Impamvu ababyeyi b’abagabo baba bagomba guterura abana babo mu biganza

10 12-05-2017 - saa 09:34, Nshimiyimana Gonzalde

Abana bato bamarana igihe kirekire na ba se babateruye, bakunda kugaragaza ubuhanga mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse bikabongerera ubushobozi mu mikurire yabo no guhangana n’ingaruka z’imibereho mibi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abana bahawe igihe gikwiye bakitabwaho cyane na ba se mu mezi ya mbere bakivuka bigira ingaruka nziza kuko bituma bazamukana ubwenge bityo ugasanga bafite ibitekerezo by’abantu bakuru.

Igitangaje kivugwamo ni uko bitaba ku babyeyi bose, ahubwo ngo abana birirwana na ba se bafite igitsure ndetse bakanihagararaho, mu mibereho yabo ngo usanga bagira ubwenge burushijeho.

Uruhare rw’umubyeyi w’umugabo ku mwana we rugaragazwa nk’uruza ku isonga mu gukuza ubumenyi bw’umwana hatitawe ku bushobozi bw’umuryango.

Umwarimu muri Imperial College London, Prof Paul Ramchandani, uri mu banditse ubu bushakashatsi, yavuze ko ababyeyi batagomba gucogora gukina n’abana babo kandi bakabahora hafi kuko babigiraho byinshi.

Ati “Utitaye ku ngano yabo, ababyeyi bagomba gukina n’abana babo kandi bakajya banabaganiriza bababaza ibibazo bitandukanye kuko byaragaragaye ko bigira umusaruro ntagereranywa ku hazaza h’umwana.”

Bwakorewe ku bagabo bagera ku 128 hagamijwe kureba umusaruro uturuka mu buryo barera abana bafite amezi ari munsi y’atatu, bwasanze abana bitabwaho na ba se baba bafite ubushobozi bw’imitekerereze nk’ubw’umwana ufite umwaka umwe.

Hafashwe amashusho menshi ashoboka agaragaza ababyeyi bari gukina n’abana babo nta bikinisho bifashishije; ibi bigaragaza ko abana baba bamaze kugera ku ntera ishimishije.

Nyuma y’imyaka ibiri, abashakashatsi bagenzuye ya miryango bareba igipimo cy’imikurire y’umwana hagendewe ku bumenyi ngiro bwe binyuze mu kumusaba gutandukanya amabara ndetse n’imiterere y’amashusho runaka.

Binyuze mu byavumbuwe kandi byagaragaye ko hari isano rya hafi hagati y’amanota abana babona mu ishuri ndetse n’uburere baba barahawe igihe bari kumwe na ba se. Ibi bigaragaza umumaro ababyeyi b’abagabo bagira iyo biriranywe n’abana babo babateruye mu gihe baba bakiri bato.

Ikinyamakuru Infant Mental Health, cyandika ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’abana bato, na cyo cyagaragaje ko ababyeyi b’abagabo bagaragaza icyubahiro no gukora neza baba bashobora kubyara abana bitwara neza muri byose kandi bagaragaza itandukaniro mu bandi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko yaba umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa baba bashobora gukura bakora neza igihe babanye na ba se.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri King’s College London, Dr Vaheshta Sethna, yatangaje ko gutoza abana gusoma ibintu bitandukanye bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse rimwe na rimwe ukabasomera igihe baba bataramenya kwisomera bituma bakurana ubwenge buhambaye.

Ababyeyi bakoreweho ubushakashatsi baturukaga mu miryango yageze mu ishuri kandi bafitanye isano. Ikindi kandi, ibipimo byagendeweho muri ubu bushakashatsi ni amashusho yafashwe agaragaza ibiganiro ababyeyi bagirana n’abana.

Ababyeyi bamarana n'abana babo igihe kirekire mu myaka yabo bakiri bato bibagiraho ingaruka nziza mu buzima bwabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uwase pilot 2017-07-12 05:19:41

nibyiza

2
[email protected] 2017-05-17 04:42:20

nagatangaye ubwenge bucye ngira aho buturuka kumbe nuko ntagize amahirwe habe na make yo kuba hamwe n’uwitwa data.iyaba wenda yaranapfuye wenda nabyumva ko ntayandi mahitamo.

3
Gatera j.Bosco 2017-05-13 01:10:15

Dukwiriye Kwegera Abana bacu nibwo bazagira ubwenge nimikurire myiza

4
smg 2017-05-12 12:39:45

congs kuri wowe wanditse iyi nkuru courage kbs inkuru nkizi zifasha umuryango nyarwanda zijye ziba nyinshi kurusha.

5
Mukasa 2017-05-12 12:07:38

Nibyo pe najye ndemeranya nawe 100% Umwa burya kugirango amenye ubwenge buzamugirira akamaro utangira kubimwigisha akiri muto, iyinkuru ijyanye na Abana ninziza pe. Mwakoze kuyitugezaho.

6
k 2017-05-12 07:37:23

ubundi mwazagiye mukora ubushakashatsi nkubu,usanga muhora mukwandika ngo umuhanzi runaka yakoze ibi kd hari ibidufitiye umumaro mutandika

7
John 2017-05-12 07:20:37

ubu bushakashatsi nibwo.
igihe cyokwitabwaho muburyo
budasazwe nukuva kumwaka
umwe kugeza kuri
itatu.nabyo mubitubwireho neza.
ibisabwa.

8
Kiza Gaspard 2017-05-12 06:12:58

Ndashima cyane inama nk’izi nanjye ngiye guhita ntangira kwita ku mwana wanjye kuko mbonye bifite akamaro kanini.

9
Kiza Gaspard 2017-05-12 06:10:17

Nukuri ni ukuri

10
nyundo 2017-05-12 03:19:52

Kbsa iy’nkuru ni nziza.thanks kumunyamakuru wayanditse.kd koko ibi nibyo Jye ndemeranya nabyo.kuko najye nabitangaho ubuhamya kubuzima bwajye bwite.

Kwamamaza