IGIHE

Nizigiyimana wamaze imyaka itatu akora umuhanda wa 7 Km yavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga

38 18-07-2019 - saa 09:54, Evariste Nsengimana

Umusore witwa Nizigiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko, yavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyamabaga nyuma y’igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na Kilometero zirindwi (7Km) wenyine ari nawe ubyibwirije.

Inkuru y’uyu musore wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yabaye kimomo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutangazwa na TV1, abaturanyi bemeza ko uwo muhanda yawukoze wenyine.

Umwe mu baturanyi be wo mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkotu yavuze ko ‘yatangiye kuwukora ahereye mu Kagari ka Mwendo akomereza hano bamwe bakamwita umurwayi wo mu mutwe’.

Nyuma y’iki gikorwa yakoze bamwita umurwayi, ubu benshi bavuga ko kidasanzwe kubera umuhate n’ubwitange yagaragaje mu gukora uyu muhanda nta muntu umufashije cyangwa uwukozeho umuganda.

Muri iyo nkuru Nizigiyimana agaragara akora uwo muhanda yifashishije isuka. Avuga ko igitekerezo cyo kuwukora cyamujemo mu 2016 ubwo yarimo ahinga akabona abantu bagenda babangamirwa n’ibihuru.

Ati “Nari naje guhinga mbona igihuru gitangira abahetsi barimo batambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema, umuhanda ntangira kuwukora gutyo.”

Uyu musore avuga ko yaheraga saa moya za mu gitondo, saa tanu akajya kuruhuka akongera kugaruka saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nyuma y’uko amashusho y’uyu musore atangiye gukwirakwiza ku mbuga nkoranyamvaga, benshi mu bazikoresha bavuga ko ubuyobozi bukwiye kumugenera ishimwe.

Nyuma Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yaje gusubiza ko igiye koherezayo itsinda ry’abayihagarariye, abakozi b’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bagasuzuma uburyo yafashwa.

Iti “Ejo [ku wa kane] hategenyijwe igikorwa cyo gusura [aho Nizigiyimana atuye] kugira ngo risesengure ubufasha bushoboka kuri iki gikorwa yibwirije.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga byinshi kuri iki gikorwa cya Nizigiyimana gitangaje, bavuga ko ari umusanzu ukomeye yatanze mu kubaka igihugu.

Uwitwa Rwahigi Mathew yagize ati “Uru ni urugero rwiza rwo kugera ku ntego, ibi yabikoze buri munsi mu gihe cy’imyaka itatu. Ntabwo wakemura buri kibazo ariko wakora ibiri mu bushobozi bwawe ukabona ibitangaza.”

Uwitwa Turasenga François Xavier yagize ati “Twese abanyarwanda twemere rwose uyu musore Emmanuel araduhize bikomeye! Ubu ni ubudashyikirwa butagira akagero! Akwiye gushimwa na buri wese.”

Guillaume Rutembesa ati “Hari abavuga ‘tuzarwubaka’ mu magambo, hari n’abashyira mu bikorwa, hari n’abarwubaka ari uko agashahara kageze kuri konti ariko uyu musore we ntasanzwe.”

Uwitwa Kubana Egide yagize ati “Mbega umusore we! Uyu ni indashyikirwa pe! Numvaga utuntu tunzamuka umubiri wose kabisa. Akwiriye umudari ubu ni ubutore pe!”

Uwitwa Gatera Edmond yagize ati “U Rwanda rukeneye urubyiruko nk’uru. Gukunda igihugu ntabwo bisaba amafaranga menshi, umutima ukunda igihugu wakora ibitangaza.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Faustin 2019-08-10 04:01:43

Uyu musore n’intwari rwose. Akwiye kubakirwa inzu hafi y’uwo muhanda ndetse ukazitirirwa izina rye. Agahabwa n’ibindi bihembo ubuyobozi bwagenera umuntu nkuwo.

2
Ntare 2019-07-19 10:36:13

Mana yo mu ijuru, ni wowe utanga umugisha. Uyu musore umuhe umugisha. Ubuyobozi bw’igihugu cyacu tubuziho gushishoza. Ubu bari kumwigaho. Akwiye ibihabwa intwari zose. Uyu musore ndamushimiye pe. Gukunda igihugu = gukunda abagituye.

3
NIYONZIMAJean 2019-07-19 07:06:06

NIRINGIYIMANA Emmanuel ni urugero rwiza ku banyarwanda.Ndizera ko abafite inshingano zo kugena no gutanga inka y’ubumanzi bamushyize ku rutonde no1. Azahora yibukwa.

4
geny 2019-07-19 03:08:58

ikibazo : nonese yahukoraga mu masambu ya famille ye ko umuturanyi yatemeye umurima atarekaramye?gusa ni intwari pe ,ndabikunze

5
tsinda 2019-07-19 03:01:44

kuba intwari ntibisaba amashuli menshi cg se amafranga kubintwari nukugira umutima witangira abandi wirengagije akaga wahuriramo nako.
namwe nimurebe imyaka itatu umuntu ahanga umuhanda umunsi ku wu ndi ntamuntu urabibonesha amaso ngo abo eko Ari gikorwa cyaribanda
bamubaza bati urifuza iki ati uwampa ubufasha bwogukora amateme.
mubyukuri uyu mwana akwiye gushimirwa muruhame ndetse akanahabwa umudari
wabantu bitangiye abandi bikabera muri KIGALI CC.
hanyuma ariko hakwiye guhanwa abayobozi bo muri kariya karere guhera kuri mere kugera kuri gitifu wakagari kuberako ntacyo bakoze ngo batere ingabo mubitugu ikigitekerezo ki ndashyikirwa kdi babifitiye ubushobozi ,hakwiye nokugaya abaturage baturanye nu yumusore bamutereranye .
twe abanyarwanda dukwiye kubikuramo isomo ko gushaka Ari ugushobora.

6
Nizeyimana Erineste 2019-07-19 00:59:25

Umurava ubwitange ugukunda igihugu no kwitangira abanyarwanda bidasanzwe rwose nuwo gushimirwa tubivanye kumutima.

7
Capital express 2019-07-19 00:30:18

Twe Nka agence Capital turamushyigikiye tugonba kumuha kugenda mumodoka zacu igihe cy umwaka wose azaze tumuhe carte ye uyu n umukozi wo gushimirwa 🤙🠾👌

8
Capital express 2019-07-19 00:30:17

Twe Nka agence Capital turamushyigikiye tugonba kumuha kugenda mumodoka zacu igihe cy umwaka wose azaze tumuhe carte ye uyu n umukozi wo gushimirwa 🤙🠾👌

9
Christophe Rukundo 2019-07-18 22:03:53

May the heavenly father (Lord) bless this young man abundantly. He’s an inspiration to many indeed.

10
Peter 2019-07-18 17:03:51

Uyu mwana yakoze igikorwa kidasanzwe.ntawamubwirije nta ni igihembo ategereje.ni intwali pe. Gusa hari ibyo batatubwiye Mu nkuru uburyo Ubu butaka umuhanda unyuramo bwabonetse? Ese banyirabwo barabyemeye babutangira Ubuntu? Inyigo yu uwo muhanda?

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza