IGIHE

Kuki umuntu agera aho afata umwanzuro wo kwiyahura?

1 30-07-2019 - saa 12:24, Iradukunda Serge

Ni kenshi twumva inkuru z’abantu biyahuye cyangwa tukababona ubwacu, ugasanga hari ubwo biba bizwi ko bafite ibibazo runaka bibugarije, hakaba n’abo tuba twibwira ko babayeho neza nyamara ukumva ngo bivukije ubuzima.

Mu bantu bakomeye baheruka harimo Alan García wabaye Perezida w’igihugu cya Peru, ku wa 17 mata 2019 wafashe umwanzuro akirasa.

Kwiyahura ni umwanzuro uturuka mu marangamutima akomeye n’ingorane z’ubuzima kuruta uko ari umwanzuro uba watekerejweho cyane. Nibura abantu 800 000 bapfa buri mwaka biyahuye, bingana n’umuntu umwe wiyahura buri masegonda 40. Usanga kandi 79% ari abo mu bihugu bikennye.

Nubwo bigorana kumva impamvu umuntu ashobora gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, hari uruhurirane rw’impamvu nyinshi zatuma umuntu afata uwo mwanzuro, igihe abuze ubufasha cyangwa ntihagire umuntu umuba hafi.

Agahinda gakabije

Agahinda gakabije ni imwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutuma umuntu yiyahura. Iyo umuntu afite ikintu kimuremereye ku mutima, hari ubwo ahera mu buribwe n’ibitekerezo bidashira, akiheba cyane kugeza ubwo yumva inzira rukumbi yo kubisohokamo ari uko yaba atagihumeka umwuka w’abazima.

Uburwayi bwo mu mutwe

Uretse agahinda gakabije, uburwayi bwo mu mutwe bushobora gutuma umuntu afata umwanzuro wo kwiyahura. Ubuzwi cyane ni ubwitwa ‘schizophrenia’ aho umuntu ashobora kumva amajwi amuhatira kwiyahura bitewe n’urwego rw’ibibazo agezeho.

Ubundi burwayi bwo mu mutwe bushobora gutera umuntu kwiyahura harimo ubwitwa Bipolar disorder, aho umuntu ahindagura imyitwarire cyane bitewe n’uko yaramutse, cyangwa nk’abantu bagira ibibazo mu bijyanye n’imirire.

Ihungabana

Umuntu wigeze kugira ihungabana rishobora kuba ryaratewe no gufatwa ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ihungabana rikomoka mu bihe by’intambara yanyuzemo, iri hungabana rimushyira mu byago byo kuba yakwiyahura nubwo haba hashize igihe kinini iryo hungabana ribayeho.

Ibintu aba yaranyuzemo iyo adafashijwe kubisohokamo burundu, hari ubwo bimutera kumva yiyanze, ntacyo amaze, akumva no kwiyahura nta gihombo gihari.

Gukoresha ibiyobyabwenge

Ibiyobyabwenge n’inzoga zikabije bishobora gutuma umuntu wari usanganywe igitekerezo cyo kwiyahura kirushaho gukura, ndetse agafata umwanzuro wo kugishyira mu bikorwa kuruta uko yari kubikora iyo aza kuba ari muzima.

Igihombo cyangwa ubwoba bwo guhomba

Kugira ubwoba bw’uko ushobora guhomba cyangwa ukabura ikintu wafataga nk’icyagaciro mu buzima bwawe, ni bimwe mu bishobora gusunikira umuntu mu kwiyahura.

Iki gihombo gishobora kuza mu buryo butandukanye burimo gutandukana n’uwo ukunda cyangwa inshuti, kubura akazi ariko kagutunze, ibibazo bijyanye n’amafaranga, kutemerwa n’umuryango uturukamo, gufungwa ndetse no gutsindwa mu masomo.

Kwiheba

Ubushakashatsi bwerekana ko kwiheba by’igihe gito cyangwa kirekire biri mu bitera umubare w’abantu utari muto kwiyahura. Umuntu ashobora kuba ari kunyura mu bibazo bigatuma atakaza icyizere ndetse akabona nta cyiza yishimira mu buzima abayeho, agasigara abona kwiyahura ari cyo gisubizo cyonyine asigaranye.

Uburibwe bukabije cyangwa uburwayi budakira

Mu gihe umuntu ari kunyura mu buribwe bukabije cyangwa uburwayi budakira, bituma yumva kwiyahura ari byo byonyine byamukiza ubu buribwe, gusa mu bihugu bimwe na bimwe hari aho ibi babyemera bakaba bamufasha bakamutera umuti umuhuta aho kugira ngo akomeze kubabara.

Kumva ubuzima bwawe ari umutwaro ku bandi

Abantu bafata umwanzuro wo kwiyahura akenshi bavuga ko inshuti zabo cyangwa Isi muri rusange yarushaho kuba nziza ari uko badahari. Aha umuntu aba yibona nk’umutwaro ku bandi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mazina 2019-07-30 09:30:52

Nibyo koko,hiyahura abantu bagera kuli 800 000 bagapfa buri mwaka.Abandi 200 000 barabigerageza bikanga.Hafi ya bose babiterwa n’ibibazo binyuranye baba bafite.Mu bantu bakomeye biyahuye,harimo Alan GARCIA,president wa Peru.Bamuzaniye Arrest Warrant kubera ko bamuregaga Ruswa,ahitamo kwiyahura.Undi ni General Mordekai GUR,Chief of staff of IDF,Israel,wiyahuye le 16/07/1995 kubera Cancer.Niwe wateguye Operation Entebbe yaje kubohoza infungwa za Israel muli Uganda muli 1976,ndetse nawe azamo.Haguyemo Colonel Jonathan Netanyahu,mukuru wa Prime Minister uriho muli Israel.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Kwamamaza