Kureba televiziyo amasaha menshi byaba bigabanya umubare w’intanga ku bagabo

3 23-03-2017 - saa 12:28, Umutoni Rosine

Mu gihe iterambere rirushaho kugera hose niko abenshi baharanira kujyana n’ibigezweho binyuze mu byo bumva, basoma ndetse n’ibyo bareba haba kuri televiziyo n’ubundi buryo butandukanye.

N’ubwo ikoranabuhanga rishingiye ku gusakaza amakuru binyuze mu buryo bw’amashusho rikunzwe na benshi muri iyi minsi, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Copernhagen yo muri Denmark, busohoka mu kinyamakuru cyitwa “American Journal of Epidemiology’ bwerekanye ko umwanya munini umuntu amara areba televiziyo ushobora kugira ingaruka ku budahangarwa bw’ubuzima bw’imyororokere cyane ku bagabo.

Iyi kaminuza yashinzwe mu 1479 iri mu zifite ubunararibonye mu gukora ubushakashatsi kandi bwizerwa.

El Crema itangaza ko ubu bushakashatsi bwahishuye ko umugabo ufashe amasaha atanu ku munsi areba televiziyo, ashobora gutakaza 1/3 cy’intanga yari afite.

Ibyo babyemeje, nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagabo bakiri bato 1200 bamwe bakunda kureba televiziyo cyane n’abandi bayireba inshuro nke.

Abashakashatsi basanze muri mililitiro imwe y’amasohoro harimo intanga miliyoni 37 ku bakundaga kureba televiziyo cyane ariko kubayirebaga inshuro nke zishoboka muri mililitiro imwe bari bafitemo intanga miliyoni 52.

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko umugabo udafite ikibazo agomba kugira nibura hagati ya miliyoni 40 na 300 z’intanga muri mililitiro. Ubarirwa munsi y’icumi aba ari ku gipimo cyo hasi.

Ikindi gitangaje abo bashakashatsi babonye ni uko basanze kureba televiziyo umwanya munini byangiza ukororoka k’umugabo kurenza uko bangizwa no gukoresha mudasobwa umwanya munini.

Ibyo ngo bishimangirwa nuko bene abobantu bakunda kureba televiziyo amasaha menshi badakunda gukora imyitozo ngororangingo ndetse batanakunda gufata amafunguro atuma umubiri ugira ubudahangarwa, mu gihe aribyo bituma imyanya yo kororoka y’umugabo ikora neza ndetse n’intanga zikaba nyinshi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe kirekire ureba televiziyo bishobora kugabanya umubare w’intanga ku bagabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NKURUNZIZA 2017-03-23 14:19:47

Noneho ndumva kureba terevisiyo biza kuba ONAPO y’abagabo, ubwo mwihate tereviziyo bahu! Ubundi gutera inda zitateguwe bicike burundu!!!!

2
James 2017-03-23 09:42:11

Mutubarize na téléphone nayo twumve kuko ndumva bitoroshe pe!!!

3
Mutesi 2017-03-23 09:33:58

Ibibazo by’imyororokere biteye inkeke n’ubwo abantu batabyitaho. Hari indwara nyinshi bishobora guturukaho nka diyabete, indwara z’umutima,ibibazo byo kugira intanga nkeya cyangwa se zikaba ari ibihuhwe. Uko Isi igenda itera imbere ,ubuvuzi nabwo burushaho kuboneka bitari bya bindi byo kwivurisha imiti y’ibyatsi ishobora no kukugiraho ingaruka kubera kutamenya igipimo ugomba gufata cyangwa se ngo umenye nibaba bivura koko. Dufite ivuriro rya kizungu hamagara kuri 0785714747. Tuvura indwara zitandukanye, dufite abantu benshi batanga ubuhamya ko bakize . Niyo uje urimo guhinyuza ugira ngo urebe , uhavana ubuhamya bwiza.

Kwamamaza