ko yageze kuri Mukarumanzi akamubita umuhoro (na n’ubu afite inkovu nini ku mutwe) nyuma n’abo bari kumwe bakajya kumujugunya mu musarani ariko aza kuvamo nubwo yari afite ibikomere umubiri wose by’imihoro bamukubise.

Ntambara nawe avuga ko Jenoside yarangiye nubwo yari afite isoni zo guhinguka imbere y’uwo yahemukiye, ngo nyuma yo kwigishwa gusaba imbabazi, yahoraga imbere y’urugo rwa Mukarumanzi kugeza igihe yazimuhereye.

Mukarumanzi we avuga ko kubabarira atari igikorwa cyoroshye ahubwo ko gisaba ubutwari. Avuga ko nubwo Ntambara yamuhemukiye ariko yirengagije ibyo byose akamubabarira.

Ati “Hari ibintu nahuye nabyo muri Jenoside byambabaje kurusha ibindi, Ntambara niwe wambabarije umubiri kurusha abandi ariko namuhaye imbabazi muri Kiliziya Gatolika. Nari narahahuzwe kuko barahantemeye, ariko naje kuhasubira. Ubu ndi umuyoboke w’idini Gatolika. Niho namuhereye imbabazi, nanahabyariye abana be (Ntambara) muri batisimu. Abantu bamaze kuzinsaba ari batatu kandi n’undi uzazinsaba nzazimuha.”

Aba bombi bashoje bashimira Padiri Ubald wabigishije kubabarira no gusaba imbabazi basaba buri Munyarwanda wese kugenza atyo. Mukarumanzi yashimiye Perezida Kagame wari uyoboye ingabo zamutabaye.

Padiri Ubald nawe abenshi mu bo mu muryango we harimo na nyina umubyara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntibyamubujije kwigisha urukundo no kubabarira kugeza uyu munsi, ndetse yegereye abamwiciye umubyeyi, anarihira amashuri bamwe mu bana babo.

Mukarumanzi Claudette na Claude Ntambara wamutemye muri Jenoside akaza kumubabarira ndetse akabyara abana be muri batisimu
Iri sengesho ryitabiriwe n'abantu benshi barimo na Depite Bamporiki Edouard na Ntaganira Vincent (ibumoso bwe), umwe mu batangije Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG
Padiri Ubald amaze guhuza imiryango myinshi binyuze mu masomo y’isanamitima
Muri iri sengesho, benshi bahakiriye indwara zikomeye
Habaye n'igikorwa cyo guhazwa

Amafoto: Mahoro Luqman

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Migambi 2017-05-09 12:29:26

Njye nari nzi ko bene abo bicanyi bagiye batema abantu bagamije kubica muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bose bahawe igihano cyo gufungwa burundu!

2
Nsekonziza 2017-05-09 00:34:39

Uyu mubyeyi Imana imuhe umugisha. Ndemeza ko kubabarira ari ibintu bikomeye, kandi umuntu atakwishoboza. Gusaba imbabazi birasanzwe kuko iyo umuntu yakoze nabi umutima uhora umucira urubanza, akabura amahoro, agahorana ipfunwe aho ari hose, ariko umuntu ubona imbaraga zo gukora nka biriya uriya mubyeyi yakoze, n’Imana iramwishimira. Tubeho mu mbabazi nk’uko Yezu yabwiye se ku musaraba ari "ubabarire ntibazi icyo bakora". Gusa wa mugani mudusabire Obald ajye agera hose kuko no mu cyaro bakeneye ubufasha.

3
peter 2017-05-08 05:50:19

Mwaranasaze, uwamuha akanya ngo urebe ko atongera akakubaga ahubwo. Ariko se umuntu wishe abantu bangana gutyo, yafunguwe ate? Jyenda Rwanda warakubititse.

4
misonga 2017-05-08 02:27:30

Atamubabariye se yakora iki kindi??? Mujya musetsa.

5
Muhinda muhozi 2017-05-08 01:45:50

Muraho murakoma nibyiza kubabarira uwasabye imbabazi abikuye ku umutima .alko izo ndwara zikomeye bavurira muli stade si nzumva neza mbona uwabashije kuhagera aba yarakize, Ahubwo abo basenga bagakiza Bose bagane za kanombe hospital roi faycal za kabgayi na CHUK. ...

6
Jean Marie 2017-05-08 01:36:59

Singizwa Yezu ko uri kumwe n’abanyarwanda

7
Ng 2017-05-08 00:39:58

Uwo mupadiri numuntu wumugabo cyane uwaba azi adrese ye yandangira kuko nanjye nkeneye ubufasha bwe

8
Nyandwi gilbert 2017-05-08 00:12:23

Uyu mupadiri nitwari çyane namubonante akorera muyihe diyoseze NGO najye azapfashe ESE niyihe paruwasi uhaz8 yampfasha

9
edmo 2017-05-07 19:31:18

sha ntibyoroshye pe ariko se tena .aubald Padiri yazaje no nugiturange koko ko hari abantu batemera ko gusaba imbabazibyabayeho cg bibaho ndumiwe .courage Padiri we

10
Rugamba 2017-05-07 16:03:34

Sha uyu mubyeyi Imana imuhe umugisha pe, mbega ubutwari

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza