IGIHE

Ibyo kwitondera cyane nyuma ya gatanya

0 18-01-2024 - saa 09:56, Mukahirwa Diane

Muri Nzeri 2023 Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwashyize hanze raporo yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.

Aba bantu bose batse gatanya bari muri sosiyete nubwo ubuzima bw’urugo butakomeje ariko ubundi bwarakomeje n’imibereho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Nyuma ya gatanya bitewe n’amarangamutima y’umuntu n’uko yakira ibintu, agira imyitwarire runaka usanga ishobora gutundaka ni uko yari asanzwe.

Inzobere mu mibanire, Sugira Hubert Hategekimana, yavuze ko nyuma ya gatanya buri wese aba afite ibikomere biba byiza iyo abanje kubyivura.

Ati “Bimwe mu bintu nzi ni uko iyo abantu batandukanye umubano uba wapfuye. Nta na rimwe umuntu ashobora gutandukana n’uwo bari kumwe ngo ntihagire ibikomere bibaho. Ikintu cya mbere uba ugomba gukora ni ukurwana no gukira no kongera kwisubiza ubumuntu, icyizere no gukunda ubuzima.”

“Abantu bagera aho kwaka gatanya harabaye ibintu byinshi. Urwo rugendo ubwarwo ni ibintu bibabaza. Byose rero bifite ibikomere bisiga mu mutima w’umuntu icya mbere rero ni ukurwana no kugaruka ku mahoro yawe.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana muba mukwiye kwirinda kuyoborwa n’umujinya no kubwirana amagambo mabi.

Ati “Ikindi gikomeye cyane ni ukwirinda gushyira umujinya wose n’uburakari n’amarangamutima mabi k’uwo mutandukanye, kuko 50% by’abatandukana bagerageza kongera gusubirana.”

“Ugasanga abantu bari bagiye kongera kugira amahirwe yo gusubirana, ikibazo ntikibe icyari cyabatandukanyije ahubwo uko bitwaye nyuma yabyo. Bagapfa ikintu bakabwirana amagambo mabi n’ibintu bibi ku buryo nibakirenga batazabasha gusubirana. Icyo ni ikintu abantu bakabaye bitondera.”

Sugira Hubert Hategekimana avuga ko usibye ibi abatandukanye bafite byinshi byo kwigengesera kugira ngo badakomeretsa abana babo.

Ati “Niba bisaba umugabo n’umugore kubyara umwana, ni nabo bisaba kumurera no kumwitaho. Iyo mutandukanye ingaruka zigomba kubageraho nyinshi.”

“Icyo abantu baba bakwiye kwitondera iyo habayeho gutandukana ni ukumenya ko uwo ari umwana wanyu mwembi. Ni ikosa ribi niba watandukanye n’umubyeyi w’umwana gushaka kumumwangisha, uba uri kumuhemukira.”

Byagaragajwe ko abana aribo bahura n'ibibazo bikomeye nyuma ya gatanya y'ababyeyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza