IGIHE

Imyaka 30 irashize, Nari mpari

0 7-04-2024 - saa 07:04, Dimitrie Sissi Mukanyiligira

Nari mpari mbona igihugu cyanjye cyiza gihinduka umuyonga,
Nari mpari ntungurwa no kubona abantu bica abandi,
Nari mpari mbona impinja n’abakambwe bicwa rubi,
Nari mpari numva amarira n’imiborogo ku misozi myiza y’iwacu,
Nari mpari mbona amazu menshi asahurwa anasenywa,
#Narimpari

Nari mpari mbona amahanga yose yadutereranye,
Nari mpari mbona twese dukwirwa imishwaro,
Nari mpari mbona utaka ukabura gitabarwa,
Nari mpari mbona abantu bahindutse nk’inyamaswa
Nari mpari mbona ababyeyi bacu babura uko bagira
#Narimpari

Nari mpari kandi mbona twimukira mu bihuru,
Nari mpari mbona imibyuko iduha icumbi,
Nari mpari inzara n’inyota bidusimburanaho,
Nari mpari imirima y’amasaka iduhisha cyane,
Nari mpari imvura y’amahindu idukiza umwanzi
#Narimpari

Nari mpari Inkotanyi z’amarere zihagarika Jenoside,
Nari mpari icumu ryunamurwa mu Rwanda,
Nari mpari igihugu cyacu cyongera kubaho,
Nari mpari dusubizwa ijambo,
Nari mpari abanyarwanda bataha iwabo buje urugwiro n’urukumbuzi rwinshi,
Nari mpari mbona u Rwanda rutekanye,
#Narimpari

Nari mpari twongera kwisunganya
Nari mpari imfubyi zirera izindi, Nari mpari abapfakazi barerera u Rwanda,
Nari mpari dushoka ibishanga ndetse n’imisozi dushakisha abacu,
Nari mpari twongera kubaririra no kubunamira
Nari mpari ndetse tubashyingura mu cyubahiro maze biratwubaka cyane,
Nari mpari duhabwa ubutabera muri gacaca n’izindi nkiko, maze abanyarwanda bongera kubana
#Narimpari

Nari mpari twongera kubaka imiryango itekanye,
Nari mpari turera abana bacu tubatoza ndi umunyarwanda
Nari mpari mbona igihugu kiyubaka mu mpande zose,
Nari mpari imihanda, ibiraro n’amagorofa bishya byubakwa,
Nari mpari ndetse n’iwacu mu cyaro hahinduka umugi utagira uko usa.
#Narimpari

Nari mpari igihugu cyacu kiba nyabagendwa,
Nari mpari ya mahanga yadutereranye ahururira kudusura no kutwigiraho
Nari mpari umunyarwanda agenda hose yemye, atangarirwa kandi yubashywe,
Nari mpari indoto za buri wese ziba impamo,
Nari mpari umwana w’u Rwanda yiga akaminuza
#Narimpari

Nari mpari dore 30 irashize,
Nari mpari icyizere cyo kubaho ari hafi ya ntacyo,
Nari mpari tugerageza byinshi ngo turebe ibizakunda,
Nari mpari kandi byose bikunda birakura turanezerwa
Nari mpari kandi n’ubu ndahari, ndetse nzahaba nkomeze mvuge u Rwanda
Burya bwose na hose
#NariMpari

Dimitrie Sissi Mukanyiligira, Umwanditsi w’Igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi: Iyi nyandiko ni iya Dimitrie Sissi Mukanyiligira, Umwanditsi w’Igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa “Do Not Accept To Die”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza