IGIHE

Apôtre Mignone agiye gusangiza abagore bari mu buyobozi uko bakubaka ingo zabo neza

14 15-07-2019 - saa 21:55, Muvunyi Arsène

Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignone Kabera, yatumiwe mu munsi uzahuza abagore n’abakobwa aho azatanga ikiganiro cyigisha abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi uko bakwiye kwitwara kugira ngo bubake ingo neza.

Ni mu gikorwa cyiswe #TheCookme Domestication || Beauty cyateguwe na Igihozo Mirelle uyobora Umuryango witwa Pearls Corner Organisation.

Kizahuza abagore n’abakobwa tariki 24 Kanama 2018 muri Lemigo Hotel, aho bazahabwa inyigisho zitandukanye nyuma bakagira umwanya wo guteka nk’umwe mu mirimo yo mu rugo ikunze gukorwa n’abigitsina gore.

Igihozo Mirelle yabwiye IGIHE ko Apôtre Mignone azatanga ikiganiro cyerekeranye n’uburyo bwo kubaka ingo mu buryo burambye cyane cyane yibanda ku bagore bafite imyanya ikomeye mu buyobozi.

Ati “Apôtre Mignone we azakora ku bagore bari mu buyobozi bw’ikintu runaka. Kuko umugore aragenda akayobora yagera no mu rugo agashaka kuyobora kandi si we mugabo. Ni uburyo ushobora kujyanisha ubuzima bw’akazi n’ubuzima busanzwe mu rugo ku bagore.”

Intego y’uyu mukobwa ni ukuramira ingo z’iki gihe zugarijwe na za gatanya rimwe na rimwe zishobora guterwa n’abagore bateshutse ku nshingano.

Igihozo Mirelle na we yavuze ko atazatanga ikiganiro gitegura abakobwa kuzavamo abagore bazubaka ingo zigakomera.

Uretse ibi biganiro biganisha ku kubaka umuryango, hazatangwa n’ikindi bigizwemo uruhare na Ashimwe Christine, aho azagaruka ku ndwara zikunze kwibasira abagore zikanabahitana [umutwe, umutima] ziterwa no kutiyitaho.

Ashimwe aheruka kwitabira Inama mpuzamahanga ya Thrombosis 2019 yabereye mu Mujyi wa Melbourne muri Australia. Yatanze ikiganiro ku ndwara yo kuvura kw’amaraso gukabije izwi nka ’Thrombosis’, ikunze kwibasira cyane ab’igitsina gore.

Ashimwe yashinze Ishyirahamwe rya Rwanda Clot Awareness Network rigamije kumenyekanisha Thrombosis ngo abantu babone uko bayirinda.

Mu bushakashatsi yakoreye ku bagore batwite mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya Gisirikare na CHUK mu 2017 yasanze mu 150 babajijwe, 14 aribo bayizi.

Thrombosis yica abantu batayizi kuko ifata umuntu agatangira yumva igice kimwe cy’umubiri kimurya, akaza kumera nk’ubuze umwuka, agatangira gukorora ku buryo iyo atinze kubona ubuvuzi ashobora guhera umwuka.

Iki gikorwa cya Igihozo kizajya kiba buri mwaka ariko insanganyamatsiko ihinduke. Iy’uyu mwaka ikaba ari “The Mara Woman” bisobanuye umugore w’imbaraga mu bwenge no ku mutima.

Igihozo Mireille wateguye iki gikorwa yari mu bakobwa biyamamarije mu Irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019. Yari ashyize imbere umushinga wo guteza imbere ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Ni umukobwa w’imibiri yombi ufite ubwiza karemano kandi ucisha make, afite imyaka 22 y’amavuko. Yize Ubugenge, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux.

Igihozo afite impano nyinshi zitandukanye zirimo kuririmba, kumurika imideli, kuyobora inama, guhanga imyenda, kwandika ndetse no gufotora.

Apôtre Migone Alice azasangiza abagore bari mu nzego z'ubuyobozi ibanga ryo kubaka urugo
Igihozo Mirelle yiyemeje guhuriza hamwe abagore n'abakobwa mu rwego rwo kubaka umuryango
Apôtre Alice Mignone Kabera ni Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries
Abagore n'abakobwa bazahabwa ibiganiro bitandukanye, banateke
Ashimwe Christine na we ari mu bazatanga ikiganiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Yvette 2019-07-18 12:32:29

Cyigikiye iki gikorwa cyane kuko aba ni abagore bafite icyo batanga Kandi gikomeye ukurikije n’ibyo bagezeho,
Ahubwo reka nshake itike💃

2
Yvette 2019-07-18 12:21:28

Iki gikorwa cyateguwe ni ingenzi cyane Kandi ndahamya ntashidikanya ko kugira umuntu nka Apotle Mignone Kabera bizabera inyungu ku bagore n’abakobwa bashaka kuba abadasanzwe!

3
gaga 2019-07-16 15:16:34

none se ko byabatangaje? mufite amakuru ko byamunaniye kubaka urwe??

4
Kasimu 2019-07-16 09:00:33

Abanyarwanda bapfa guhurura ubu bazahurura. ntaw’utanga icy’adafite. ikindi abantu bage bamenya gushishoza mbere yo guhurura. ibi usanga ari marketing umuntu aba yikorera gusa ntakindi kigamijwe. hari abagore banambanye n’abagabo babo mubukene bukabije kandi barubaka ingo zirakomera kubera kwihanganirana. abo nibo bagira icyo bigisha bagenzibabo,naho aba bari bafite byose ariko bagasenya ukwihangana kwabo nihafi ya ntako.

5
Amahoro 2019-07-16 07:05:50

Hahaha iyi ni comedie rwose! Ati Mignone yigishe uko ingo zubakwa!!! Slayinga slayinga pastor!

6
Moses 2019-07-16 05:19:03

Hhahaha ubu koko Mignone niwe ugiye kwigisha abandi uko ingo zubakwa neza!!!! Cyokora Imana igye ikomeza itugirire ibanga pe!!

7
Moses 2019-07-16 05:18:54

Hhahaha ubu koko Mignone niwe ugiye kwigisha abandi uko ingo zubakwa neza!!!! Cyokora Imana igye ikomeza itugirire ibanga pe!!

8
Moses 2019-07-16 05:18:41

Hhahaha ubu koko Mignone niwe ugiye kwigisha abandi uko ingo zubakwa neza!!!! Cyokora Imana igye ikomeza itugirire ibanga pe!!

9
Rukomeza 2019-07-16 01:07:52

none se bavandi uyu azigisha iki koko, dore icyo nkundira itangaza makuru niki!!! abagore byo bakwiye guhura bakaganira uko bakwirinda ama divoruse yateye aha hanze nuko bagerageza muburinganire dushyikiye twese bakubaha abo bashakanye nabo bityo imfu zo mungo zizagabanuka gusa numva twabiharira leta kuko nabanyamdini nabo si shyashya ahubwo hagakorwa ubukangurambaga nabantu bizobere mumyubakire yingo apana abasatuzi( abagoreka ijambo ry’Imana)

10
Kazungu 2019-07-16 00:59:38

Ahh azasangiza abandi ibyamunaniye kubahiriza se? Ntawutanga icyo adafite pe!!!! ndumiwe koko!!!! wananirwa kubaka urugo ukajya kwigisha abandi uko bubaka? Imana itabare rwose.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza