Serubogo arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara amaranye imyaka 17

16 12-10-2017 - saa 18:26, Ferdinand Maniraguha

Hashize imyaka irindwi abiganye na Serubogo Ally mu mashuri yisumbuye barangije kaminuza; bamwe bashinze ingo, abandi bari gukorera igihugu mu buryo butandukanye mu gihe we amaze imyaka 17 aryamye mu rugo kubera indwara yamufashe akabyimba ukuguru, akaba yarabuze ubushobozi bwo kwivuza.

Hari mu mwaka wa 2000, ubwo Serubogo wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kwa Kaddafi (Nyamirambo) yafatwaga n’utuntu twamuryaryataga mu kirenge.

Uwo musore wari ufite imyaka 18 yari ari ku ishuri akina na bagenzi be. Yabanje kugira ngo ni akabazo koroheje akomeza kwiga no kwikinira ariko uko iminsi ishira uburibwe bukarushaho nk’uko yabisobanuye.

Ati “Nari ndi kugenda numva mu bworo bw’ikirenge hasa n’aho hananirwa, handyaryata gake gake, nyuma y’igihe nibwo indwara yagendaga ikura tutaramenya iyo ariyo.”

Serubogo w’imyaka 35 ubu utuye ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko ubwo yumvaga aribwa cyane ukuguru kurushaho kubyimba yafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga, agezeyo babura icyo arwaye. Yakomeje kwivuza agera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) na bo babura indwara.

Ati “Kwa muganga na bo bari bataramenya indwara iyo ari yo. Bapima bakambwira ngo ni Calcium ishobora kuba ari nkeya mu mubiri cyangwa ngo ni umunaniro. Muri CHUK abaganga bavuze ko iyo ndwara ishobora kuba itoroshye, ko ishobora kuba ari kanseri, bankorera ibizamini, bampa itariki yo kubagwa. Bwa mbere bambaga bambwiye ko bishobora kuba ari kanseri, bafata inyama imwe bayijyana i Butare indi bayijyana mu Bubiligi, basuzumye basanga atari yo.”

Nubwo abaganga basanze atari kanseri, Serubogo uko iminsi yashiraga niko yarushagaho kuremba. Kubera uburyo ukuguru kwakomeje kubyimba, amaraso amwe yabuze uko atembera mu mubiri yipfundika hamwe, hafatwa umwanzuro ko agomba kubagwa.

Serubogo yatangaje ko uburwayi bwamufashe yiga mu mashuri yisumbuye

Nyuma yo kubagwa bwa kabiri, Serubogo yagiriwe inama yo kujya kwivuza mu mahanga ndetse muganga wamukurikiranaga aba ari we ushingwa ibyo kumuvuganira agashyirwa ku rutonde rwo kujya kuvurirwa hanze. Umuganga yaje kubura, biza kurangira dosiye yo kujya kuvurirwa hanze itaye agaciro.

Yagize ati “Umwaka umwe warashize, uwa kabiri…nyuma menya ko umuganga wambaze afunze.Nakomeje kwiruka kuri dosiye, baza kumbwira ko iyo dosiye irengeje imyaka ine bayishyingura.”

Uburemere bw’indwara ya Serubogo yatumye ahagarika amasomo

Kubera kwirirwa kwa muganga, Serubogo yabaye acumbikiye ibyo kwiga akurikirana iby’ubuzima bwe ngo arebe ko yavurwa.

Yakomeje kwivuza mu mavuriro atandukanye mu Rwanda biranga. Muri Mutarama 2016 yandikiye Minisiteri y’Ubuzima asaba guhabwa ubufasha akajya kwivuza hanze ariko ategereza igizubizo araheba.

Abonye nta gisubizo Minisiteri y’ubuzima imuha yigiriye inama yo kwandikira Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.Ubwo yateguraga kujyayo, Minisiteri y’Ubuzima yaje kumusubiza ko badashobora kujya kumuvuza hanze kuko atujuje ibisabwa, ariko ntibamusobanurira ibyo atujuje ibyo ari byo.

Mu biro by’Umukuru w’Igihugu bavuganye n’umwe mu baganga bo mu kanama kemeza umurwayi ujya kuvurizwa hanze, bamushyikiriza bimwe mu bitaro Serubogo yari yabonye bishobora kumuvura mu mahanga ngo uwo muganga yemeze niba aribyo koko. Serubogo avuga ko agitegereje icyo gisubizo icyakora ngo uko bwije n’uko bukeye niko arushaho kumererwa nabi.

Asaba uwabona ubufasha wese kumutera inkunga akabasha kujya kwivuza hanze. Ati “Uwaba afite umutima wo gufasha yantera inkunga nkajya kwivuza, nanjye nkagira ubuzima buzira umuze nkakorera igihugu cyanjye nkuko abandi bagikorera.”

Afite amafoto ya kera atararwara ariko iyo ayakwereka ntaba ashaka kuyareba kuko ngo ‘amwibutsa uko yari ameze mbere bikamutera agahinda abonye uko ameze uyu munsi.”

Nkuko bigaragra ku mpapuro zo kwa muganga, bakeka ko Serubogo yaba arwaye Lipoleiomyoma, ubwoko bw’indwara ijya gusa na kanseri ifata mu rwungano rw’inkari ikahabyimbisha,bakaba banakeka ko arwaye na kanseri ya Sarcoma ifata amagufa, inyama ziyegereye cyangwa imitsi.

Aba mbere batangiye gufasha Serubogo ngo abashe kwivuza

Abanyarwanda baba mu Bubiligi babinyujije muri sosiyete yabo AFRICASH bari gukusanya inkunga y’ababa mu Burayi yo kumufasha kwivuza.

Umuyobozi wa Africash, Ramadhani Nsengiyumva yagize ati “Abatuye i Burayi babyifuza bakohereza amafaranga kuri konti ya Africash Sprl muri ‘référence’ bakandikamo Serubogo Ally tuzayamugezaho kandi tuzayatanga uko mwayaduhaye, nta cyo tubakase. Dufite n’ibiro Matonge (Bruxelles), abashaka bayazana Cash.”

Yongeyeho ati “ Ushyize amafaranga kuri iyi konti aduha copi y’ibimuranga nk’uko bisanzwe bigenda ku masosiyete akora ibijyanye no kohereza amafaranga.

Ushaka gufasha Serubogo kandi wakoresha nimero za telefone: 0788501740/ 0788869797/ 0722431916/0733501010

Ushobora no kunyura kuri uru rubuga:
https://www.gofundme.com/raising-money-for-serubogo-ally

Yabyimbye ikirenge ku buryo adashobora kugenda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
John 2018-01-15 05:58:21

Pole sana. Ubufasha se umuntu yabinyuza hehe ko nta numero ye mwashizeho

2
Rachel 2017-10-14 07:34:31

Ibyo twakora byose Imana niyo ufite ubuzima bwawe mu biganza byayo Imana ijya inyura muganga igihe babaga umuntu iba ihari ibabyira mukora aha niho narwaye mureke dusenge Niyo nkunga iboneka

3
j bosco ntahimpera 2017-10-14 03:11:26

urwanda Ngo Ruratunz?Ntaco Rwokora?Twe Muburundi Twamujana Kumupfumu.Mu kumoso

4
Kagabo 2017-10-13 09:10:56

Pole ndugu. Imana ikorohereze. Naho abo bateka mutwe bigize imana ngo basengwe nabantu ubirinde. Abafite ubushake barahari kandi amafranga akenewe ngo wivuze azaboneka bidatinze humura.

5
UKURI 2017-10-13 08:08:46

MUVANDIMWE REKA KWIZIRIKA KUBYIDINI ,URENGERE UBUZIMA BWAWE, JYENDA BAGUSENGER UFITE KWIZERA , IBYO NUBUSA KURI YESU , NAGUKIZA NTAWUZEMERA KO WIGEZE URWARA. NDAKUBURIYE
IGISIGAYE NAMAHITAMO YAWE.

6
BINTI 2017-10-13 03:00:21

jojo Aho ari nihazima kurusha uko ubitekereza ALLAH niwe muganga uruta abaganga aho rukomeye niwe ubyoroshya rata muvandimwe ALLAH aguhe kwihangana kdi akorohereze aguhe shifaa ntacyo abaganga bakora ALLAH atabishatse iringire ALLAH wakuremye byose bizagenda neza.shifaka ALLAH Maze ujye ukoraho usome BISMILLAH RAHMAN RAHIM Inshuro (3), AWUDHUBILLAHI MINA SHAITWAN RAJIM Inshuro(7). ALLAH arabyoroshya akugabanyirize ububabare kdi ukure ibyiringiro kubiremwa wiringire ALLAH SUBHANA WATAALA Niwe unyuza mubantu.

7
BB 2017-10-13 01:32:48

Serubogo mwana wa mama egera yesu wenyine umuhamagare akwiyereke umva va mubindi byose usenge,jya gushaka abakozi b imana imana yahaye izo mpano zo gusengera abantu bagufashe utarinze kujyana amafranga hanze,YESU N UMUGANGA W ABAGANGA!!!

8
Ikeza 2017-10-12 20:05:47

Ariko wowe wiyita jojo,iyo tv uvuga ivura abantu ni iyahe?ngo nuko ari umusiramu ngo nahubundi amaraso ya Yesu yamukiza,hahh ariko kweri uwapfuye yarihuse pe,abakurambere barushije benshi muri twe kumenya Imana ndabyemeye.niko se jojo we ninde wakubeshye ko amaraso y Imana y i Rwanda atamukiza?si umunyarwanda se?hahh ibyo by ubusiramu nibya Yesu rwose ntimukabyibeshyemo mujya mu madini;kuko nta wundi mukiza utari Imana y u Rwanda,abakurambere barayimenye bayita Ishoborabyose kuko ariko yabiyeretse,aka kaguru k uyu muvandimwe rero ndagasengeye ngo mu izina ry Imana y i Rwanda gakire,yo Ihumura impumyi igakiza ibirema,ikazura abapfuye doreko ari nayo yabaremye,utayizera yizerera mu bigirwamana nk uko abakurambere babivuze kandi ibyo bifite amaso ariko ntibireba,amaboko ariko ntibikora ariko Imana y i Rwanda irakiza,irareba ikabona kandi ni umukozi w umuhanga,muvandi uyizere we gucika intege iragukiza uzajye uyirata hose.wowe jojo uwo wita Yesu ni izina ry irinyamahanga kuko mu kinyarwanda bisobanura umucunguzi/Kibogo/umukiza,uyu mukiza rero ni Imana y i Rwanda yiyiziye mu isi yigize umuntu ikambara umubiri nkatwe ngo iducungure,ni yayindi abakurambere bambaje kuva kera imwe bitaga iyakare n ishyerezo,ubundi ayo madini yakopeye ibya basogokuruza abizana mu zindi ndimi ngo ajijishe yiyitirire imyemerere y abakurambere bahishuriwe n Imana ishobora byose.
Rero ari wowe wizerera muri uwo wita Yesu ari uwo wita umusiramu wizerera muwo yita Allah mwese mwizera umwe ariko siko mwese mwizera ibyo yabakoreye kuko abahisiramu batizera ko yabapfiriye ariko nyine ni umwe mwizera kandi mwese mwizerera mu Mana y i Rwanda kuko ayo ni amazina mvamahanga abanyamahanga babazanyemo ngo babakolonize,ntacyo byari bitwaye kuguma kumwita mu kinyarwanda cyacu ariko nyine kubwo gushaka kwiyitirira imyemerere yacu/amateka yacu bamuhinduriye inyito bashyira mu mazina y amanyamahanga nyamara basobanura umwe gusa ariwe basogokuruza bise Imana y i Rwanda.

9
Dudu 2017-10-12 20:04:30

nakugira Inama yo kuzajya kwa Bishop Rugagi asigiwe gusengera abarwayi cyangwa abantu birirwa batwara za Rwanda day babagabanye urababaye bagufashe

10
fatuma 2017-10-12 20:03:01

Ihangane kabisa umubiri ubyara udahatse, nanjye nshigikiye igitekerezo cya murigo faustin bishop Rugagi ntandwara yamukanga nanjye uriya muntu wimana ndamwemera najyeyo amusengere mugihe agitegereje kujya hanze hari nigihe yajya hanze ntanakire contact zo kwa Rugagi 0789950130 bazamuyobora

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza