Kigali: Umugeni yanze kwakira impano mu bukwe bwe yikanga amarozi

48 22-05-2017 - saa 10:52, Umutoni Rosine

Mu minsi ishize mu Karere ka Kicukiro habereye ubukwe bwasize inkuru imusozi nyuma yaho umugeni abengeye umusore bari bamaranye imyaka itatu agahitamo umugabo ukuze maze ku munsi w’ubukwe bwabo akanga impano yikanga ko abantu bazi ibye n’umuhungu bari barambanye baza kumuroga.

Inkuru yo gutandukana kwa Mugabo na Mugeni (amazina yahinduwe) bari bamaze imyaka isaga itatu bakundana bizwi n’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi basengeragamo ndetse n’imiryango yombi, yabaye kimomo muri Kigali kuko bose bari abakirisitu b’inyangamugayo.

Imvano y’amakimbirane yagejeje ku kwikanga uburozi

Ari umusore ari n’inkumi [Mugabo na Mugeni] bose bari abakirisitu bashimwa ndetse bigishaga ijambo ry’Imana (babwiriza), baririmbanaga no muri korali imwe, ibyo bigatuma urukundo rwabo rurushaho kumenyekana cyane .

Umwe mu basengera muri iryo torero, yabwiye IGIHE ko nyuma uwo mukobwa yakurikiye amafaranga akabenga Mugabo bari bamaranye imyaka itatu hanyuma agasanga umugabo umurusha imyaka irenga icumi.

Ati “Bitewe n’ukuntu ku rusengero hose bari bazi uwo mukobwa n’umuhungu [Mugeni na Mugabo] ko ari inyangamugayo kandi ko ari abakirisitu bakunda Imana, buri wese yibazaga ibyabaye , bikamuyobera . Bimaze kuvugwa ko batandukanye bamwe ntibabyemeye, igihe bakirimo gutekereza ko wenda baziyunga bahise babona umukobwa yasohoye ubutumire, abantu byarabariye ku buryo babonaga umukobwa atambutse nko mu rusengero ,ukumva impande zose barimo kwimyoza.”

Ubutumire busohotse umuhungu yagiye gutonganya ahari kuba kwa sebukwe

Mugeni amaze kubenga Mugabo bari bamaranye imyaka itatu, ngo umuhungu yananiwe kwakira ibyamubayeho niko guhita afata inzira yerekeza mu Karere ka Kicukiro atonganya ababyeyi b’umukobwa.

Umutangabuhamya ati “ [ngo yabwiye sebukwe ati] Ni gute mwari muzi ko maranye imyaka myinshi n’umukobwa wanyu dukundana, tukaba twari dutangiye gupanga ubukwe mukaba mwaramushyigikiye ngo ashake undi .”

Bivugwa ko ababyeyi ba Mugeni bamuteye ingabo mu bitugu kugira ngo atandukane na Mugabo bari bamaranye imyaka itatu bakamushishikariza gushaka umugabo w’umukire.

Ngo habayeho gutongana gukomeye hagati y’umuhungu no kwa sebukwe ariko ababyeyi b’umukobwa bamubwira ko aho Isi igeze ntawe ugifatira undi umwanzuro ku bijyanye n’uwo bazabana.

Uwahaye IGIHE ubuhamya yakomeje ati “ Baramubwiye bati ubwo ni amahitamo ye nyine, urumva se twabikoraho iki?”

Uyu mubyeyi waduhaye amakuru avuga ko uwo mukobwa yanzwe n’abantu bose, nabo yigishije Ijambo ry’Imana bagafashwa basigara bavuga ko yiyoberanyaga ndetse ngo hari n’abashatse ku mukubita.

Ati “ Hari abasore bashatse guhorera mugenzi wabo, umuhungu we atanabizi ngo bamutege bamukubite yumve ko yahemutse ariko ababimenye baramuburiye akajya ataha kare cyangwa agahora agendana n’abandi atari wenyine.”

Hikanzwe amarozi ku munsi w’ubukwe

Uyu mukobwa wari waramaze kwangwa n’abantu bose kubera kubenga Mugabo, ngo yagize ubwoba bukomeye ko ku munsi w’ubukwe bazamuroga maze yanga kugira impano yakira.

Umutangabuhamya ati “Kubera ko nyamukobwa yari afite igishinja gikomeye ko yahemutse, ku munsi w’ubukwe bwe igihe cyo gutanga impano kigeze umusangiza w’amagambo yavuze ko ubwo bukwe budasanzwe ko ibyo bagiye kubona nta handi babibonye.”

“Yasabye ababyeyi guhaguruka bagatanga impano ku bageni maze atangaza ko izindi mpano zose zisigaye ziza kwakirwa na Marraine na Parrain abageni bakajya kwiyicarira kuko ariko kazi n’ubundi baba bashinzwe ko gufasha abageni."

Ngo abantu bahise bagwa mu kantu ndetse bamwe bumva ko ari ubwirasi ariko abari bazi amakuru neza ngo bumvise ko nta mpano bazakira kuko hari abashobora kubaroga.

Nyuma yo gukora ubukwe, ngo nta minsi yaciyemo wa mukobwa n’umugabo bashakanye bajya gutura muri Amerika maze benshi bamuhindura iciro ry’imigani bavuga yakurikiye ubutunzi.

Abakirisitu basanzwe basengana na Mugabo baramwihanganishije nyuma yo kubengwa ndetse baza no kumugaya bamubaza impamvu yagiye guteza akavuyo mu rugo rw’abandi kubera umukobwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
INES WINNIE 2017-08-25 08:07:46

ooh gosh ark da birumvikana uyu mu sister yarakosheje niyo mpamvu she was a bit scared that the ex could have sent someone could have sent some one to poison her but for sure that ’s true she had to be afraid.

2
INES WINNIE 2017-08-25 08:07:46

ooh gosh ark da birumvikana uyu mu sister yarakosheje niyo mpamvu she was a bit scared that the ex could have sent someone could have sent some one to poison her but for sure that ’s true she had to be afraid.

3
Nsabimana 2017-08-25 04:15:26

Mugabo niyihangane kuko Mugeni atari we mukobwa wenyine mwiza. Hari abandi benshi beza cyane nka Mugeni cg kumurusha. Nasenga Imana izamuha umukwiriye. Buriya Mugeni yakundwaga na benshi , none umwe muri bo ni we wamwegukanye. Mugabo ahubwo yitonde noneho atazapfa gufatafata nabyo bikarangira bifite isura atifuzaga. Niyibaze kandi icyo uwamutwaye Mugeni bari bamaranye iminsi yamurushije, ubutaha atazagwa muri uwo mutego wo guha urukundo rwiranguje(rwose) uwo atasengeye. Buriya uwo bita ko akuze niba yaramukuyemo ni uko gukura kwe kwamugize umunyabwenge akamenya igikwiriye ku gihe cyacyo ngo yigarurire Mugeni. Naho kuvuga ko Mugeni yakunze ubukire byo nta gaciro bifite. None se nyine urukundo wamenya ruryoshywa n’iki? Niba amafaranga ari mu byo yabonye ko byatuma agera ku byishimo yifuza mu rugo, ayo ni amahitamo ye nta cyaha kirimo. Ikindi kandi Mugabo ntiyakoye, ababyeyi ba Mugeni arabashakaho iki? Ibyo yabeshyabeshyanaga na Mugeni hari ubwo ababyeyi babo ari bo babibashoyemo? Tujye tureka kwanduranya ahubwo twiyakire mu gihe ibyo twashakaga kugeraho bidashobotse. Nta mukobwa ukundwa n’umuntu umwe, nta n’umuhungu uruta bose. Mugabo Imana izamuha umukwiriye azamwishimire; kandi ahere ku bo yabonaga bamwitayeho akabima amaso buriya ni bo barimo uwe. Niyihangane bibaho, ukurusha inoti ntacyo atakurusha mu gihe cyose wakunze umugore ureba cyane ku butunzi mu guhitamo uwo bakwiriye kubakana urugo. Ariko amafaranga si yo yonyine yubaka, ahubwo urukundo nyarwo ni wo musingi w’urugo rwishimye. Mugabo mwifurije urukundo ruzamuha umufasha umukwiriye uzamurutira Mugeni inshuro 100. Mugire ubukire ariko cyane mugire Imana.

4
muku jeanne d'arc 2017-07-11 09:33:50

musore ihangane hari igihe waba waramwiyumvagamo we atariko biri.

5
umusomyi sarah 2017-06-21 10:42:52

Umuririmbyi yarabivuze ngo nta ’’JE T’AIME INZARA IGUTEMA AMARA’’, Mugabo yari yaripashije muremure ajya ku mukobwa batareshya. Naho kuvuga ngo bakundanye imyaka 3 ntacyo bivuze kuko urukundo (rw’abafiyanse) ntiyarurata kuko rutaribwa.

6
BYIMANA Jean Pierre 2017-06-09 14:58:16

MUGABO YIHANGANE,BIBAHO ABAHEMU NUKO BATEYE,UWO SI YARI UWE NAREKE KUMWIBAZAHO BYINSHI,NTACIKE INTEGE,UWE AZABONEKA,NAHUBUNDI MUGENI YAKURIKIYE IBINTU NIBISHIRA AZAJYA AHANDI BIZABA BIRI.WIHANGANE MUSORE.

7
HONEY 2017-06-01 04:29:24

Ntakidasanzwe ahubwo umukobwa yagize neza kuko ntabwo abantu babana badakwiranye murwego rwokwirinda amakimbirane naho iyo myaka itatu muvuga yo ntacyo ivuze kuko mugeni ntiyari yakabonye uwo Imana yamugeneye kuko nitorero ryemeye kubasezeranya nuko ryasanze ntakibazo kirimo

8
ineza 2017-05-31 08:02:24

mugabo komera ntabwoba, ntunahangayike , inda zibyara abakobwa, zirahari. Umugore mwiza umuhabwa n’uwiteka . mugabo senga uwiteka azaguha uwawe muzabana neza, wenda uriya yaruwo kuzagutesha umutwe.
mugabo humura yesu wawe amenya byose. nge ndubatse sindi guterera. najya inama. shikama usenge amasezerano areze ariko ntarasohoza. buri kandi ugiye guhita ufata uwo ubonye ? wapi ntubikore ntihagire nabagushuka bahuga polee bakwiyegereza, uwawe arahari, tegereza uzasabe uwiteka gusa.
mugabo ntagisebo kirimo ngo umukobwa yashatse undi? ngo mwakundanana? bivuze iki se? uko mwabanye kose uzagerageza ubyikuramo bigushiremo, uzabona undi umurenzeho.
mukobwa nawe imana izamuhire murushakorwe.
usibyeko bakobwa , ubutunzi buramba n’urukundo n’amahoro murugo., kuko amafarnga arashira, byose birashira mukaryana. basore , bakobwa mujye mushishoza. yeseu abagirire neza. amen

9
ineza 2017-05-31 08:02:17

mugabo komera ntabwoba, ntunahangayike , inda zibyara abakobwa, zirahari. Umugore mwiza umuhabwa n’uwiteka . mugabo senga uwiteka azaguha uwawe muzabana neza, wenda uriya yaruwo kuzagutesha umutwe.
mugabo humura yesu wawe amenya byose. nge ndubatse sindi guterera. najya inama. shikama usenge amasezerano areze ariko ntarasohoza. buri kandi ugiye guhita ufata uwo ubonye ? wapi ntubikore ntihagire nabagushuka bahuga polee bakwiyegereza, uwawe arahari, tegereza uzasabe uwiteka gusa.
mugabo ntagisebo kirimo ngo umukobwa yashatse undi? ngo mwakundanana? bivuze iki se? uko mwabanye kose uzagerageza ubyikuramo bigushiremo, uzabona undi umurenzeho.
mukobwa nawe imana izamuhire murushakorwe.
usibyeko bakobwa , ubutunzi buramba n’urukundo n’amahoro murugo., kuko amafarnga arashira, byose birashira mukaryana. basore , bakobwa mujye mushishoza. yeseu abagirire neza. amen

10
habineza emmy 2017-05-30 04:14:38

hhhh nuwenda tu biranze musaza bantu bisi ngesinafata mano zabo tu

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza