Ibintu umunani abantu bateye imbere bakora iyo binubiye umuntu

3 29-05-2017 - saa 10:36, Nshimiyimana Gonzalde

Mu buzima biragoye kubona umuntu wishimira buri wese bahuye ku buryo amwiyumvamo bagahita bahuza. Ibi bituma hari abantu barimo n’abateye imbere bakunda guhisha amarangamutima yabo mu rwego rwo gusigasira imibanire yabo n’abandi.

Umuntu udafite ikibazo mu buzima bwe byanze bikunze ahura n’abo atishimiye, ashobora kuba uwo mu muryango we wa hafi cyangwa mugenzi we babana mu buzima bwa buri munsi.

Nk’uko bitangazwa na Deep Patel, Umwanditsi w’igitabo ‘A paperboy’s Fable’ gikubiyemo amahame y’uburyo wakwitwara ukabasha kubana n’abantu neza, bigaragaza ko nta ntungane iri ku isi.

Ku rubuga rwa Enterpreneur.com, Patel yashyizeho uburyo butandukanye abantu b’abahanga bakoresha imbere y’umuntu batiyumvamo.

Mu buzima busanzwe hari igihe umuntu abangamirwa n’inshuti bikamubera umutwaro, aha niho Patel ahera agaragaza ko aho kugorwa no kwitwararika imbere y’aba bantu utiyumvamo, hari uburyo wakoresha ukagera ku ntego zawe.

1. Kwemera ko abantu bose badashobora kukwishimira

Mu gihe wumva ushobora kwishimira buri wese uhuye na we, ntibikakubere imbogamizi mu gihe byanze. Patel avuga ko intambwe ya mbere yo kwakira umuntu mudahuza ari ukwemera ko utanyurwa na buri wese ku isi; ibi ariko ntibisobanura ko uri umuntu mubi cyangwa se n’abo ari babi.

Umugenzuzi akaba n’umwanditsi ukomeye ku rubuga ‘Psychology Today’, Beverly D. Flaxington mu magambo ye yavuze ko hagati mu bantu hagaragaramo imico itandukanye; bamwe baba bashabutse, abandi batuje bikabije, bamwe baba bifitiye icyizere, abandi bakirebaho bo ubwabo gusa.

2. Guha agaciro amagambo bakubwira

Umuntu agomba kureba uburyo abamukikije bitwara mu buryo butandukanye. Baramu bawe cyangwa baramukazi ntibaba bagomba kugucishamo ijisho bitewe no kutabumva. Abo mukorana ku kazi ntibazagerageza na rimwe kukwinjirira mu buzima bashaka kumenya icyo utekereza igihe utabavuguruje mu mivugire yabo.

Nubwo rwose umuntu muri kumwe yaba akurambiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kubyijujutira cyangwa kumurakarira bizakugiraho ingaruka zitari nziza mu buzima bwawe kuko bizatuma ugaragara nabi muri rubanda. Ugomba kugerageza guca bugufi mukabana mu mahoro.

3. Kwitondera amarangamutima yawe

Ni byiza kwibuka ibibazo bishobora gusembura amarangamutima yawe n’uburyo ubigenzura. Iyo ibi byananiranye nibwo usanga abantu batangiye kugufata nk’umusazi. Ntuzatume umujinya wawe ugera ku kigero aho utabasha kuwuhagarika.

Niba kandi hari umuntu wakurakaje bikabije, gerageza kubyirengagiza kugira ngo ingaruka zitaza kugera kuri buri wese muhura.

Rimwe na rimwe urenzaho ugaseka ukanazunguza umutwe mu gihe uri kuganira n’abandi kandi wababaye. Patel yagaragaje ko uru ari urufunguzo rw’ubuzima bugufasha kumenya uburyo bwo kubana n’abantu.

3. Ntukihererane ibintu kandi aho biri ngombwa ufate akaruhuko gahagije

Akenshi ukutumvikana hagati y’umuntu n’undi biterwa n’imyumvire yabo itandukanye. Kwegerana no guhana umwanya wo kuganira bituma mwisanzuranaho.

Gerageza kutayoborwa n’umujinya, kutishimira abandi ntibigomba kukugira imbata kuko n’abo bashobora kukwishyura bakanarenza ikigero wabikozeho.

Mu gihe ushatse akaruhuko jya ugafata, ni uburenganzira kwanzura umwanya nyawo wo kuganira. Mu gihe wumva ko wakoze cyane fata akanya usohoke ujye kuruhukira ahantu wumva hakunogeye hatuje.

5. Garagaza ibyiyumviro byawe utuje kandi wifashishe umukemurampaka mu kibazo ugize

Ubusanzwe, uburyo twitwara ku bandi bufite akamaro cyane kurenza ibyo tuvuga. Niba umuntu akurambiye mu buryo bugaragara kandi ukabona bishobora guteza ikibazo gikomeye Patel avuga ko aricyo gihe cyo gutobora ukavuga.

Ushobora kwerura ukamubwira uti “Ndumva rwose ndambiwe n’ibyo uri kunkorera, kubw’ibyo ndumva wahindura imyitwarire yawe. Iyo ugusha ku ntego ku byo ushaka kuvuga biba byiza kuko abantu batakwitiranya kandi bakanishimira kukugezaho ibitekerezo byawe nta rwicyekwe.

Uburyo bwo kureba umuntu wifashisha nk’umuhuza mu mpaka zawe n’abandi ni igitekerezo cyiza, kubera ko aba ashobora kuzana impinduka bitewe n’uko we nta ruhande abogamiyeho. Ntukwiye kwikura mu nshuti zawe ngo ni uko mudahuza ahubwo ugomba kureba uburyo buboneye bwo kubitwaraho mukabasha gukorana nta kwishishanya.

6. Guhitamo iby’ingenzi

Rimwe na rimwe hari igihe biba byiza kugira ibyo wirengagiza, ntabwo ariko ibintu byose biba bigufitiye agaciro. Ugomba kwibaza niba bikwiye ko ugirana ubucuti burambye n’umuntu runaka cyangwa se ko imbaraga zawe zose ugomba kuzikoresha ku mirimo yawe n’ibindi byose ujya uhugiraho.

Kuri iyi ngingo Patel yavuze ko biterwa n’uko ikibazo kiba kigaragara, ati “Cyaba ari ikibazo kizakemuka mu maguru mashya cyangwa kizafata igihe” niba ari ikizatinda byaba byiza imbaraga zawe zose ukizerekejeho.

7. Ntugatsimbarare ku byabaye

Ubonye ko hari umuntu ukomeje kukubangamira ashingiye ku mbaraga nke zawe, ntugahekenye amenyo cyangwa ngo uhangane na we kuko bishobora kukugiraho ingaruka.

Ibi biha imbaraga uwo mutavuga rumwe kuko umugambi we uba wagezweho. Aho kubikora rero, wahindukira ugaca bugufi maze ukinjira mu ruhando rwo kubabaza ibibazo bigamije ubwiyunge no gushyira hamwe.

Nibatangira kugutuka ba intandaro yo kubazanamo ituze kandi igihe bashaka ko ububaha bamenyeshe ko bagomba kuguha urugero rwiza rw’ibyo bifuza kuri wowe.

8. Kwibuka ko ari wowe ugenga ibyishimo byawe

Mu gihe hari umuntu uri kuguhangayikisha, biba bikomeye kwagura intekerezo zawe ngo urebe icyakorwa. Nyamara, ntugomba kwemerera buri umwe ngo akubuze kugera ku ntego zawe cyangwa kwishima kuko iyo bibaye anezezwa no kubona wihebye.

Ni wowe ubwawe ugomba kugenzura ibyiyumviro byawe. Ukareka kwigereranya n’abandi ahubwo ukiyibutsa ibyo wabashije kugeraho byiza bikongerera imbaraga zo gukomeza, wirinda ko hari abaterwa ishema no kukubonana ishavu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Egide 2017-06-02 00:40:33

Inama nziza kbs

2
Blaise NDANDHAR 2017-05-29 13:13:43

izi nama ni nziza cyane kbsa. kuko muri iyi minsi dufite ikibazo kimibanire mu Bantu Ku rwego rwuko kubera kutabasha kuyobora umujinya wacu usanga umwe yishe mugenzi we kandi nyuma akabyicuza. ntekereza rero kandi ntashidikanya ko iyi nzira cg ibitekerezo bya Patel ari inzira nziza yo gutsinda ibi bibazo. murakoze cyane Ku bw’ iyi nkuru.

3
Charles 2017-05-29 06:47:48

Titre y’inkuru n’ibyo mwanditsemo bihuriye he?????

Kwamamaza