Ingaruka zo kubika ibanga igihe kirekire

1 14-08-2017 - saa 07:03, Tombola Felicie

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubika ibanga igihe kirekire bigira ingaruka ku buzima bwa muntu bikaba byatera kwiheba, agahinda no kwigunga.

Umwarimu muri Kaminuza ya Colombia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof Michael Slepian, yakoze ubushakashatsi agaragaza akaga gaterwa no kubika ibanga igihe kirekire.

Ni ubushakashatsi yakoreye ku bantu 1000, ibyabuvuyemo bitangazwa mu kinyamakuru cyandika inkuru zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Uyu mushakashatsi yasabye abo bantu 1000 kumugirira icyizere bakamubwira amabanga yose, yaba ayo babitse imyaka myinshi cyangwa se igihe gito.

Yashyize mu matsinda atandukanye ibyo yabwiye harimo: ibinyoma, ihohoterwa, guca inyuma, ibyago, ibyo umuntu akunda, kwitinya n’ibindi.

Ikinyamakuru Top Sante kivuga ko uyu mushakashatsi muri ayo mabanga bamugaragarije yasanze 60% ajyanye n’imitungo n’amafaranga, 47% ari ubugambanyi cyangwa kugambanirwa, 33% ajyanye n’ubujura, urukundo rwo mu ibanga ndetse n’ibibazo byo mu kazi.

Uyu mugabo yavuze ko kubika ibanga ubwabyo ataribyo byangiza ko ahubwo umuntu yangizwa no gutekereza kuri icyo cyabaye akaba akibitse nk’ibanga.

Prof Michael ati “Twasanze impamvu abantu bagira ikintu cyo kuvuga amabanga bari babitse bakayikuraho, babiterwa ni uko aba ari nk’umutwaro ubaremereye bikoreye.”

Avuga ko ibyo bituma abantu bananirwa gutindana ibanga bigaragaza ko biba birimo kubabangamira mu buzima bwabo.

Ati "Abantu ntibashoboye kwirengera uburemere bw’ibanga kuko igihe bazahora baritekerezaho ubundi nicyo kibazo ku buzima bw’umuntu.”

Yavuze ko uko utekereza ku ibanga umaranye igihe kinini na kwa kundi uba ushaka kurivuga ukongera ukisubiraho, biteza umunaniro ukabije mu bwonko, agahinda, kurakara no kwigunga ukumva no nujya mu bandi uri burivuge byanze bikunze.

Inama zatanzwe ni uko umuntu yajya yitandukanya cyangwa se arekura iryo banga akaribwira undi nawe yizeye aho kugira ngo bikomeze kumusenya.

Muri rusange avuga ko umuntu agira amabanga 13 mu gihe cy’ubuzima bwe ariko atanu muri yo atajya avugwa by’iteka ryose nubwo atasobanuye ayo ariyo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mahoro jack 2017-08-14 02:49:14

hahaaaa niba ari ko bimeze abakora mu bigo by’ubutasi cyangwa iperereza ko numva bararangiye?!!!!!

Kwamamaza