IGIHE

Ndi urwibutso rw’amateka mabi- Ikiganiro n’umwana wabyawe n’umugore wafashwe ku ngufu muri Jenoside

20 17-04-2019 - saa 08:14, Emma-Marie Umurerwa

Nta cyiza nko kubaho uzi ababyeyi bawe, aho ukomoka n’uburyo wavutse. Inkuru z’uko wavutse wifuzwa, ababyeyi bagatera impundu nta we zidashimisha.

Nyamara ayo mahirwe si bose bayagize. Tekereza kuvuka ukakirizwa umunabi n’abo usanze, ugasanga wabyawe n’Interahamwe nyuma yo gufata ku ngufu uwakubyaye, ukishishwa n’abavandimwe na ya nterahamwe ntumenye irengero ryayo.

Si inkuru mbarirano ni agahinda ka Nyampinga (twise gutyo ku bwo kwanga gukomeretsa umubyeyi we), umukobwa w’imyaka 25 wo mu Karere ka Bugesera.

Mama we ni umwe mu bihumbi bisaga 250 by’abatutsikazi bafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside. Nyampinga ni we waje kuba urwibutso rw’ayo mateka mabi amukurikirana n’uyu munsi kandi atarayagizemo uruhare na mba.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Nyampinga, asobanura agahinda n’intimba ahorana no kubura uwo abitura kuko uwakamuhojeje mama we amurengeje akababaro.

IGIHE: Hari icyo waba uzi ku nkomoko yawe?

Nyampinga: Mama yambwiye ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe nyinshi zimaze kwica ababyeyi na bamwe mu bavandimwe be n’abandi bari baturanye. Ntazi uwamuteye inda. Muri make singira data.

IGIHE: Ubwo mu muryango mubanye mute?

Nyampinga: Bene wabo wa mama ntabwo bankunda bitewe n’uburyo navutse. Jenoside ikirangira Mama yabanaga na musaza we, akavuga ko atanshaka, ngo nta n’uburenganzira mfite ku kintu cyose kubera icyo ndicyo. Marume anyitirira interahamwe bikambabaza cyane.

Mama agitwite inda yanjye bene wabo baramubwiraga ngo agomba kuyikuramo, bakamubwira ngo niba yanze gukora ibyo bamubwiye ave mu rugo yomongane agende. Nyuma naravutse, hanyuma mfite nk’imyaka ibiri mama ava mu rugo ajya kwikodeshereza.

IGIHE: Wamenye ryari ko mama wawe yafashwe ku ngufu n’interahamwe?

Nyampinga: Nari mfite imyaka 17. Niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nibwo namenye amateka yanjye. Ku ishuri bari bambajije amazina ya Papa, kuko twari tugiye gukora ikizamini cya Leta hari aho bagombaga kuyandika. Mama yarambeshye ambwira amazina ya Papa we ndagenda ndayandikisha, ariko nyuma nza kumenya ko yambeshye. Namubajije impamvu yambeshye, ambwira ko nawe atazi data, ambwira byose uko byagenze.

IGIHE: Amaze kukubwiza ukuri wabyakiriye ute?

Nyampinga: Narababaye cyane, byarambabaje cyane bingiraho ingaruka zikomeye n’ubu nkirwana nazo. Nahoraga nigunze kandi ndira, kumva ko ndiho ntafite ahantu nkomoka ni ibintu byangoye kubyakira kuko no ku ruhande rwa mama ntibankunda. Nibajije ibibazo byinshi nibaza icyatumye nza ku Isi mbura igisubizo.

Nyuma narakomeje ngo ndebe ko namenya data ariko sinamumenye, n’abo nakekaga nasanze atari bo ndatuza.

IGIHE: Kuki wumva utagikeneye gushakisha papa wawe?

Nyampinga: Ubu numva kumenya kwa data ntacyo byamarira, kuko igihe nashatse kubamenya [ubwanditsi: se n’abo mu muryango we] narababuze kandi ubu niyo nabamenya nabo ntibankunda ndabizi kandi ntacyo byamarira. Mbamenye ntacyo byamarira ntanabamenye ntacyo byantwara.

IGIHE: Mama wawe hari abandi bana yabyaye nyuma? Niba bahari mubanye mute?

Nyampinga: Mama yaje kubyara abandi bana babiri. Unkurikira agize imyaka 15 nawe amateka arayazi. Tubanye neza nta kibazo ntibajya bancyurira.

IGIHE: Abo muhuje amateka niki wabwira?

Nyampinga: Nabasaba kwirinda guheranwa n’amateka nkabasaba kwiyakira kuko iyo utiyakiriye ugahora mu mateka ntabwo utera imbere ahubwo bigusubiza inyuma. Nkanjye iyo mperanwa nayo sinari kubasha kwiyakira, ubu abantu tubana mba mpora mbavuna, mbabangamira.

IGIHE: Ni iki wasaba ubuyobozi ku bana bafite ikibazo nk’icyawe ?

Nyampinga: Abana bacitse ku icumu bakorewe ubuvugizi bashakirwa ubufasha bariga, abatarize bahabwa ubundi bufasha. Ntabwo twebwe igihugu kituzi kandi mu by’ukuri kuba twarabayeho, kuba nta nkomoko dufite nta ruhare twabigizemo.

Ababyeyi bacu bacitse ku icumu. Niba Mama yaracitse ku icumu, ntiyishoboye nta muryango afite nta muntu runaka afite, inzu abamo ni FARG yayimwubakiye.

Bahindukire natwe baturebe tubayeho nabi, nta mibereho ubuzima burabishye cyane burarura.

Uwababyeyi Honorine washinze ‘Association Hope and Peace Foundation’ mu mwaka wa 2013, ihuriyemo abana barokotse jenoside, abavutse mu ihohoterwa ryakorewe abagore muri jenoside ndetse n’abana bafite ababyeyi bayikoze.

Yabwiye IGIHE ko abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu muri jenoside, bafite ibibazo biremereye.

Ati “Uriya mubyeyi bamufashe ku ngufu arabyara, umuryango muke afite ni uwe kandi nawo ufite ibikomere, bacitse ku icumu rya jenoside. Uriya mubyeyi ugasanga ararera umwana muri uwo muryango atisangamo.”

“Uwo mwana agakura bavuga ngo uyu ni urwibutso, bamwita amazina atandukanye ni umwana w’amateka. Umwana akurira mu buzima bubi, umubyeyi biramuhungabanya bigahora ari igikomere kitarangira.”

Akomeza avuga ko abagore bafashwe ku ngufu bakabyara, abari bato nyuma bashatse abagabo, ariko ngo bamwe ingo zarabananiye.

Ati “Abari bato bagafatwa ku ngufu muri jenoside, uyu munsi barubatse barasenya. Wa mwana yarakuze umugabo washatse nyina akavuga ati ntabwo njyewe nzatunga interahamwe mu nzu. Kandi mwibuke ko wa mugore nta n’umuryango agira. Ibyo ni ibibazo tugenda duhura nabyo, ukibaza igisubizo cyabyo bikakuyobera.”

Ibibazo aba bana bafite ni uruhererekane, kuko bamwe bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abagize amahirwe yo kutabuvukana ba nyina bandujwe SIDA ndetse bamwe barapfuye, abandi baracyarwana n’ubuzima cyangwa se bafite ubundi bumuga basigiwe na Jenoside.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Thibaut 2019-04-19 04:32:07

It’s really hurtfull to see a young lady like many others in our country living the same path as she did, we need to stand for those with no voices so we can move forward together.
#Twibuketwiyubaka

2
July 2019-04-19 02:24:36

Tekereza kugufata kungufu muri genocide, ukiyakira ukabyara umwana wawe , abantu baka kwa ngira umwana wawe . Ubwose mufasha iki abacitse kwicumu ko ahubwo mwaba zonze.

3
Mukomere 2019-04-18 22:39:27

Sha ni ugusenga mukegera Imana kuko rwose kubyarwa n interahamwe ni igikomere ubwacyo gishengura,njye narazirokotse zamazeho abanjye nubu rwose iyo nzibutse mbona ari inyamaswa gusa,rero kubyarwa nazo kandi rwose mu buryo bwo gufatwa ku ngufu kwa mama wawe nabyo ni agahinda mu kandi.

Ari mama wawe arakomeretse zamumazeho abe,ibaze ariko kukwicira ababyeyi zarangiza zikagufata ku ngufu zikagutera inda yewe na sida igeretseho Mana ziriya nyamaswa nta zina nazibonera ni dayimoni ni amasatani mu ruhu rw umuntu.

Rero nyoko arakomeretse,abavandimwe be barakomeretse barakubona bikabibutsa ziriya nyamaswa zabamazeho ababyeyi n abavandimwe sha rwosw ni ibikomere gusa,nta numwe narenganya ari nyoko,ari bene nyina ari wowe nta numwe disi narenganya kuko simwe ni ziriya nyamaswa zo gatsindwa n Imana y i Rwanda zahemukiye.

Rero rwose komera usenga cyane Imana yonyine niyo izakomora wowe nabo bose bo mu muryango wawe,sha rwose iyi nkuru inyeretse ko hari ibisebe byinshi izi nyamaswa z interahamwe zateye igihugu, naho leta yo rwose ntacyo nayiveba yashyizeho ikigega cy abacitse ku icumu FARG,ishyiraho na za minaloc zifasha abatishoboye,njye nize mbona hari n abana b interahamwe barihirwa na minaloc ndavuga ab interahamwe mu miryango yazo,rero naba bana iyo minaloc niyo ibashinzwe nk abatishoboye,mbese yo ni ukuba utishoboye kandi utaracitse ku icumu kuko abacitse ku icuma bafite FARG.

