IGIHE

Gahongayire yahinduriye ubuzima umwana yasanze ku muhanda acuruza imineke aniga (Amafoto)

40 8-07-2019 - saa 20:41, Uwiduhaye Theos

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gahongayire Aline, yagize ikiniga nyuma yo gushyikiriza umuryango w’umwana witwa Ufitikirezi Shadia w’imyaka 15, yasanze ku muhanda ari kwiga, anacuruza imineke.

Gahongayire yahuye na Shadia ku wa 13 Gicurasi 2019 kuri sitasiyo ya lisansi saa moya z’umugoroba afite amakaye n’igikombe cy’icyayi arimo kwiga anacuruza imineke.

Yagize amatsiko yo kumubaza impamvu ari kwigira aho hantu mu gusubiza avuga ko aba yahagiye kugira ngo afashe umuryango we.

Ati “Mba naje gucuruza imineke kugira ngo mbashe gufasha mama wacu kuturera jye n’abavandimwe banjye. Ngurisha imineke ngo bimfashe kwishyura ishuri hanyuma rero ku bw’ibyo mu gihe ntegereje abagura nkaba nsubira mu masomo mba niriwemo ku ishuri.”

Uyu mwana yakoze cyane ku mutima Gahongayire ajya kumusura iwabo bamutekerereza ubuzima babayemo arababara cyane, kuko yasanze we n’abavandimwe be batatu se yarabatanye nyina mu myaka umunani ishize.

Yababajwe cyane n’inzu bari babanyemo idafashije barara kuri matela ntoya kandi ishaje bimutera ishyaka ryo kubafasha mu buryo bufatika abinyujije mu bukangurambaga “Weforlove”.

Umubyeyi wa Shadia acuruza imbuto bikamufasha kwishyurira abana ishuri n’ubwo biba bitoroshye.

Mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 ishize rwibohoye, Gahongayire n’inshuti bahuje imbaraga bashyikiriza uyu muryango inzu iherereye i kinyinya bawukodeshereje irimo ibikoresho nkenerwa by’ibanze nk’utubati, ibitanda, ibiryamirwa n’ibindi.

Gahongayire yavuze ko ubu umubyeyi wa Shadia ari gushakirwa igishoro kugira ngo akomeze umurimo w’ubucuruzi bwe ariko noneho awukore mu buryo bwagutse.

Shadia na we yabonye abazamufasha kwishyura amashuri ye yisumbuye, ndetse na barumuna be bakarihirwa kugeza basoje abanza.

Mu gikorwa cyo gutanga iyo nzu, Gahongayire yagize akanyamuneza araturika ararira mu gihe uyu muryango na wo washimishijwe n’urukundo weretswe.

Uyu muhanzikazi washimiye abamubaye hafi mu gukusanya ubushobozi yavuze ko “Kubona Shadia ari ahantu heza numvise meza nk’umugore ubyaye.’’

Muri gahunda ye ateganya gukomeza gufasha uyu muryango ubuziraherezo.

Ubukangurambaga bwa ‘‘#Weforlove’’ bwanakusanyirijwemo ubushobozi bwifashishijwe mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza uwo muryango.

Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Ndanyuzwe’ yavutse ku wa 12 Ukuboza 1986, aheruka kumurika album ye ya karindwi yise “New Woman”ku wa 27 Ukwakira 2017.

Mu 2018 uyu muhanzikazi yatangije ibitaramo yise Ineza Tour bifite intego yo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ‘‘Ineza Foundation”.

Gahongayire yagize amarangamutima menshi mu gihe Shadia we yarize amarira y'ibyishimo nyuma yo kugezwa mu nzu nshya we n'abavandimwe be bakodesherejwe
Wari umunsi w'ibyishimo
Abavandimwe ba Shadia bari bafite akanyamuneza ku maso
Ubuzima bwa Shadia n'umuryango we bwatangiye guhinduka
Alain Numa atanga ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa cyabereye i Kinyinya
Gahongayire yari aherekejwe n'itsinda rigari ry'inshuti ze
Gahongayire ubwo yasuraga umuryango wa Shadia yahise yiyemeza gutangiza ubukangurambaga bugamije gukusanya inkunga yo kubakura mu buzima bugoye
Uyu muryango wari ubayeho mu buzima bugoye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
G.p 2019-07-10 22:49:55

Mukobwa w’Imana obtuse birashira.umuntu abaho amaherezo agapfa.icyo nsaba Imana data watwese,nukukwifuriza iherezo ryiza.

2
Aibrahim Ngizwenayo 2019-07-10 06:39:56

Ubundi gahongayire. Imirimoye ituma tuguma kumukunda. Kdi. Imana izayimuhembera kubwiki gikorwa. Gishobora bake gusa tumusabiye imbaraga numugisha kumana.

3
Murerwa 2019-07-10 01:10:01

Ndagushimiye cyane wowe Gahongayire iyinkuru ndibonye nanjye amarira aratemba nukuri ibi lmana ijye ibyibuka igihe wahuye nikibazo murakoze.

4
Yvette Uwingabire 2019-07-09 23:13:29

Yooooo Amarira aranyishe
Uwiteka asubize aho mwakuye kandi ahe numugisha imirimo yamaboko yanyu abahe nubundi ubushobozi now gufasha nabandi benshi

Mbega binejeje

5
Cyuma Gumiiriza 2019-07-09 21:59:13

Ntago nabo amagambo yo kuvuga,ariko ndizerako imbuto Bibiliya ivuga kwera Gahongayire abaye urugero Rwiza🙠🙠🙠ðŸ™

6
Uwera Louise 2019-07-09 11:57:34

Mbuze icyomvuga gusa imirimo yabera izibukwa imbere y’Imana mbasabiye umugisha wiburyo nibumoso kuko Imana ikunda abatera abandi ibyishimo ntihakajyire ikibi cyiyisi kibageraho

7
Anselme 2019-07-09 07:59:41

Mwarakoze cyane kuri icyo gikorwa kiza kandi aho mwavanye Imana izahasubize ibikubye kabili

8
Mimi 2019-07-09 06:10:37

Warakoze Gahongayire, n’abandi bose bitanze Imana ibongerere ku ho bavanye incuro zirindwi, buri wese imuhe gusubizwa ku byifuzo afite. AMEN

9
Freeman 2019-07-09 05:57:52

Icyo nicyo gikorwa cyiza twakumva Ku ba "star" bo mu Rwanda atari kwirata gusa ibyo batunze.Gahongayire, ndagushimura icyo gikorwa wakoze kuko ubahaye icyizere mu buzima.

10
Kelly Ghali 2019-07-09 05:11:52

Aline Gahongayire warakoze kandi Imana iguhe umugisha, Izakugororere byiza wafashije uno muryango ndetse n’Ubutumwa bw’Indirimbo zawe zifasha abantu

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza