Uturere twugarijwe cyane n’ibyago by’uko Ebola yahagera ni utwegeranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryo ku wa 19 Ugushyingo 2026, iyo minisiteri yagize iti “Nta gitaramo, iserukiramuco, inama cyangwa ikindi gikorwa nk’ibyo kizabera muri utwo turere hatabanje kuboneka uruhushya rwanditse rwa Minisiteri y’Ubuzima.”
Minisiteri yasobanuye ko ubwo yakazaga ubugenzuzi ku mipaka, yabonye ko abantu bakomeje kuyambuka, bamwe bakanyura mu nzira zitemewe. Ivuga ko ibyo byongera ibyago by’uko Ebola yagera muri Uganda, igakwira mu baturage ndetse ikagera no mu bindi bihugu.
Ingamba nshya zafashwe n’itsinda ry’igihugu rishinzwe kwitegura no guhangana n’ibyorezo zahise zitangira gukurikizwa. Izari zisanzweho na zo ziracyakurikizwa.
Abanya-Uganda batahuka bavuye muri RDC bazajya babanza gusuzumwa kugira ngo hamenyekane ibyago bafite byo kuba baranduye. Bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 21 cyangwa bitarure abandi bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima. Abambuka umupaka binyuranyije n’amategeko n’ababibafashamo bazakurikiranwa n’ubutabera cyangwa bahanwe hakurikijwe amategeko.
Abakozi b’imiryango y’ubutabazi bagomba kubanza kubona uruhushya rw’Umuyobozi Mukuru wa Serivisi z’Ubuzima mbere yo kwambuka umupaka. Uruhushya rw’uwo muyobozi ruranakenewe mbere yo kwinjiza muri Uganda umurambo cyangwa kuwuvana mu gihugu.
Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe, ingamba zo gukumira Ebola zakajijwe ku bagenzi bahagera n’abahaguruka. Mbere yo kurira indege, buri mugenzi agomba kuzuza ifishi igaragaza aho ashobora kubazwa, kugira ngo byorohere inzego z’ubuzima gukurikirana abahuye n’uwanduye mu gihe byaba bibaye ngombwa.





Ibitekerezo 0