Kigali: Agahinda k’umwana watewe inda n’umuboyi, abyaye abura ubwishyu bw’ibitaro biramuherana

13 24-08-2017 - saa 11:31, Thamimu Hakizimana

Nubwo yari akiri umwana urerwa w’imyaka 16 y’amavuko mu mwaka ushize, ubukene bwamuhagurukije mu Karere ka Nyagatare, aza gushakira ubuzima i Kigali akora akazi ko mu rugo.

Uyu mukobwa [tutandika amazina ye kuko akiri umwana] ntiyahiriwe no gushakisha ubuzima, yatsinzwe urugamba rwo kurinda ubusugi bwe, aterwa inda na mugenzi we bakoranaga mu rugo rumwe hashize amezi atatu atangiye akazi.

Agahinda ni kose nyuma y’iminsi mike abyariye ku bitaro bya Muhima akabura ubwishyu ngo bumwemerere gusohoka. Ikiniga cyari cyose avugana n’umunyamakuru wa IGIHE, asubira mu mateka y’uko yagiriwe inama yo kuza i Kigali na nyina wabo wamureraga nyuma y’aho ababyeyi be bamaze kwitaba Imana kuko nawe yari ntaho nikora.

Agiterwa inda, uwayimuteye yahise atoroka, umwana w’umukobwa asigara yikoreye umusaraba kwitegura kubyara.

Bikimenyekana ko atwite, uyu mwana yahise yirukanwa agitaraganya na nyirabuja, amuhemba amafaranga ibihumbi bitanu kuko byari bigeze mu kwezi hagati.

Ntiyasubiye i Nyagatare ku ivuko kuko avuga ko ntawe ufite ubushobozi bwo kumufahsa yahasanga, acumbikana n’abandi bakobwa babiri bibanaga, ariko umubaza icyo bakoraga ubona afite intimba ku mutima, akanga kugisibanura.

Uyu mwana ntaramenya uko azasohoka mu bitaro bya Muhima, dore ko yahabyariye nta bwishingizi bwo kwivuza afite.

Yagize ati “Ubu maze hano icyumweru kimwe ariko sinzi uko nzava hano kubera ko nta mafaranga mfite yo kubishyura nubwo ntari namenya ngo ni angahe.”

Uyu mwana uvugana ukwicuza kwinshi ku gutsindwa yagize agaterwa inda, nubwo atazi uko azabaho ejo hazaza, urukundo n’impuhwe za kibyeyi zuzuye mu magambo yose amusohoka mu kanwa.

Yagize ati “Ubu mbabazwa n’uko umwana wanjye atazamenya se, ikindi n’uko ntazi iherezo ryanjye kuko n’uko umbona gutya kurya ni ikibazo, ndya ari uko abagiraneza b’abarwaza banzaniye nk’ibiryo cyangwa bampaye ibyo basigaje."

Uyu mubyeyi afite ukwizera ko igihugu nk’u Rwanda kitazaburamo abagiraneza bamufasha, umuziranenge we agakura, nawe agashakisha ubuzima.

Uyu mukobwa wabyaye akiri muto akabiboneramo isomo rikomeye, agira bagenzi b’abakobwa kwitondera kwishora mu mibonano mupuzabitsina.

U Rwanda rubyara imfura, ab’inkwakuzi bashatse uyu mwana bamusanga ku bitaro bya Muhima, abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’ababyeyi bahita babamugezaho.

Umwana wabyaye akabura ubwishyu, ibitaro bya Muhima bikamuherana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
umusomyi sarah 2017-10-18 01:32:00

Erega ntabwo ibitaro bibaherana kubera kutagira impuhwe, ahubwo ni uko bakorerwa audit hanyuma bakabibazwa muri PAC.

2
Ukuri 2017-08-25 05:17:50

Ariko abayobozi bibitaro bigize ibiki koko. Guhohotera n’abana. Minisiteri ibishinzwe itanjye ikirego uwo muyobozi ahanwe byintanga rugero

3
umusomyi 2017-08-25 00:45:00

muraho neza twasabaga uko twabona uburyo bwo kwishyurira uwo mwana akava aho mur ibyo bitaro muduhe numero ya terphone ye

4
Rindo 2017-08-24 22:03:55

Njye ndi umunyarwanda ushimira Imana y’i Rwanda ku bw’igihugu cyiza yampaye ariko cyane cyane ku bw’abanyarwanda yampaye.
Ni ukuri mba imahanga ariko nabuze numwe wandutira umunyarwanda,ntawe ubaho,njye nkunda ubugiraneza bw abanyarwanda,nukuri Uwiteka Imana y i Rwanda abahe imigisha mubure aho muyikwiza,naho uhuriye n umunyarwanda i mahanga ntacyo umuburana pe.

Mbona ikintu kiba ku muntu ugasanga abanyarwanda barikoze bagiye kumureba bakamufasha uko bashoboye,nicyo kinyereka umuco mwiza twakuye ku bakurambere,bikanyereka ko amateka yacu yari ntamakemwa abazungu baraza bogatsindwa n Imana y’i Rwanda babinnyamo,baradutanya ariko ntitwatandukanye ngo duhereyo kuko nuyu munsi uwaguhemukiye agera mu byago ukamugirira impuhwe kuko ak ubuvandinwe ntikabura,ndibukako najyaga gusura imfungwa zamazeho abanjye zirwariye mu bitaro mbagirira impuhwe kuko kuko batari bafite ubasura kandi njye negereye ibitaro nkabajyanira ibyo kurya kuko nzi neza ntashidikanya ko nabo ari abavandimwe banjye nkumva ko nakwigaya bagize icyo baba nyamara narimfite ubushobozi bwo kukibarinda.nsenga Uwiteka ngo agarure ku muco abawuvuyeho,turangwe n urukundo nk abakurambere kabisa,niyo ndangagaciro y umunyarwanda ikubiyemo izindi zose.uwo mwana badushyirireho andi makuru ye na agatelefone abonekaho dukore icyo twashobora,hanyuma abavuga ngo si umwana ibyo si ikibazo,ibyabaye byabaye kandi tugomba kubishakira umuti.

5
God 2017-08-24 14:26:04

Mwaduha coordonnées za hôpital Muhima tukishyura.
Murakoze

6
Quados 2017-08-24 12:00:55

Ariko abanyarwanda mumaze kwigira icyo ntazi; Hari umwana ubyara?
Mukurahe kuvuga ko imyaka 18 aricyo gipimo cyo kuba mukuru cg Umwana?
Kuko ngo ariko mu Bufaransa bimeze?

Muracyari inkoroni z’abazungu.

Igipimo cyo gukura ku mwana w’umukobwa ni UKUJYA MU MIHANGO

7
cris 2017-08-24 09:43:45

ark nubwo muba mureba kuruhande rumwe,sinumva ukuntu umwana wa 16ans amara amezi 3 muri kgl agaterwa inda! nubundi abayarahaje arikirara rwose.ntimugakabye.

8
Christelle Akazuba 2017-08-24 09:37:06

Ibitaro nibimudohorere kuko kubigaragara rwose ntaho ubwishyu bwaturuka

9
jp 2017-08-24 09:06:10

Ibi ni byo bibazo dukwiye guhangana nabyo @ [email protected]@MINALOC muhure mukemure iki kibazo nibyanga hiyongereho PRIMATURE ndetse n’inteko zombi (Abadepite na Sena)

10
agaciro peace 2017-08-24 08:33:05

Oh my God! Erega n’uwo wayimuteye ntimugirengo si umwana. Buriya yatorotse nyine yibaza ikizakurikira kuko nta bushobozi. Uyu mwana wabyaye we nge numva yafashwa na Leta ihereye mu kumusonera fagitire y’ibitaro (kuko nibura we ntiyatekereje kwica umwana nk’uko benshi babikora) ubundi ashakirwe uburyo bwo kubaho nko gucuruza mu isoko, kwiga imyuga...

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza