IGIHE

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umugabo wawe aryamana na bagenzi be

7 13-08-2019 - saa 18:12, Iradukunda Serge

Usanga akenshi umugore akunda kwibaza niba umugabo we ashobora kuba amuca inyuma, ugasanga afuhira ubucuti budasanzwe ashobora kugirana n’undi mugore nyamara ntatinde ku mubano agirana n’abandi bagabo kuko aba yumva ari ibisanzwe.

Susan ni umugore w’imyaka 51 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasangije ikinyamakuru Huffington Post uko yamenye ko umugabo bari bamaze imyaka 10 babana yaje gusanga ari umutinganyi.

Ati “Mu gihe kigera kumyaka 10 tubana, naketse ko haba hari umubano wihariye afitanye n’undi mugore kuko namwumvise avugira kuri telefoni ibijyanye no kubyina mu kabari, gusa nza kumva ijwi ni iry’umugabo. Ijoro rimwe twagiye mu karuhuko turi kunywa mbimubazaho, yansubije ko buri gihe abona abagabo bamukurura.”

Ugendeye ku buhamya bwa Susan bigaragara ko muri iyi minsi bisigaye bigoranye kumenya uwo umugabo wawe ashobora kuba agirana na we umubano werekeye ku mibonano mpuzabitsina, kuko ushobora gukeka umugore ugasanga ni umugabo.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umugabo wawe cyangwa umuhungu mukundana ashobora kuba akunda abagabo bagenzi be.

Ntashamadukira abandi bakobwa

Kubona umuhungu mukundana cyangwa umugabo wawe adashamadukira kureba abandi bakobwa cyangwa abagore, ushobora kumva ko ari byiza, aguhesha ishema, gusa ibi iyo bikabije ntibiba bisanzwe.

Abagabo benshi birasanzwe ko baragarira umuntu w’igitsina gore cyane iyo ari mwiza cyangwa yambaye imyenda igaragaza uko ateye. Nubona umuhungu mukundana, umukobwa nk’uyu amunyuzeho bigasa nk’aho atanamubonye, uzamenye ko bidasanzwe.

Arangarira abagabo

Umuhanga mu by’imitekerereze Joe Kort yavuze ko uburyo bwiza bwo gupima ibi ari igihe muri ku mucanga (beach).

Uyu muhanga yavuze ko abagabo batari abatinganyi, igihe muri ku mazi barangarira abagore ndetse ukagira ngo ntibabona ko hari abagabo bahari, mu gihe abatinganyi bo bahanga amaso abagabo bahari gusa, bakabikora mu buryo bagerageza kubihisha?

Yanga abatinganyi

Nubona umuhungu mukundana cyangwa umugabo wawe agirira urwango abatinganyi cyangwa akakubwira ko atabishimira, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko na we ari we, urwango abagiririra akaba ari nk’uburyo bwo kwirwanaho ngo hatagira ucyeka ko ari we.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Asoumani 2019-08-14 03:33:16

Nge ntakibazo mbonamo kuko abaryamana bahuje ibitsina n’abantu nk’abandi kandi bakwiye kubahwa mbere na mbere.

Ikindi abanyarwanda dukunda kuneka no kwivanga cyane m’ubuzima bw’abandi. Tureke kwivanga mubitatureba ahubwo turebe ibyo duhuriye kandi bidufitiye akamaro

Leta nishyireho ingamba zikomeye zituma abantu batabangamirwa n’uko bateye cyangwa ngo bahohoterwe kubera ibi cyangw biriya

Dukeneye amahoro no kumvikana. Niba umugabo aziko akunda abagabo nabibwire umugore we hakiri kare cyangwa areke kumushaka

Hari abagore n’abo biryamanira hagati yabo kandi bimaze gufata intera nini. Murekere aho kwicyekacyeka no gucyeka abandi.

2
IBYO SI IBYACU 2019-08-14 03:25:11

Ibi ni ibyo gushyushya y’Aagore gusa! Umugabo wese wanga ubutinganyi, kandi akaba adashurashura ch ngo ashukurire abandi bakobwa, ntibivuze ko aba ari umutinganyi! Hari igihe umuntu aba ashishikajwe na business ze n’urugo rwe, naho ibyo bitindigasani byose ntacyo bimubwiye!

3
Itorero ry'ukuri 2019-08-14 00:43:03

Maze abantu barangiza ngo Yesu ntiyabayeho, ngo Loti ntiyabayeho, ngo Sodoma na Gomora ntibyarimbutse. Ariko ukuri kwabyo bazakwibonera muri iyi minsi.

4
Nduwumuremyi Abdou 2019-08-13 22:48:15

Ntibisanzwe gusa natwe ntitukabwirwe gusa ahubwo nubushoshozi buzemwo kuko ni nkinama baba batugiriye ntabwo aba ari Ihame ngo bibemwo urwikekwe hagati yacu gusa icyo mpamya nuko nabyo Bibaho.

5
[email protected] 2019-08-13 18:34:00

Jay polly afungurwa bamuteguriye concert yo kumwakira azaasinze yaboze ashiduka ari gusomanira na bull dogg kuri stage hhhh... ba DJ marnaud, ba the ben, ba meddy ba green p ba bull ba buravan mbese hafi ya bose wa mugani wa mbazumutima birahwihwiswa ko bakururwa n’abatype! ark nta n’ibirenze iriya ni sexual orientation nuko abanyafrica basobanukirwa ibintu batinze tuzabimenyera.

6
Ntare 2019-08-13 16:54:07

Igihe namwe musigaye mubona kuri budget yaba PD se? Ko mbona promotion ikataje? Nimutwigishe iri terambere natwe tube nk’ahandi.

7
mbazumutima 2019-08-13 13:04:12

Niba hari ikintu cyafashe indi ntera ni ubutinganyi! mumyaka 10 abantu hafi ya bose bazaba bitinganira! aba bastar [hafi] ya bose baratingana! abakinnyi ba foot, basket, volley abaterura ni ibindi bindi simvuze abanyeshuli muri za interna abasilikare, abapolice....gusa twivanemo imyumvire y’ubuhezanguni niba ari mahitamo yabo ntakundi.

Kwamamaza