IGIHE

Ubuhamya bwa Ilibagiza wakomerekejwe na Jenoside kugeza n’aho abona amoko mu mpinja

0 3-05-2024 - saa 13:42, Idukunda Kayihura Emma Sabine

Immaculée Ilibagiza ni Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko yicirwa ababyeyi be ndetse na bamwe mu bavandimwe be, ugaragaza ukuntu ubwo yari atarabona imbaraga zo kubabarira abakoze jenoside yabonaga n’umwana w’Umuhutu akamufata nk’umwanzi, ariko Imana iza kumusanga imwigisha imbabazi.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro kigaruka ku budaheranwa no kwiyubaka, yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Immaculée Ilibagiza uvuka mu Mataba ku Kibuye mu Ntara y’Uburengerazuba, ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugore unandika ibitabo yagarutse ku mateka ye y’urugendo rwo kwiyubaka n’uko yatangiye kwandika ibitabo bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyitwa “Left to Tell: Discovering God Amidst the Rwandan Holocaust” cyanakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.

Muri iki gitabo Ilibagiza avugamo uburyo yarokotse Jenoside yihishe mu bwiherero bw’urugo rw’umupasiteri wari Umuhutu bari baturanye. Agaragaza inzira igoye yanyuzemo mu minsi 91 yamaze muri ubwo bwiherero.

Mu gitabo ‘Left to Tell: Discovering God Amidst the Rwandan Holocaust’ hari aho Ilibagiza yanditse agaruka ku kuntu mu ijoro rimwe bari muri ubwo bwiherero yumvise induru hafi yabwo ndetse n’umwana urira, aho yatekerezaga ko abicanyi bishe umubyeyi bagasiga urwo ruhinja rwe ngo rupfire aho mu muhanda biciyemo nyina, umwana arara arira ijoro ryose.

Bwakeye uwo mwana yacitse intege byumvikana no mu ijwi rye yirirwa atyo, mu gicuku cy’ijoro ryakurikiyeho ntihongera kumvikana ijwi rye ariko Ilibagiza yumva imbwa zihunahuna atekereza ko zariye uwo mwana bimutera gutengurwa cyane, asenga asaba Imana ko yakira ubugingo bw’urwo ruhinja.

Nyuma Ilibagiza avuga ko uwo mwana yamuteye kubabara cyane agasenga abaza Imana ukuntu yababarira abicanyi badashobora kugirira impuhwe ikibondo nk’icyo, bidatinze yumva ijwi ry’Imana rimubwira ko yaba abicwaga n’abicaga bose ari abana bayo, ibyamuharuriye inzira yo gusenga cyane ndetse bimwisha no kubabarira abakoraga jenoside.

Muri icyo kiganiro Immaculée Ilibagiza yagerageje kuvuga byinshi kuri icyo gitabo n’uburyo yacyanditse yihishe kugira ngo hatagira umubwira ibyo yongeramo bikaba byahabana n’ibiri mu mutima we bya nyabyo bigendanye n’ibyo yabonye, anakomoza ku kuntu mbere yuko Imana imusura muri ubwo buryo yari atarabasha kugira imbaraga zo kubabarira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo yumvaga yanakwica abasigaye mu Rwanda bose.

Ati ‘‘Kubabarira kwanjye uko kwaje rero, murabyumva uko byagenze ni birebire, kwandika igitabo cy’amapaji 300 n’ibyo wabayeho mu mezi atatu ni ibintu bitandukanye. Nagize umujinya, wa mujinya wantwikaga. Wa mujinya wantwikaga nkumva umutima uratera, watera nkabira ibyuya nkatangira gutekereza ibintu byose nakora ndamutse nsohotse.”

‘‘Nkavuga nti ‘Nzaba umusirikare hanyuma njye muri ‘gym’ ngire igituza, hanyuma umunsi umwe bazampe indege ningera mu kirere njyane mo ibisasu byinshi mbitere ku Rwanda rwose hanyuma twese dushire. Nkavuga nti ‘Aho kugira ngo bamwe bashire abandi babeho, ibyiza ni uko umuntu yasandaza bose’. Noneho nkongera nkatekereza nti ‘Ariko se ko nanjye nzapfiramo?’ Nti ‘Ariko nta kibazo’.’’

Immaculée Ilibagiza yaje no gukomoza ku kuntu agifite izo ntekerezo zo kumva atababarira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje kumva yanze Abahutu bose yibagirwa ko n’uwamurokoye ari we, ibyatumaga n’uruhinja rw’Abahutu arureba akumva ni umwanzi.

Ati ‘‘Mu cyumweru cya mbere nagize ya marangamutima mabi yari no kunyica. Ndibuka ko nibagiwe no guseka kubera uburakari, noneho uburakari rero buhinduka indwara, bwahinduka indwara ukabona n’uruhinja ukumva ni umwanzi. Kubera iki? Afite bwa bwoko! Nararakaye nibagirwa ko n’umugabo wari umpishe na we ari Umuhutu nanga Abahutu bose, kandi iyo wanze ubwoko wanga n’abana bazabavukamo. Nyuma yaho naratekereje ndavuga nti ‘Nanjye nari narwaye’.’’

‘‘Ese uyu mugabo ko ari kungaburira, uyu mugabo ko ampangayikiye, none nkaba namwanze kandi ari we umpishe? Urumva nabonye ko umujinya ugenda ukagupfuka ubwenge pe! Nawe ntube ukibona, n’abakugirira neza ntube ukibabona.’’

Immaculée Ilibagiza yakomoje ku kuntu nyuma yo gusurwa n’Imana mu mabonekerwa ikamwigisha kubabarira, yatangiye gutanga ubuhamya bw’uko yasengeye akanababarira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bayirokotse na bo bari bataragira imbaraga zo kubabarira bakamurakarira bibaza ukuntu yababarira abamwiciye, ariko nyuma na bo bamaze gukomera imitima bakamugarukira ndetse batangira urugendo rwo kubabarira.

Ilibagiza Immaculée kuri ubu watangiye urugendo rw’ubudaheranwa yagize umutima wo kubabarira ndetse no gukunda u Rwanda, ku buryo no mu nyandiko ze atagaruka ku mateka mabi ya jenoside yabaye mu Rwanda gusa, ahubwo anasangiza abanyamahanga ibyiza by’u Rwanda birimo n’umuco warwo.

Ibi bihe byasunikiye Ilibagiza Immaculée kuba umukirisitu, ndetse atangira no gufasha abana bo mu Rwanda bafite ubumuga bwa ‘Autisme’ akanagira abandi bagera kuri 100 yishyurira amashuri, ndetse n’abandi basaga ibihumbi n’ibihumbi yishyuriye mu myaka yo ha mbere.

Yakoze n’ibindi bikorwa by’urukundo birimo kubaka amashuri ndetse n’inzu zo kubamo ku badafite aho kuba, ndetse kugeza ubu ½ cy’amafaranga akura mu gitabo cye ayakoresha mu gufasha abababaye bo mu Rwanda.

Ibi biganiro bigaruka ku budaheranwa no kwiyibaka byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Immaculée Ilibagiza yavuze ukuntu nyuma yo kubonekerwa n'Imana kenshi, yabonye imbaraga zo kubabarira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
Ilibagiza yibukije abarokotse ko kubabarira bibohora umutima, kuko guhorana umujinya ugutera kumva wahemukira abandi, birangira ari wowe byishe mu mutima
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza