IGIHE

Abagore babiri b’Abanyarwanda b’indorerwamo za Sosiyete mu mboni za Melinda Gates

0 23-08-2022 - saa 09:44, Philbert Girinema

Muri Nyakanga uyu mwaka, Melinda Gates yakoreye uruzinduko mu bihugu birimo u Rwanda na Sénégal. Icyo gihe ari i Kigali, asura ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga n’Umuryango wa The Bill & Melinda Gates Foundation, anatangaza gahunda zawo zirimo n’inkunga ya miliyoni 140$ izatangwa mu myaka ine iri imbere, ku nzego zo muri Afurika kugira ngo zihutishe gahunda yo kurwanya malariya n’izindi ndwara zitandura.

Rwari urugendo rwe rwa mbere muri Afurika kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwibasira Isi. Yabonanye n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagore yita ko ari “abadasanzwe”, yaba ba rwiyemezamirimo, abahanga mu bya siyansi, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abakora mu nzego z’ubuzima.

Ati “Buri mugore naganiriye nawe, yambwiye imbogamizi yanyuzemo kugira ngo abe ari mu mwanya arimo uyu munsi. Kandi benshi icyizere bafite bagishingiraho bagaragaza ko ingero zabo zizafasha abandi bagore bazabakurikira.”

Mu nyandiko ya Melinda Gates, yashimye Eden Gatesi w’imyaka 21. Yiga muri Kaminuza yigisha Ubuvuzi ya Global Health Equity iherereye i Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni Kaminuza yashinzwe mu 2015 ifite intego zo kwigisha abaganga bashoboye, bashobora gutanga ubuvuzi bugezweho aho ariho hose mu gihugu.

Melinda yavuze ko Gatesi yinjiye mu buvuzi nyuma yo kubona ikibazo gihari cy’ubuke bw’abaganga. Nyina ngo yari umuforomo, ndetse agakora amasaha menshi mu kigo nderabuzima cyari gifite abakozi bake, ku buryo nta mwanya yabonaga wo kwita ku muryango we.

Ubwo inshuti ya Gatesi yo mu mashuri yisumbuye yitwa Tabitha yitabaga Imana izize indwara y’umutima itarigeze ivurwa neza kubera ubuke bw’abahanga mu kuvura indwara z’umutima, Gatesi yafashe iya mbere yiyemeza kuyoboka ubuganga kuko yari amaze kumenya ko mu Rwanda hari umuganga umwe ushobora kubaga umutima.

Gatesi ngo yahoraga atekereza ko kwiga ubuvuzi ari ukuba umuhanga mu ishuri, ugafata mu mutwe ibitabo byinshi, gusa Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Global Health Equity yamufashije kubona ko ibyo yatekerezaga atari ukuri, ahubwo ko ubuganga atari ibijyanye na siyansi ahubwo ari ibijyanye no kumenya umuryango mugari ubamo.

Melinda ati “Paul yaremye muri Gatesi n’abandi banyeshuri bigana akamaro ko gusuzumana umurwayi ubumuntu no kwiyumvanamo nk’abantu. Yanabigishije ko nta kintu abagore bagize 70% by’abiga muri Kaminuza ya Global Health Equity batageraho.”

Iyi nyandiko ikomeza igira iti “ Muri Gashyantare, Paul, inshuti yanjye yitabye Imana bitunguranye, isiga icyuho kinini kuri twe twese twamukundaga. Ni inshingano zikomeye, ni ko Gatesi yambwiye, gukomereza aho Paul yari agejeje. Gusa we n’abanyeshuri bigana, bafite uwo muhate.”

Melinda yavuze ko Gatesi yamubwiye ko mu gihe kiri imbere azaba ari umuntu ugira uruhare mu gutuma ubuvuzi bwiza buboneka ku miryango itishoboye, kandi akabera icyitegererezo abakiri bato mu guharanira ejo heza.

Undi munyarwandakazi wakoze ku mutima wa Melinda Gates ni Dr. Shivon Byamukama. Asobanura ko mu 2017, yari umunyamategeko utanga ubufasha mu bibazo bifitanye isano n’ingendo z’indege. Icyo gihe ngo nibwo yumvise ikigo cyitwa Bably Rwanda.

Babyl Rwanda iri gufasha Abanyarwanda cyane abatuye mu bice by’icyaro aho kugera ku mavuriro bigoye, ubu bahabwa ubufasha n’abaganga binyuze kuri telefoni ngendanwa.

Dr. Byamukama ufite imyaka 43 yamenye Bably Rwanda ubwo yari arangije amahugurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye abona uburyo ikoranabuhanga riri gutanga andi mahirwe mashya.

Ati “Yahise abona ako kanya uburyo sosiyete nka Bably ishobora gukora itandukaniro, ahita ashaka kubigiramo uruhare.”

Dr. Byamukama ubu ni Umuyobozi wa Bably. Uyu munsi ayobora abakozi 650 batanga serivisi z’ubuvuzi bifashishije telefoni ku banyarwanda nibura 3000 buri munsi.

Abo bantu 3000, ni ababa bashobora kuvugana n’abaganga cyangwa se abaforomo bitabasabye kurira imisozi bajya ku bigo nderabuzima. Bibasaba gutegereza nibura iminota 14 kugira ngo bavugane n’umuganga aho gutonda umurongo amasaha.

Basobanurira abaganga ibibazo bafite, yaba ibijyanye n’ibimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakabikora bashize amanga, nta soni z’uko abo bari kubwira ari abaturanyi babo.

Umubare munini w’abakozi ba Bably cyane abari mu myanya y’ubuyobozi, ni abagore, ibintu Dr Byamukama asobanura ko bifite icyo bivuze.

Ati “Mu Rwanda, abagore ni abantu bita ku miryango yabo, nibo ba mbere bakenera serivisi z’ubuzima. Bakwiriye rero kuba ku isonga mu gushaka ibisubizo.”

Mu bandi bagore batatu Melinda Gates yagarutseho ni abo muri Sénégal, bose bagira uruhare mu bikorwa biteza imbere sosiyete. Harimo nka Binta Diao wavuye mu ishuri afite imyaka 14, agashyingiranwa n’umugabo umukubye imyaka kabiri.

Ubu yahurije hamwe abagore bo mu gace atuyemo, abigisha ububi bwo kuba abana b’abakobwa bashaka bakiri bato, biyemeza guca ukubiri n’uyu mugenzo wari umaze kuba nk’umuco mu gihugu.

Undi ni Dr. Marie-Angelique Sene ukuriye agashami kiga kuri za microbe muri Institut Pasteur de Dakar, kimwe mu bigo by’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima gikomeye muri Afurika.

Kugira ngo agere kuri uwo mwanya, ni urugendo rukomeye, rurimo n’ivangura rishingiye ku ruhu yakorewe ubwo yigaga mu Bufaransa. Yiyemeje kudacika intege, ahubwo abera indorerwamo abandi bakiri bato.

Undi ni Yaye Souadou Fall washinze Sosiyete yita ku bidukikije yitwa E-cover. Igira uruhare mu kubyaza umusaruro amapine aba yandagaye hirya no hino, agakorwamo ibintu bitandukanye birimo na tapis zifashishwa ku bibuga by’umupira w’amaguru.

Bayakoramo kandi amatafari n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bwubatsi.

Melinda French Gates ni Umunyamerika ugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza. Yakunze gushyirwa ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abagore bakomeye ku Isi.

Mu 2000, we n’uwahoze ari umugabo we, Bill Gates, bashinze umuryango witwa Bill & Melinda Gates Foundation, umwe mu miryango y’ubugiraneza ikomeye ku Isi. Muri Gicurasi 2021, bombi batangaje ko batandukanye nk’umugore n’umugabo ariko bakomeza gufatanya mu buyobozi bw’uwo muryango.

Eden Gatesi yiga muri Kaminuza yigisha Ubuvuzi ya Global Health Equity iherereye i Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru
Dr. Shivon Byamukama ni Umuyobozi wa Babyl Rwanda, ayobora abakozi 650 batanga serivisi z’ubuvuzi bifashishije telefoni ku banyarwanda nibura 3000 buri munsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza