IGIHE

Pasiteri Rutayisire yaburiye ababyeyi bahoza ku nkeke abana babo nyuma yo gushyingirwa

0 9-01-2024 - saa 14:18, Mahoro Vainqueur

Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje ko hari ababyeyi bakora amakosa akomeye yo guhora binjirira urugo n’imibanire y’abana babo bashyingiwe, bakabahoza ku nkeke babasaba kubyara.

Pasiteri Rutayisire abona abakora ibyo hari ijambo birengagiza cyangwa batumvise ryanditswe muri Bibiliya mu Intangiriro 2:24 hagira hati “Nicyo kizatuma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata.”

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa Max TV, cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo urukundo, kubaka urugo, politiki , n’ibindi.

Muri iki kiganiro ubwo yari abajijwe imyitwarire ikwiriye kuranga umubyeyi washyingiye umuhungu we, yagaragaje amakosa akunze gukorwa n’ababyeyi atuma ingo zimwe zisenyuka zitamaze kabiri.

Yagize ati “Hari abantu batajya baha agaciro ririya jambo ngo ‘Nicyo gituma azasiga se na nyina…’ Hari aho usanga umugabo warongoye ariko aracyafashe ku ijipo ya nyina nk’ uko yari ameze kera akiri umuhungu.”

“Ugasanga umubyeyi yavuye i Rusizi ari gutanga amabwiriza mu rugo rw’umuhungu we uri i Kigali. Ririya ni ikosa rikomeye cyane. Ababyeyi bamwe ntabwo bazi kurekura ngo bareke umwana agende abe umugabo”.

Rutayisire yavuze ko hari n’ababyeyi bagera aho bategeka abakazana babo ibyo bagomba kwitaho mu gikoni.

Ati “Ugasanga arabwira umukuzana ati ‘umwana wanjye si uko yaryaga’, ariko akiyibagiza ko yabaye umugabo.”

Rutayisire akurikije ubunararibonye afite, asanga abagore aribo bakunze kugwa muri aya makosa ashobora gusenyera abana babo.

Yavuze ko ababyeyi badakwiriye kwinjira mu buzima bw’abana babo nyuma yo kubashyingira, kuko bishobora kubasenyera.

Ati “Niba uri umubyeyi za wicare mu ruganiriro , wijya kureba mu gikoni cy’umukazana , wijya kureba mu cyumba cye. Ibyo bamwe barabikora kandi bigasenya ingo, kuko iyo babimubujije avuga ko umugore yamusuzuguye.”

Yasabye ababyeyi kujya babanza kuganiriza abahungu n’abakobwa babo mbere yo kubaka urugo, bagasuzuma niba koko biteguye gushaka hato batazisanga baguye muri uwo mutego.

Pasiteri Rutayisire Antoine yasabye abagabo bafite ababyeyi bahora mu rugo rwabo kujya bitwararika, bakabibaganirizaho ariko mu kinyabupfura.

Ati “Ujye wibuka ko Imana yakubwiye ngo uzasiga so na nyoko, ugende uturishe umugore wawe umubwire uti uriya ni mama reka tujye tumwubaha, ariko nurangiza n’umubyeyi umwegere umubwire uti mama ujye ugerageza uduhe ubwisanzure kugira ngo uriya mugore abone uko akubaha.”

Rev Pst Dr. Antoine Rutayisire uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hari agatabo yanditse kwitwa “Kubaka urugo rwiza” gakoreshwa mu itorero yayoboraga rya Angilikani Paruwasi ya Remera , gafasha abakiri bato bari mu rugendo rwo kubaka urugo.

Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje ko atari byiza ko ababyeyi bakomeza kwinjira mu mibanire y'abana babo nyuma yo gushaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza