IGIHE

Oscar Pistorius warashe umukunzi we yarekuwe

0 5-01-2024 - saa 11:33, Jean de Dieu Tuyizere

Umunya-Afurika y’Epfo, Oscar Pistorius, wamamaye mu mikino ngororamubiri y’abafite ubumuga, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo kuganira n’ababyeyi b’umukunzi we yishe arashe ku munsi wa Saint Valentin, Reeva Steenkamp.

Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe amagereza kuri uyu wa 5 Mutarama 2024 rwemeje ko uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yafunguwe nyuma y’imyaka 9 amaze afunzwe.

Rwagize ruti “Urwego rushinzwe amagereza rwemeje ko Oscar Pistorius afungurwa by’agateganyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2024.”

Pistorius azaba mu rugo rwa nyirarume ruherereye mu gace ka Waterloof gaherereye mu Mujyi wa Pretoria, kandi ntiyemerewe kunywa ibisindisha kugeza mu 2029 ubwo imyaka y’igifungo yakatiwe izaba irangiye.

Umubyeyi wa Reeva, June Steenkamp, yatangaje ko yanyuzwe n’icyemezo cy’uru rwego, kuko ngo igihe cyose Pistorius yamara muri gereza kidashobora kugarura ubuzima bw’uyu mukobwa.

Ati “Nta butabera bwabaho mu gihe uwo wakundaga atagaruka, nta n’igihe cyashobora kugarura Reeva. Abaguma muri gereza ni abakatiwe igifungo cya burundu.”

Oscar Postorius yishe umukunzi we tariki ya 14 Gashyantare 2013. Yatawe muri yombi mu 2014, akatirwa igifungo cy’imyaka 15. Mu gihe azaba ari mu rugo, urwego rushinzwe amagereza ruzajya rukurikiranira hafi imyitwarire ye.

Yireguye avuga ko yishe Reeva amwitiranyije n’umugizi wa nabi kuko ngo yinjiye mu nzu ye adakomanze, undi arikanga ahita amurasa.

Oscar Pistorius yamamaye mu mikino ngororamubiri y’abafite ubumuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza