IGIHE

Mutesi Jolly agiye gutangiza iduka

4 11-07-2019 - saa 08:05, Uwiduhaye Theos

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yagiye i Dubai kurambagiza ibicuruzwa by’iduka rye rishya agiye gutangiza mu cyumweru gitaha.

Uyu mukobwa yashyize amafoto abiri ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana ko aherereye i Dubai arangije avuga ko hari ikintu ari gutegura mu minsi iri imbere.

Yabwiye IGIHE ko yagiye i Dubai mu bikorwa bijyanye by’umwihariko no kurambagiza ibicuruzwa by’iduka rye rishya ryitwa ‘Jolly Interiors’ ateganya kumurika mu cyumweru kiri imbere.

Mutesi yirinze kugira byinshi avuga ku rugendo rwe i Dubai avuga azabishyira hanze mu gihe ibintu byose bizaba byatunganye.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ni umwe mu bakobwa bambitswe iri kamba bishimirwa na benshi kubera ibitekerezo byubaka no guhorana intego.

Si ibyo gusa ashimirwa uburyo avuga ashize amanga, agafatwa nk’intyoza mu biganiro. Ni umwe mu bahawe ikamba rya Miss Rwanda ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya Leta ndetse anafite umushinga w’ibiganiro bitanga inama ku rubyiruko yise ‘Inter Generation Dialogue’.

Uyu mushinga uhuza urubyiruko n’abakuze bakungurana ibitekerezo ku buryo basenyera umugozi umwe.

Mutesi Jolly yatowe mu ijoro ryo ku wa 27 Gashyantare 2016 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba. Icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Yagaragiwe n’abakobwa bane aribo Kwizera Peace Ndaruhutse (Igisonga cya mbere), Mpogazi Vanessa(Igisonga cya kabiri), Uwase Rangira d’Amour (Igisonga cya Gatatu) na Umuhoza Sharifa (igisonga cya kane).

Uyu mukobwa yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atorwa mu bakobwa 24 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’.

Mutesi Jolly ari i Dubai aho yagiye kurambagiza ibicuruzwa azashyira mu iduka rye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jane mbabazi 2019-07-12 02:31:29

@ Dan, ntukabeshyere umwana wacu ntabwo arahinduka indaya ntanubwo ari umu esclave de mode, ubuzima bwe ntabwo ajya akopera ibyo abandi bakora ngo abe ari byo agenderaho, ntatinya ngo batamuvuga gutya na gutya cyangwa batabibona nabi akora ibye. uzarebe abakobwa b’i kigali abenshi baheze ku ishyiga ngo bagomba kwihebera umusore wemeza, ngo nubwo yaba adafite cash ngo ariko akaba akoomveka convenquant cyangwa umu type uri convention kandi ngo wubaha imana, ubwo rero nuko bashira bene abo basore babarongorera ubuntu ngo ni boy friend azi ngo ni uwe bazakomezanya, yamuhaga agafata n’undi umwiruka inyuma kuko convention aba afite benshi bamukanuriye, gutyo gutyo bikazarangira umu type afite abana batazwi ubundi yanarongora kumugaragaro akazana uwihagije utazajya amubaza cash abandi ngo baraho bategereje amafoto aryoshye bikarangira ubusa k’ubusa, bagatangira kwigira abarokore naho umutima wabo warasandaye, iyo muva inda imwe ukamugira inama arakubwira ngo mwebwe mwashatse ibintu bikiri byiza, nyamara wareba ahubwo ukabona icyo we agamije arukwifotoza no kwihambira ngo k’umusore ukoomveeka

2
Pivo 2019-07-11 23:41:05

YEWE Dan we uransekeje lol

3
Seka The Promoter 2019-07-11 07:44:00

Agomba gushakishiriza ahantu hose kuko byarakaze

4
Dan 2019-07-11 04:16:31

Birazwi ko iyo mugezeyo mubanza no gukorera Frw mu mahoteli yaho ! Umaze imyaka 3 yose salaire ya COGEBANK ihagaze, ubu nibwo se ubonye igishoro ?!

Kwamamaza