IGIHE

Mu kiniga cyinshi, The Ben yasezeye kuri nyirakuru uherutse kwitaba Imana (Amafoto)

0 5-04-2024 - saa 09:08, Peacemaker Pundit

Nyirakuru wa The Ben, Mukangarambe Yoniya yasezewe mu cyubahiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hashimwa umurage asize ku gihugu n’umuryango.

Uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Kayonza, umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye i Remera mu karere ka Gasabo ahari hateraniye inshuti, abavandimwe n’abo babanye.

Mukangarambe Yoniya yatabarutse ku itariki 28 Werurwe 2024 azize uburwayi.

Ubuhamya bwatanzwe n’abana be, bahurije ku mico myiza yamuranze irimo kubanira neza buri wese, gutoza abana be kurangwa n’urukundo.

Hagaragajwe ko mu gihe Abatutsi mu Rwanda batotezwaga, Mukangarambe Yoniya yahungiye muri Uganda.

Bamwe mu bana bavukiyeyo yabatoje gukunda u Rwandano anabigisha Ikinyarwanda. Havuzwe kandi ko mu gihe abandi Banyarwanda bahungiraga muri Uganda bakamusangayo, yabafashaga kuhamenyera.

Umubyeyi wa The Ben yavuze ko umubyeyi wabo yavuze ko yabatoje kuririmba ari naho abana be bose babikomora.

Yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiraga, yatangaga umusanzu we mu kurushyigikira aboha imitako n’ibiseke akabigurisha noneho amafaranga akuyemo akayatanga ngo ajye gufasha abari ku rugamba.

Mukangarambe yasomaga ibitabo bibiri; Inganji Karinga na Bibiliya ari nayo yatoje abana be.

The Ben yahawe umwanya, asobanura ko nyirakuru yaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi no kubatoza gukunda Imana.

Yagize ati" Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!".

Uyu mukecuru yatabarutse afite imyaka 89, akaba asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.

Umuhango wo kuvuga ubuzima n’amateka ya Mukangarambe Yoniya witabiriwe n’inshuti za The Ben zirimo; Muyoboke Alex, David Bayingana, Israel Mbonyi, Okkama, Alliah Cool, Uncle Austin, Tom Close n’abandi.

The Ben yavuze ko nyirakuru yaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi no kubatoza gukunda Imana
Bamwe mu bana ba Mukangarambe bamusezeyeho
Inshuti n'abavandimwe bari baje gusezera mukecuru wa The Ben
Pasiteri Edmond yasabiye umugisha nyakwigendera, asaba abasigaye kumufatiraho urugero
Inshuti za The Ben zirimo Alliah Cool zari zaje kumufata mu mugongo
Mukangarambe yitabye Imana afite imyaka 89

Amafoto: Remy Moses Kwizera

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza