IGIHE

Urugendo rwa Namana wabaye mu baforomokazi ba mbere, akirukanwa azira kuba Umututsikazi

12 15-07-2019 - saa 10:58, IGIHE

Namana Séraphine w’imyaka 82 ni umwe mu banyarwandakazi ba mbere bize ubuforomo, abukoramo imyaka myinshi nubwo atagize amahirwe yo gukomeza uyu murimo yakundaga kubera amateka y’ivanguramoko igihugu cyanyuzemo.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 25 rumaze rubohowe ubuyobozi bubi, Namana ashima Perezida Paul Kagame n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko nyuma y’ibizazane yanyuzemo, yongeye kwiyubaka ubu ni umukecuru wikorera adahutazwa, atunze umuryango we.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE aho atuye mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, anagaruka ku buzima bwe bushya kuko nubwo yavukijwe gukomeza ubuforomo yize, ubu ni umucuruzi w’amata ndetse yahawe izina rya ‘Zirakamwa’.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho:

IGIHE: Uri umwe mu banyarwandakazi bagize amahirwe yo kwiga ubuforomo bwa mbere. Byagenze bite?

Namana : Nabanje kwiga mu ishuri nderabarezi i Save, ni ryo shuri ry’abakobwa ryari rihari rikuru, sinaharangije ariko nizeyo imyaka ine, hanyuma baje gushaka abantu ngo batangire ishuri ry’ubuforomo (Ecole Infirmière), baje gushaka abanyeshuri aho i Save, i Nyanza naho hari Ecole Ménagère naryo ryari rikuru ry’abakobwa, no ku Nyundo, naryo ryari ishuri ry’abakobwa.

Ni uko naretse ibyo kwigisha njya muri ishuri ry’ubuforomo, niga amashuri yaho ndayarangiza, narangije mu 1958. Nari umuhanga [aseka…] uzi ko narangije mfite amanota 82%? Nari umuhanga rwose, nari uwa mbere, narangije ndi uwa mbere muri Ecole Infirmière.

IGIHE: Ni ibihe bibazo wahuye na byo mu myigire y’icyo gihe?

Namana : Umuryango navukagamo wari wifashije, data yabanje kuba Su-Shefu (Sous-chef) ariko nyuma baje kumuhagarika, twari mu rugo rwifashije, twiga, ariko usanga nyine bitumvikana ko abakobwa biga, ku buryo hari n’igihe navuye ku ishuri data ngo yaranshakiye umugabo [aseka…] yaranshakiye umuntu tuzabana, wo kundongora, sinabyitaho.

Hanyuma nsubira ku ishuri ikiruhuko kirangiye, [data] ngo aza yiyahura ati ‘wa musazi yagiye? Bumvaga ntacyo bibabwiye kubona umukobwa akunda kwiga icyo gihe.

IGIHE: Watangiye akazi k’ubuforomo i Kabgayi ryari?

Namana : Muri icyo gihe bigaga banakora, bakiga bakora mu bitaro. Ubwo natangiyeyo mu 1954, tukiga dukora kugeza urangije. Nararangije icyo gihe ndanahakora, hari umubikira wari umuyobozi w’inzu y’ababyeyi baho, aza kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, ararwara.

Icyo gihe narakoraga bisanzwe, noneho muganga ansaba gufata inshingano z’ubuyobozi, ubwo nayoboraga Maternité y’i Kabgayi muri za 1958, 1959, 1960. Mu 1962 nibwo nashyingiwe, nshyingiwe ino naje kuhaba, nkora hariya mu nzu y’ababyeyi muri CHUB, ndetse mba n’umuyobozi waho.

Kuvura ntako bisa kuko wumva umutima ari ho uri, iyo ugize Imana ukabona uramubyaje, abyaye neza, urimishima, akana kavuka kananiwe ukakongerera imbaraga, ukabona kabayeho. Abagore bamwe ubu barapfuye ariko bagiye bampa abana babo bati ‘uyu ni uwawe rwose ugomba no kumubyara mu batisimu.’

IGIHE: Wavuye mu kazi bigenze bite?

Namana : Nyuma batangiye politiki yo kugabanya abatutsi bari bafite imyanya igaragara, ni ubwo buryo banyirukanye mu 1966. Baranyirukana, abari bankuriye bohereje telegaramu (ubutumwa) ngo nibampagarike.

Icyo gihe hari hakiri abazungu, babanza kwanga ngo ese turamuhagarika yakoze iki? Barongera bohereza indi (telegaramu), ni uko barambwira bati mwali… nti ‘ese bite?’, bati ‘batubwiye ngo uhagararare’.

Ndaza ndicara, maze igihe gito mbona n’umugabo baramwohereje, yakoraga i Kigali, na we bamwirukanye, tuba aho dutyo dushakisha. Baratwirukanye, icyo gihe baranadufunga, politiki zari zitangiye. Baradushoreye n’umugabo, mu 1966 ngira ngo nari mbyaye gatatu, umugabo yafunzwe ukwezi njye nafunzwe icyumweru, baraturekura. Nyuma nibwo twakomeje kwishakashakira, nta murimo ntakoze.

IGIHE: Izina Zirakamwa ryaturutse he?

Namana : Mu 1995 nafashe icyemezo cyo gucuruza amata, nyacururiza hano iwanjye. Nafashe uruganiriro rw’inzu yanjye ndavuga ngo ngiye kuhacururiza amata. Naraje nshushanya ku rukuta umwana ufite inkongoro ari kunywa amata. Amata yanjye rero yari meza cyane, abantu bakaza kuyanywa barayakunda cyane nanubu kandi nuko barayakunda.

IGIHE: Gucuruza amata byakugejeje kuki?

Namana : Byangejeje ku iterambere cyane kuko nubatsemo amazu mato y’amacumbi abamo abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, nubatsemo inzu nkoreramo ubucuruzi bwa Restaurant, ntunze umuryango w’abantu barenga 10.

IGIHE: Ni iki ubwira abaforomokazi b’uyu munsi?

Namana : Ikintu mbwira abaforomo, abaforomokazi n’abaganga, ni uko bakomeza uwo murimo n’umutima wabo, erega ni umuhamagaro! Kugira ngo ukore kwa muganga ni umuhamagaro, ni umuhamagaro rwose kuko hari byinshi by’ibigeragezo, ariko bakore umurimo, bafashe Imana gukiza abantu wa mugani.

Namaze kubyara bwa mbere, nkajya mu bo nari nshinzwe hariya nkababwira nti ‘umva rero, nzongera kumva hari umuntu utoganya umugore uri ku nda, nzumva se hari n’umukubise urushyi kuko abona yitwaye nabi, nzabirukanisha.’

Nkabasaba ko bamenya kumva ko uwo muntu abari mu maboko kandi ko bagomba kumwitaho, bakamukurikirana kuko ni cyo baba bashinzwe.

Namana uyu munsi ni umucuruzi w'amata
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
UKURI-KUKURI 2019-07-16 13:34:30

Kuri wowe [ john ], ibyo uvuga ni ukuri! Jyewe nakuze mbona ABAFOROMO bose bakorana neza mu Bitaro, nta bya amako [HUTU na TUTSI] nigeze mbona!
Muri make ABAGANAGA bose, barakoranaga neza! Ikindi Mukecuru Seraphine Karekezi, yarengereye arakabya.
Ariko nkurikije ujyewe nzi uyu Mukecuru Seraphina Karekezi i Butare, yari umuntu mwiza rwose. Akaba ariyo mpamvu nyamukuru yabonye ABAHUTU bamuhisha muri 1994, kuko yabanaga na abantu bise neza.

2
UKURI-KUKURI 2019-07-16 11:56:06

Kuri wowe [Madame Seraphine Karekezi NYIRAMANA] ndakwibuka i Butare mu mugi wari umuntu mwiza. Ntakibi nigeze nkubonaho! Ikindi navukiye mu Bitaro bya Universite i Butare! Mama yambwiye ko, ari wowe wamubyaje nkabona ubuzima. Aho abimbwiriye narabikubwiye , mbona urasetse urishima cyane, wishimira ko nakuze. Ndakwibuka muri Pharmacie yawe i Butare, twazaga kugura imiti, ukanatuvura rwose kandi utwereka umutima mwiza.
Nshimishijwe nuko ukiriho, kuko amakuru yanjyeragaho bambwiraga ko, ABAGIZI ba nabi bakwishe muri 1994. Twese dukora amakosa kuko nta ntungane iba ku isi, ariko uri muri bake babanye neza na abantu bose, mu mujyi wa Butare.

3
john 2019-07-16 10:48:49

Mbona nta kuri gusesuye kurimo. Mu Rwanda rwose amaforomo b’abatutsikazi bari benshi bakorana n’abandi banyarwandakazi b’abahutu. Ugukabyabya si byiza ushaka kwerekana ko nta mututsi wize cyangwa ngo agire acyo akora mu gihugu.
Banyarwanda twirinde ibidahuye ni ukuri kandi ntibibuze kwamagana ibibi byabayeho. Ariko aha ntibihwanye n’ukuri urebye uko byari bimeze.

4
olivier 2019-07-16 09:35:01

Mukecuru wacu turamukunda

5
Tehsi 2019-07-16 02:59:59

Kuki uyu Namana atavuga ukuntu we muri ayo mashuri yigaga mo i Save na Zaza nta mwana w’umuhutu wari wemerewe kuyigamo?
Abahutu batangiye kwiga muri ayo mashuri mu 1957. Mbere yaho abatutsi bonyne ni bari bemerewe kwiga.

6
Andreya Rudatinya 2019-07-16 02:24:55

Igihe murakoze cyane!
Uwo mukecuru n’infura za cyera zitakiboneka!
Muzakomeze kudushakira nabndi baforomokazi ba kera.

7
tim 2019-07-15 09:13:06

Zirakamwa disi. Nta muntu wababye Huye utahazi.

8
HABANA Eric 2019-07-15 07:29:59

Ooooh Zirakamwa, uyu mubyeyi yaratureze twese ndetse nemera ko Imana izabimuhemebera. Ndemeza ko abantu bize muri Kaminuza y’U Rwanda (Former UNR), hafi ya bose bamuzi yaduhaga amata aryoshye y’ikivuguto, inshyushyu n’ibindi.... yareze imfubyi nyinshi atitaye ngo uyu avuka aha n’aha, kandi mu Genocide yakorewe abatutsi baramwiciye abana be hafi ya bose.

Mama ukwiye umudari w’ishimwe rwose.

9
Intore 2019-07-15 07:13:02

Ibi bintu ingoma z’abahutu zakoze, ni ukuba indashima kuko ingoma z’ubwami bavanyeho zo zitigeze zirangwa no kwironda, kuvangura cyangwa kwambura abantu uburenganzira bwabo. Mu ngando niko batwigishije. Banadusonurira ukuntu ubuhake bwari bwiza cyane, kuko uwabaga afite shebuja ahakwaho yamugabiraga akanamurengera igihe hari undi munyabmaboko umusagariye.

10
kabare william 2019-07-15 06:59:01

Inkuru y,uyu mukecuru irababaje ngayo amateka yacu abanyarwanda tugomba kuyemera uko ari,reka mbisubiremo ivanguramoko ryari ribi cyane muri icyo gihe tekereza nawe kwirukana umuforomo w,umwuga wabyigiye ngo n,umututsikazi!ubwo se uwamusimbuye ntiwasanga atari yarize ubuforomo?umwanzi w,ikiremwa muntu ni ubujiji,indwara,ubukene. kuba umututsikazi ntacyo byari kuba bitwaye bagombaga kureba umusanzu we yahaga abanyarwanda,ngenda rwanda warakubititse! gusa ndashima amahame ya F P R yarebye kure nta muhutu,nta mututsi nta mutwa. twese intero ni Ndi umunyarwanda <umuti usharira ukavura ab,ingeri zose>nta dose ugira,wanya gacye,wanywa mwinshi nta ngaruka ugira ni ndi umunyarwanda gusa.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza