Imigambi mishya ya ‘Nyampinga’ nyuma y’aho ubukwe bwe bujemo kidobya

15 5-04-2017 - saa 13:49, Thamimu Hakizimana

Mukasekuru Louise w’imyaka 30 uzwi ku kabyiniro ka ‘Nyampinga’ mu Mujyi wa Kigali, yafashe icyerekezo gishya nyuma yo gupfa k’ubukwe bwe muri Mutarama 2017.

Ubukwe bwa Nyampinga na Nzamwita Alex bwapfuye ku itariki 5 Mutarama 2017 ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, abo mu muryango w’umugabo bagatanga amakuru ko afite undi mugore basezeranye mu 2005.

Nyampinga usigaye utuye ku Muhima yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho ubukwe bwe bupfuye, yashyize imbaraga mu kuzamura umusaruro w’akazi ke ko gutunganya imisatsi y’abagore.

Avuga ko ari gushaka amafaranga kandi yizeye ko bizanamuhesha undi mugabo.

Yagize ati “Ntabwo gushaka ari byo nshyize imbere, ubu gahunda ndimo ni izo gushaka amafaranga kuko abagabo bazanyishakira nyuma maze kuyagwiza.”

Nubwo nta ’salon’ ye afite, avuga ko afite intego yo kuba rwiyemezamirimo w’umugore ukomeye. Yemeza ko abonye nka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yahita yishingira aho atunganyiriza imisatsi y’abagore.

Ariko Nyampinga avuga ko ubu aho akorera ahakura amafaranga make, atarenga ibihumbi bine ku munsi, ariko ko ikibanze ari ugutegura neza aho ashaka kugera.

Nzamwita Alex wabeshye Nyampinga bagategura ubukwe kandi azi ko afite undi mugore, yakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka ibiri.

Inkuru bifitanye isano: Nyarugenge: Ubukwe bwajemo kidobya;umugabo yatahuweho gushaka gusezerana kabiri

Mukasekuru Louise ubwo yari ageze mu Murenge wa Kimisagara gusezerana na Nzamwita Alex, ubukwe bugapfa
Mukasekuru Louise uzwi ku kabyiniro ka ‘Nyampinga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Damour 2017-05-27 20:57:54

Nayagwiza azanyibwirire

2
yvette 2017-04-08 04:27:14

murakoze ariko ntaho twahungira izuba mugihe cy,icyi

3
Yewe Shaka imana abarinde igutoranyiriza egoko 2017-04-07 00:40:45
4
Karangwa 2017-04-06 16:52:22

Birababagekabisa

5
Theo ruzima 2017-04-06 01:59:13

Mbega umukobwa mwiza we! Ni urwego ndabarahiye.

6
Bbbbbbbb 2017-04-05 23:37:42

Are wee arabura gukizwa ngo abagabo bazakurikira ifaranga rye ndumiwe koko!

7
nziza 2017-04-05 11:36:53

Nyampinga afite igitekerezo cyiza, nategure umushinga we neza, namufasha gushaka ayo mafaranga akenewe kugirango ashingira aho atunganyiriza imisatsi y’abagore, twakoresha uburyo bwa crowdfunding . kandi nizeye neza ko amafaranga yaboneka. niba abyifuza yanyandikira kuri email: [email protected]

8
pompidu 2017-04-05 11:06:25

HAAAAAAAAAAAA ngumugabo nyampi? urushako ruragwira, cyange ubushakagusetsa abafana bawe.

9
Gasana 2017-04-05 10:58:38

Ariko ni na mwiza rwose

10
Nsekonziza 2017-04-05 10:38:33

Ubwo ntiyari uwawe Nyampi. Mureke uwawe arahari kandi igihe kizagera. Wabona hari byinshi Imana igukijije.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza