IGIHE

Amagambo akomeye ya Miss Aurore kuri se witabye Imana

5 30-08-2019 - saa 08:10, Uwiduhaye Theos

Miss Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 yavuze amagambo akomeye kuri se Ladislas Kayibanda washyinguwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiye Imana muri uku kwezi.

Uyu mubyeyi washyinguwe yasigiye benshi agahinda, yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye mu Mujyi wa Portaland kuri uyu wa 28 Kanama 2019 witabirwa n’abanyarwanda batuyeyo n’inshuti zabo.

Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe.

Ni umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 na Hirwa Henry wari umuririmbyi mu itsinda rya KGB nawe witabye Imana.

Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa buhekejwe n’amashusho yo gushyingura umubyeyi we Miss Aurore yagize ati “Nabuze data, umurinzi, umujyanama, inshuti magara, uwo nareberagaho n’intwari nyayo; ariko ijuru ribonye umumalayika uzajya andeberera.”

Kayibanda Ladislas yatabarutse nyuma y’uko umukobwa we Mutesi Aurore yari amaze igihe gito asezeranye imbere y’amategeko na Mbabazi Egide muri Nyakanga 2018.

Mutesi Kayibanda Aurore, mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera; yavukiye i Burundi (Bujumbura) mu 1992, akaba umuhererezi mu bana bane.

Amashuri y’incuke yayigiye kuri Petit Prince (mu Mujyi wa Kigali), aho yanakomereje amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane, akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya Kimisange ari naryo yashorejemo amashuri abanza.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yacyigiye kuri Saint Joseph i Nyamirambo, ayakomereza muri ETO Muhima aho yavanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi.

Mutesi Aurore yasezeye ku mubyeyi we n'agahinda kenshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
p 2019-08-30 13:00:29

Iyi industrie autour de la mort, iteye ikibazo mu gihugu cyacu.
Umuntu aba yigendeye, ibi bindi, harimo gukabya.
Ntitubishima rero.

Imana imwakire mu bayo.

2
M. R. D.Y 2019-08-30 11:21:59

Musoda!!!!!!!!!

Uragoye kbsa

Esubwo Imana bwo urayizera ??ko ibaho Uruwo gusengerwa .

Imana ikomeze yakire Roho zabacu
Umunsi wumuzuko tuzababona.

3
Aboje 2019-08-30 05:25:19

Mukomeze kwihangana

4
Geoffrey 2019-08-30 03:43:55

Famille Kayibanda inshuti zanyu ni mukomere mubihe bikomeye murimo ,gusa harikizere cyo kuvanwaho kwimibabaro .kandi Yesu aribugufi

5
Musoda 2019-08-30 03:14:16

Abasigaye nimwihangane. Urupfu rutwigisha iki twe abasigaye? Kuli bamwe baravuga bati La boucle est fermée. Abandi NGO tuzahurira mwijuru.
Abasigaye urupfu rutwibutse kubaho neza mugihe tukiri mu buzima kuko uko njye nemera ko iyo umuntu apfuye aba atagiye mwijuru. Kuki se murira kandi muziek ko agiye aheza ? Dutinya urupfu kuberako Ali rubi. Ibyabarokore sinjya mbyizera.

Kwamamaza