Rero uyu mwana kereka niba adasobanukiwe ibya minaloc azajyeyo rwose,ntiyavuga ko leta yabibagiwe kandi minaloc ifasha abatishoboye ihari,ibyo rwose niyo bireba kuva kera, muri minaloc wishyurirwa bitewe n ubushobozi bwawe hari abahabwa yose n abahabwa igice ikindi bakakishakaho uko niko nabonaga abo twiganye bigenda,sinavuga rero ko leta yabibagiwe ahubwo rwose ajyeyo niba atari abizi icyo kigega rwose kirahari.

Ubundi mukomere pe musenge kuko imitima ya bene Kanyarwanda yakomerekejwe bikabije na ziriya nyamaswa ngo ni habyara,mbonyumutwa,izo parmehutu rwose izi nizo zishe igihugu zo gatsindwa,aho umugore yica umwana we,umusore akaroha nyina mu ruzi,umugabo akica umugore we,umugore akica umugabo we ngo kuba umututsi ni icyaha,ariko ngirango n ishyari ryari ririmo kuko sinumva ukuntu kubaho k undi bikubabaza ugashaka kumurimbura burya uwo ubona hejuru yawe iteka ushaka kumurimbura wibwirako wajya mu mwanya we,rero ziriya nterahamwe biriya ngo parmehutu ni complexe d inferiorite bari bafite nta kindi ni nayo mpamvu bakoreaheje ubugome bwabo bwose mu magambo ngo barebe ko baharabika abami kuko abami bayoboye neza cyane aho urukundo ruganza mu banyarwanda basenyera umugozi umwe hagira utana bakamucyaha akagaruka mu nzira,nta na rimwe ku bwami umuturage yigeze agambirira kurimbura abandi,yewe n intambara ya runcunshu bo coup d etat yateguwe na kanjogera na musaza we ntaho yari ihuriye n abaturage cg umwami ku giti cye,kandi nabo b ibwami barigaye ko bataye umurongo Musinga akuze yamenye ibyabaye arababara cyane kuko bamwiciye mukuru we umwami Mazimpaka abo nibo bami twagize bagaya ikibi bagahitamo icyiza kandi iteka ryose bahoraga bakorera urubyaro ruzaza,bakacyubaka ngo bazakirage abana babo nabo bakomerezeho,none dore izo nyamaswa zagendeye mu kirenge cy inyamaswa z abazungu none dore uko igihugu bagiteye ibikomere byakomorwa n Imana gusa.Imana itwomore ITUGIRIRE NEZA.

4
Experience 2019-04-18 16:18:39

Birababaje ariko ubanza bibeshye kuko ntabwo ufite imyaka 25 abana bavutse mubwo buryo bafite imyaka24 kuko ntabwo bavutse muri genocide ahubwo basamwe muri genocide bavuka nyuma yayo

5
akumiro 2019-04-18 09:30:46

Birababaje cyane. Mwa bana mwe muri inzirakarengane nimuhumure kandi mukomere, Imana irabazi kandi irabakunda. Ntimukipfobye, abahemutse barahari Imana izabibibariza ntaho muhuriye nabyo . Mwisungane na ba mama banyu, maze n’Imana ibafashe.

6
habyarimana 2019-04-18 04:31:46

itangazo nyampinga nda mushaka niba adafite boy frynd na nyandikire baruwa [email protected]

7
Regine 2019-04-18 04:22:01

@TWADONA
utanze message ikomeye.
Leta nibatekerezeho nk’abanyarwanda bakenewe mu kubaka u Rwanda
Kandi ntibyashoboka buzuye ibikomere!

8
Bwenge 2019-04-18 01:47:10

Gusa birambabaje pe .ibaze kuba bimenyekanye ubu basi iyo babatekerezaho basi mbere bagakorerwa ubuvuvizi wenda nabo bakabasha kwiga

9
Mukunzi 2019-04-18 01:44:03

Humura mwana, ndababaye cyane siwowe ntaruhare wabigizemo kdi na mama wawe ntaruhare yagizemo siwowe wenyine ufite icyo kibazo ugisagiye nabeshi wihangane kuriy’isi yacu niko tubayeho ntuziganyire ntukomeze kubitekerezaho cyane IMANA yatumye ubashsa kubaho niyo izi ejo hawe hazaza byose ubiture UWITEKA kdi umubaze azagusubiza uzicare umubwire byose ntarobanura imbabazi n’impuhwe n’urukundo nibyo bimuranga arumva arakora niwe gusa womora ibikore k’umutima komera igisubizo n’IMANA yawe

10
Rugero 2019-04-17 20:15:41

Yoooo mbega ibintu bibabajeee. Rwose banyarwanda ntibizongere nukuri. Erega dushyire hamwe. Nta yandi mahitamo naho ubundi twashira.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza