Amayeri abatabona bakoresha ngo nibura ibyangombwa byabo byakirwe mu gupiganira akazi

1 19-08-2017 - saa 12:23, Tombola Felicie

Bitewe n’uko abatabona bagihura n’inzitizi z’ababafata nk’aho ntacyo bashoboye ndetse bakababaca intege igihe bagize icyo batangira gukora, ubu noneho bavuga ko batangiye kwiga amayeri y’uburyo ibyangombwa byabo byakwakirwa bakagera ku rwego rwo gupiganira imyanya y’akzi.

Muri 2008 nibwo abatabona mu Rwanda batangiye kwinjira muri kaminuza kugira ngo babashe kwiga nka bagenzi babo babona nk’uko no mu bindi bihugu bikorwa.

Nubwo Ihuriro Nyarwanda ry’Abatabona mu Rwanda rivuga ko nta barura ryabayeho nibura abarangije kaminuza kuva muri 2008 bashobora kurenga 100 ariko ababona akazi bakaba mbarwa dore ko ngo batanahabwa amahirwe yo gupiganwa.

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda ry’Abatabona hagarutswe ku nzitizi abatabona babashije kwiga bahura na zo haba mu nzego za Leta n’abikorera, ikaba ariyo mpamvu bize amayeri mu gushaka kwerekana ko bashoboye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’abafite ubumuga cya Masaka, Mukeshimana Jean Marie Vianney ati “ Uyu munsi ikibazo dufite ni uko abarangije kaminuza bafite ubumuga bwo kutabona, iyo bagiye gusaba akazi babohereza muri bya bigo n’ubundi by’abantu bafite ubumuga.Iyo bagiye gusaba akazi ahandi abenshi ntibanabashyira ku rudonde rw’abazahatana kubera ko ari bo bijyaniye amadosiye.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ntabwo tukijyanira ibyangombwa, ushaka umuntu akayijyana yayigezayo, bakazatoranya ariko umuntu batamuzi, yajya gukora ikizamini nabwo induru zikavuga.Ayo ni amayeri kuko iyo ugiye wijyanye aho kugira ngo barebe ibyangombwa ufite babanza kureba ubumuga ufite,ugasanga gutoranya birangiriye aho bitewe n’ubumuga.”

Mukarwego Betty, umuyobozi uhagarariye abagore mu Ihuriro Nyarwanda ry’Abatabona akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Uburezi, avuga ko ahandi iyo utabona atsindiye akazi ahabwa uzajya umwunganira kuko ibintu byose ahura na byo bitaba biri mu nyandiko zabagenewe.

Ati “ Aho nakoraga muri Kenya iyo watsindiraga akazi baguhaga undi muntu ugufasha nk’igihe cyo gusoma ibitabo, gukosora abanyeshuri badakoresha iyo nyandiko niba uri umwarimu.”

Yakomeje avuga ko bitewe nuko abafite ubumuga bwo kutabona batagira byinshi bibarangaza, umurimo wabo bawukora neza,

Ihuriro Nyarwanda ry’abatabona risaba ko no mu bikorera ndetse no mu nzego z’ibanze abatabona bafatwa nk’abandi na bo bagahabwa amahirwe.

Mukarwego Betty wigisha muri Koleji y'Uburezi akaba akuriye komite y'abagore mu nteko nyarwanda y'abatabona
Mukeshimana Jean Marie Vianney, uyobora ikigo cy'abatabaona cya Masaka avuga ko bize amayeri ngo bemerewe gupiganwa
Ugiriwabo Julienne uhagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Kimironko avuga ko hakiri inzitizi zo kumva utabona yakorana n'abandi badafite ikibazo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
cadeux 2017-08-19 10:02:26

ntago bavuga abatabona ubihundure nabafite ubumuga bwo kutabona Uri kutuvanga

Kwamamaza